Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ifatanyije n’izindi nzego zirimo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), bivuga ko ibishanga by’Umujyi wa Kigali bikomeje gutunganyirizwa kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ngo bifashe abantu kuruhuka, kwidagadura no gukora ubushakashatsi.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu, maze ibipimo by’umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge.
Ibigo by’amashuri bikwiye kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, kuko ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka no ku banyeshuri, nk’uko bigarukwaho na Dr Gloriose Umuziranenge wigisha ibijyanye n’ibidukikije mu Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS).
Hashize imyaka ibiri hubakwa ibikorwa bibungabunga icyogogo cya Sebeya, kuri ubu hakaba hujujwe ibyobo bifata amazi asenyera abaturage. Kubungabunga icyogogo cya Sebeya bijyana no gukora amaterasi ku misozi ikikije Sebeya, gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri, byiyongeraho urugomero rugabanya ingufu z’amazi (…)
Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Dominique Mvunabandi, avuga ko bitarenze Mutarama 2022, dosiye isabira Nyungwe kuba umurage w’isi izaba yagajejwe muri UNESCO.
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Bridges to Prosperity (B2P) na Guverinoma y’u Rwanda, tariki 10 Ukuboza 2021 batashye ikiraro cy’ijana cyubatswe mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo.
Umunyamabanga uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, arasaba abaturarwanda kwirinda ibihombo baterwa n’ibiza bibagwirira nyamara bashoboraga kubyirinda.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baranenga abiba ibyapa ndetse bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku muhanda kuko bibasubiza inyuma mu iterambere. Bimwe mu byo bavuga bikunze kwibwa ni ibyapa biba biranga imihanda hamwe n’intsinga cyangwa ibindi bikoresho by’amashanyarazi bishyirwa ku muhanda mu rwego rwo kugira ngo abawugendamo (…)
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) yateye inkunga koperative z’urubyiruko 15 zo mu turere twa Muhanga Ngororero na Karongi, ingana na miliyoni 50frw mu rwego rwo kuzifasha gukomeza kwiyubaka.
Umushinga wo kubungabunga Icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba mu Karere ka Gicumbi (Green Gicumbi) urimo gutera imigano y’ubwoko bushya bushobora kuribwa, mu kibaya cya Mulindi no mu mikoki ku misozi ihanamiye icyo kibaya.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko kugira ngo igishanga cya Kanyegenyege mu Karere ka Ruhango kibashe gutunganywa hakenewe amafaranga angana na miliyari imwe n’igice.
Umushinga Green Gicumbi ushinzwe kubungabunga Icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba, uvuga ko ufite ingemwe z’ibiti zirenga 2,500,000 zizaterwa n’abantu batandukanye barimo n’abanyeshuri bo muri ako Karere ka Gicumbi muri izi mpera z’umwaka.
Muri iki cyumweru abayobozi baturutse impande zose z’isi bahuriye i Glasgow mu nama ya mbere nini ku isi iganira ku mihindagurikire y’ibihe. Nta kabuza ko ibyemezo bizafatirwa mu nama y’uyu mwaka y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference) bizagira ingaruka ku batuye isi bose.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente uri i Glasgow muri Scotland mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, yatangaje ko u Rwanda rufite intego y’uko muri 2030 ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA) kiratangaza ko umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga gihuriweho n’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza na Gisagara wiswe Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, ruratangaza ko hatagize igikorwa ngo ingagi n’izindi nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ngo zibone aho zisanzurira hahagije, byaziviramo gukendera burundu, bigateza ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’abaturage, ari yo mpamvi igiye kwagurwa yongerwaho hegitari 3,740.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) buvuga ko imigezi yisuka muri Nyabarongo/Akagera hamwe n’ikirere cyo muri icyo cyogogo cy’Uruzi rwa Nil bihumanye.
Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye kugenderera uturere 13, bagenzura ibibazo byugarije imicungire y’ubutaka, inkengero z’ibiyaga n’imigezi.
Ikigo gikusanya ibishingwe (COPED), kibifashijwemo n’igishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyasabye Abajyanama b’Ubuzima b’i Kigali kugifasha kwegeranya udupfukamunwa twandagaye mu ngo zigize uwo Mujyi, tukajya gutwikirwa ahabugenewe.
Umushinga wa LAFREC wari ufite inshingano zo gusana icyanya cya Parike ya Gishwati-Mukura, ushojwe nyuma y’imyaka itandatu abaturiye iyo Pariki bahawe ubushobozi butuma batandukana no kuyijyamo bakurikiyemo ubuki, ubwatsi n’amazi.
Uwitwa Nyirambarushimana Illuminée utuye mu Mudugudu wa Kamashinge, Akagari ka Nyarufunzo, Umurenge wa Mageragere w’Akarere ka Nyarugenge, ateka ku mbabura icana ibyitwa ‘briquette’ bitamuteza imyotsi kandi ngo birahendutse.
Kuri uyu wa 24 Nzeri 2021, u Rwanda rurita amazina abana b’ingagi 24 baheruka kuvuka baba muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 17, ukaba uteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nk’uko byagenze (…)
Umushakashashatsi mu nzu ndangamurage ya Africa Museum mu Bubiligi, aho asanzwe akora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu nda y’isi ku gace u Rwanda ruherereyemo, avuga ko ibara ry’umugezi wa Nyabarongo ry’ikigina rishobora guhinduka, uwo mugezi ukaba urubogobogo.
Impundu ni inguge abahanga mu by’ibinyabuzima bavuga ko urebye isa n’umuntu cyane, ku buryo abayipimye basanze akarango kayo (DNA/ADN) gasa n’ak’umuntu ku rugero rwa 98.2%.
Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Kinigi, iherereye mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubakiza ikimoteri bavuga ko kibateza umunuko, bakaba bafite impungenge zo kuhandurira indwara z’inzoka, kubera ko cyuzuye imyanda.
Abaturage bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, babashije kuzimya inkongi y’umuriro yari yibasiye igishanga cy’Urugezi. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, nibwo amakuru y’inkongi y’umuriro wari wibasiye icyo gishanga yamenyekanye, bituma abaturage bo mu Mirenge ya Rwerere na Kivuye bihutira (…)
Abaturiye ikiyaga cya Karago giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane abahoze bakirobamo, bavuga ko amafi yo muri icyo kiyaga yahunze andi agapfa kubera amazi amanurwa n’isuri akacyirohamo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ruratangaza ko hari gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikazagukira kuri hegitari zisaga 3700.
Abaturage bishyuraga ngo babatwarire imyanda, bagiye kujya bishyurwa kugira ngo bayitange kuko ari imari ishyushye.
Tariki 24 Nzeri 2021, ku munsi isi yose yahariye kuzirikana ingagi, Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere (RDB) kizakora igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse.