Intumwa z’Inteko Ishingamategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) ziri mu ruzinduko mu Rwanda, zirarusaba ko rwashyira amahame y’uyu muryango mu itegeko nshinga ryarwo kugira ngo ingufu rwakoresheje mu miyoborere yarwo zirukoreshe no mu karere.
Taliki 24/09/2012 kaminuza yigenga ya Kigali ULK ishami rya Gisenyi ryatangije ku mugaragaro amasomo yaryo umwaka wa 2012-2013 ritangirana na gahunda y’uburezi y’uburyango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Abanyeshuli 13 biga muri za kaminuza n’amashuli makuru atandukanye yo mu Rwanda batorewe kuyobora ihuriro ry’abanyeshuli biga mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EACSU) mu matora yabereye mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya tariki 06-11/09/2012.
Urubyiruko rwiga muri za kaminuza n’amashuli makuru yo mu bihugu bigize umuryango w’afurika y’Uburasirazuba rurashishikarizwa kwitabira imyigire y’amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo umugabane w’Afurika urusheho kwihuta mu iterambere rirambye.
Abaminisitiri bashinzwe umutekano mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bateraniye i Kigali muri gahunda yo kwiga ku kibazo cy’iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere.
Prezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye itangazamakuru ryo mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’uburasirazuba (EAC), kuzuzanya n’inzego za Reta kugira ngo intego z’umuryango zigerweho mu buryo byihuse.
Inama y’iminsi itatu y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) igamije gusuzuma no kwiga uruhare rw’itangazamakuru nka moteri y’interambere ry’akarere, izateranira i Kigali tariki 09-10/08/2012.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Amb. Richard Sezibera, atangaza ko urugaga nyarwanda rw’abikorera ntacyo runengwa ku kuba rudashora imari mu bindi bihugu bigize uwo muryango kuko rukirimo kwiyubaka kandi rugaragaza ubushake.
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) urateganya gushyiraho uburyo bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi ziyubaka zitangiza ikirere; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wungirije wa EAC ushinze umusaruro, Jesica Eriyo.
Abanyamakuru n’abanditsi bakuru mu bitangazamakuru bakoze inkuru nziza zijyanye n’iterambere mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bagiye guhabwa ibihembo.
Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC) ziri mu nama i Kigali kuva tariki 09-13/07/2012 igamije kwemeza icyo buri gihugu gisabwa gutanga mu myitozo yiswe “USHIRIKIANO IMARA” izabera mu Rwanda mu kwakira uyu mwaka.
Imibare y’uko ishoramari ryifashe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) iragaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byo muri Kenya byihariye uruhare runini mu gushora imari mu bindi bihugu bigize EAC.
Mu gihe Minisiteri ishinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) ihora isaba Abanyarwanda gushora imari n’ubwenge mu bindi bihugu bigize umuryango wa EAC, abatwara abantu n’ibintu mu modoka b’Abanyarwanda barinenga kuba sosiyete zikorera mu Rwanda ari inyamahanga gusa.
Mu ruzindiko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 05/06/2012, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Mukaruriza Monique, yashimye ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Hon. Margaret Nantongo Zziwa niwe watorewe kuyobora Inteko shingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA) mu matora yabaye tariki 05/06/2012. Abaye umugore wa mbere uyoboye EALA.
Abadepite b’Inteko Nshingamategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bafashe umwanzuro usaba Abaminisitiri b’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) guhagarika ibiganiro ku bucuruzi hagati ya EAC n’umurayngo w’Ubumwe bw’Uburayi kuko yemejwe uko ameze ubu yazatera igihombo gihoraho cya miliyoni 301 z’amadolari y’Amerika (…)
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) urateganya gukoresha ingengo y’imari ingana n’amadorali y’Amerika 138,316,455 (miliyari 82 na miliyoni 989 n’ibihumbi 873 by’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka wa 2012/2013 nk’uko byagajejwe ku bagize inteko ishinga amategeko y’uwo mu ryango (EALA) na Musa Sarma, Minisitiri ushinzwe EAC (…)
Mu Rwanda hateraniye inama yiga ku buryo bwo gukoresha indege mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, no kureba ko ibibuga by’indege byujuje ibyangombwa mpuzamahanga.
Ministeri ishinzwe imirimo y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) igiye gutangiza gukangurira Abanyarwanda gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kuko byagaragaye ko abaturarwanda batitabira gahunda z’uwo umuryango nk’uko bikwiye.
Mu rwego rwo gukomeza kubaka umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Inteko ishingamategeko y’u Rwanda irimo gutegura kuzakira inama y’aba perezida b’inteko z’ibihugu bigize uwo muryango izaba tariki 07/05/2012 mu ngoro Inteko ikoreramo ku Kimihurura.
Imbogamizi zigera ku 5023 zagaragaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zimaze gukurwaho.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, arahamagarira ibihugu byose bigize uyu muryango guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakibyihishemo kugira ngo bashyikirizwe inkiko.
Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bari bahuriye mu nama idasanzwe, yaberaga i Arusha muri Tanzania, bemeranyije kugira ubufatanye no gutabarana mu gihe hari igihugu gisagaririwe n’ikindi kitari muri uwo muryango.
Perezida Kagame zitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, yiga kuguteza imbere ubufatanye mu kwihutisha ibicuruzwa bitinda mu nzira bijya mu bihugu bidakora ku Nyanja.
Biteganyijwe ko mu nama ya 10 y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) izaba taliki 28/04/2012 Arusha muri Tanzania hazigwa ku busabe bwa Sudani y’Amajyepfo mu mkwinjira muri uwo muryango.
Ibihugu bitanu byose bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byateye imbere mu korohereza abashoramari n’abacuruzi mu mwaka wa 2011. U Rwanda nirwo ruza imbere ugereranyije n’ibindi bihugu bigize EAC.
Raporo y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iza kumurikwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki 04/03/2012 igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu gihagaze neza mu karere mu gukuraho inzitizi z’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Umushinga ugamije guhuriza hamwe uburyo bwo kwemera imiti ikoreshwa mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangiye kwigwaho kuri uyu wagatanu tariki 30/03/2012 muri Tanzania. Umunyamabanga wa EAC arasaba ibihugu bigize uyu muryango kuwushyigikira kugira ngo abaturage babyo barusheho kubona imiti yizewe (…)
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangaje ko u Rwanda rwemerewe kwinjiza isukari ingana na toni ibihumbi 38 nta misoro rutanze; nk’uko itangazo ryaturutse muri EAC ribivuga.
Mu rwego rwo gukuraho inzitizi zibangamiye isoko rusange, Tanzaniya yakuyeho amadolari 200 y’Amerika (amafaranga ibihumbi 120) yacibwaga amakamyo na visa ku bacuruzi bo mu ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).