• EAC igiye kwigira kuri EU mu gushyiraho ifaranga rimwe

    Intumwa 20 z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), taliki 13/01/2012 , zizerekeza k’umugabane w’iburayi mu mijyi ya Brussels, Luxembourg, Frankfurt na Berlin mu rugendo rwo kwigira ku bihugu byo kuri uwo mugabane imikoreshereze y’ifaranga rimwe.



  • "U Rwanda ntiruzashidukira kwinjira mu ikoreshwa ry’ifaranga rimwe"– Minisitiri Mukaruliza

    Mu ighe ibihugu bigize muryango w’Afurika y’Iburasirazuba byegereza ku ntego yo guhuza politiki mu 2015, ikibazo cyo guhuza ifaranga mu karere gikomeje kuba imbogamizi, aho n’u Rwanda rwatangiye kubigendamo gahoro.



  • Perezida Kagame yemeza ko guhurira muri EAC bibereyeho gusangira iterambere

    Perezida Paul Kagame avuga ko iyubakwa ry’umuhanda Kigali-Mbarara bigaragaza ubushake buhurirweho mu iterambere ry’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Yemeza ko iri terambere rizagerwaho mu gihe abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa bakoreye hamwe bagamije inyungu rusange.



  • Martin Ngoga: perezida w’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru muri EAC

    Ejo, Martin Ngoga, Umushinjacyaha mukuru w’ u Rwanda, yatorewe umwanya wa perezida w’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), mu nama yabahurije i Kigali. Yungirijwe na Dr Eliezer Mbuki Felelshi, umushinjacyaha mukuru wa Tanzania.



  • Raila Odinga arizera ko akarere kazakomeza guteza imbere imikoranire

    Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, tariki 07/12/2011, i Kigali, Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yasabye abanyamuryango bagize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gukuraho imbogamizi z’ubuhahirane muri ibi bihugu.



  • Ubushinwa bugiye kongera ishoramari muri EAC

    Ibiganiro umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Richard Sezibera aherutse kugirana n’uwungirije minisitiri w’ubucuruzi mu Bushinwa, Jiang Yaoping, mu kwezi gushize, byarangiye Ubushinwa bwemeye kongera ishoramari muri EAC.



  • Sudani y’Amajyaruguru yangiwe kujya muri EAC

    Ikifuzo cya Sudani y’Amajyaruguru cyo kujya mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) cyatewe utwatsi. Ibyo byatangajwe tariki 30/11/2011 ubwo hasozwaga inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yaberaga i Bujumbura mu Burundi.



  • EAC: Sudani iri ku murongo w’ibyigwa mu nama y’abakuru b’ibihugu

    Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), Monique Mukaruliza, aravuga ko ubusabe bwa Sudani y’amajyaruguru buri ku isonga ry’ibizigwaho mu nama ya 13 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC izatangira kuri uyu wa gatatu, tariki 30/11/2011.



  • Inteko zishinga amategeko muri EAC zirasabwa kugira uruhare mw’iterambere ry’ibihugu

    Uwahoze ari umuvugizi w’inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA), Abdulrahman Kinana, arakangurira abagize iyi nteko kwita ku birebana n’imiyoborere myiza ndetse no gukurikirana ibikorwa by’iterambere bigamije kuzamura urwego rw’imibere rw’abatuye ibihugu bigize umuryango.



  • Ibihugu bigize EAC ntibigihuriye ku ifaranga rimwe mu 2012

    Abaguverineri ba za banki nkuru zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bateraniye mu nama yiga ku kibazo cy’ifaranga rimwe muri aka karere yari iteraniye i Bujumbura, bavuze ko bidashoboka mu mwaka wa 2012.



  • EAC: Ibihugu biraburirwa kwita ku kibazo cyo gutanga amasoko

    Inzobere mu gutanga amasoko ituruka muri Kenya, Mbuba Mbugu, aragira inama Leta z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kwitondera uburyo zitanga amasoko kuko amasoko ari mu bikorwa Leza zitangaho amafaranga menshi. Uburyo amasoko atangwa butitaweho bishobora guteza igihombo kinini.



  • Hakenewe miliyali 80 z’amadolari ngo ubuhahirane hagati y’ ibihugu bigize EAC butungane

    Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, aratangaza ko uyu muryango ukeneye miliyari 80 z’amadolari y’Amerika yo gushora mu mishinga ihuza ibihugu 5 bigize uyu muryango. mubyo iyi mishinga igamije harimo kworoshya ubucuruzi hagati y’ibihugu.



  • Gatuna - serivisi z’abinjira n’abasohoka zigiye guhuzwa

    Monique Mukaruliza, minisitiri w’u Rwanda mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), ejo yatangaje ko u Rwanda na Uganda birimo kwiga uburyo servisi z’abinjira n’abasohoka hagati y’ibihugu byombi zahuzwa.



  • Abanyarwanda barasobanurirwa imikorere ya EAC

    Abakozi ba minisiteri y’Afurika y’iburasirazuba bagiye kuzenguruka hirya no hino mu Rwanda basobanurira Abanyarwanda icyo umuryango w’afurika y’uburasirazuba umariye abaturage n’uko ukora. Iki cyumeru cyatangiye tariki ya 4 kizarangira tariki ya 11 ugushyingo 2011.



  • Abadepite ba EALA bahagurukiye kurwanya ubutayu

    Abadepite b’Abanyarwanda bari mu inteko ishingamategeko y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Kamonyi mu gikorwa cy’umuganda batera ibiti bigera kuri 9600 ku ishuri ribanza rya Gihara ho mu murenge wa Runda.



  • Imyitozo y’ingabo zo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba yasojwe uyu munsi

    Nyuma y’ibyumweru bibiri abasirikare 300 baturutse mu bihugu 5 bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bakurikirana imyitozo ya gisirikare yiswe “Ushirikiano Imara” bishatse kuvuga ubufatanye buhamye, yaberaga mu ishuri rya gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze ku munsi wa none nibwo yasojwe.



  • U Rwanda ku isonga mu kurwanya ruswa mu bihugu bigize EAC

    Icyegeranyo cyakozwe n’umuryango Transparency International kirerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize Afurika y’I burasirazuba mu kurwanya no gukumira ruswa .



  • u Rwanda ruzakira imyitozo y’ingabo zo muri EAC

    Muri uku kwezi u Rwanda ruzakira imyitozo ya gisirikari yo mu rwego rwo hejuru (Military command post Exercise (CP-X)) y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’ Iburasirazuba (East African Community (EAC)) iyi myitozo yahawe izina rya “Ushirikiano Imara” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “ubufatanye bukomeye”.



Izindi nkuru: