Imibare y’uko ishoramari ryifashe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) iragaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byo muri Kenya byihariye uruhare runini mu gushora imari mu bindi bihugu bigize EAC.
Mu gihe Minisiteri ishinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) ihora isaba Abanyarwanda gushora imari n’ubwenge mu bindi bihugu bigize umuryango wa EAC, abatwara abantu n’ibintu mu modoka b’Abanyarwanda barinenga kuba sosiyete zikorera mu Rwanda ari inyamahanga gusa.
Mu ruzindiko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 05/06/2012, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Mukaruriza Monique, yashimye ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Hon. Margaret Nantongo Zziwa niwe watorewe kuyobora Inteko shingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA) mu matora yabaye tariki 05/06/2012. Abaye umugore wa mbere uyoboye EALA.
Abadepite b’Inteko Nshingamategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bafashe umwanzuro usaba Abaminisitiri b’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) guhagarika ibiganiro ku bucuruzi hagati ya EAC n’umurayngo w’Ubumwe bw’Uburayi kuko yemejwe uko ameze ubu yazatera igihombo gihoraho cya miliyoni 301 z’amadolari y’Amerika (...)
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) urateganya gukoresha ingengo y’imari ingana n’amadorali y’Amerika 138,316,455 (miliyari 82 na miliyoni 989 n’ibihumbi 873 by’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka wa 2012/2013 nk’uko byagajejwe ku bagize inteko ishinga amategeko y’uwo mu ryango (EALA) na Musa Sarma, Minisitiri ushinzwe (...)
Mu Rwanda hateraniye inama yiga ku buryo bwo gukoresha indege mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, no kureba ko ibibuga by’indege byujuje ibyangombwa mpuzamahanga.
Ministeri ishinzwe imirimo y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) igiye gutangiza gukangurira Abanyarwanda gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kuko byagaragaye ko abaturarwanda batitabira gahunda z’uwo umuryango nk’uko bikwiye.
Mu rwego rwo gukomeza kubaka umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Inteko ishingamategeko y’u Rwanda irimo gutegura kuzakira inama y’aba perezida b’inteko z’ibihugu bigize uwo muryango izaba tariki 07/05/2012 mu ngoro Inteko ikoreramo ku Kimihurura.
Imbogamizi zigera ku 5023 zagaragaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zimaze gukurwaho.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, arahamagarira ibihugu byose bigize uyu muryango guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakibyihishemo kugira ngo bashyikirizwe inkiko.
Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bari bahuriye mu nama idasanzwe, yaberaga i Arusha muri Tanzania, bemeranyije kugira ubufatanye no gutabarana mu gihe hari igihugu gisagaririwe n’ikindi kitari muri uwo muryango.
Perezida Kagame zitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, yiga kuguteza imbere ubufatanye mu kwihutisha ibicuruzwa bitinda mu nzira bijya mu bihugu bidakora ku Nyanja.
Biteganyijwe ko mu nama ya 10 y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) izaba taliki 28/04/2012 Arusha muri Tanzania hazigwa ku busabe bwa Sudani y’Amajyepfo mu mkwinjira muri uwo muryango.
Ibihugu bitanu byose bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byateye imbere mu korohereza abashoramari n’abacuruzi mu mwaka wa 2011. U Rwanda nirwo ruza imbere ugereranyije n’ibindi bihugu bigize EAC.
Raporo y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iza kumurikwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki 04/03/2012 igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu gihagaze neza mu karere mu gukuraho inzitizi z’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Umushinga ugamije guhuriza hamwe uburyo bwo kwemera imiti ikoreshwa mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangiye kwigwaho kuri uyu wagatanu tariki 30/03/2012 muri Tanzania. Umunyamabanga wa EAC arasaba ibihugu bigize uyu muryango kuwushyigikira kugira ngo abaturage babyo barusheho kubona imiti (...)
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangaje ko u Rwanda rwemerewe kwinjiza isukari ingana na toni ibihumbi 38 nta misoro rutanze; nk’uko itangazo ryaturutse muri EAC ribivuga.
Mu rwego rwo gukuraho inzitizi zibangamiye isoko rusange, Tanzaniya yakuyeho amadolari 200 y’Amerika (amafaranga ibihumbi 120) yacibwaga amakamyo na visa ku bacuruzi bo mu ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ugiye gutangiza umushinga ugamije kunoza serivise z’ubuzima aho imiti yujuje ubuziranenge izajya igezwa ku bihugu bigize uwo muryango ku buryo bwihuse.
Leta y’u Rwanda izishyurira abanyeshuri bakomoka mu ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) 50% by’amafaranga y’ishuri muri Carnegie Mellon University-Rwanda (CMU-R) nk’uko izabikora ku Banyarwanda.
Abaminisitiri b’imari hamwe n’aba Guverineri ba za banki nkuru z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu kwezi kwa kane, bazahurira mu mwiherero wo kunoza ibirebana na gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe muri uwo muryango.
Minisiteri y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) irasaba abarimu bo mu mashuri yisumbuye mu ntara y’amajyaruguru gusobanurira abanyeshuri akamaro ko kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugira ngo bazarangize amasomo bafite ingamba zo kwagura ibikorwa byabo ku (...)
Inama yahuje ubuyobozi bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abaterankunga bayo, tariki 20/02/2012, yemeje ko uyu muryango uzakoresha 7 315 000$ (4389000000 Rwfs) mu gushyira mu bikorwa inshingano enye za EAC mu mwaka wa 2012-2013.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAC) arahamagarira ibihugu bigize uwo muryango kurushaho gusobanukirwa ibyiza byo kwishyira hamwe kugira ngo aka karere kabashe kugira umwanya wibanze mu bucuruzi mpuzamahanga.
Impuguke mu bya gisirikari zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) zirasuzuma ibijyanye n’amahugurwa y’abasirikari mu guhangana n’ibiza, ibikorwa by’iterabwoba n’ubushimusi muri aka karere.
Minisitiri w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aratangaza ko ibihugu byo muri uwo muryango bikwiye kurangwa n’imikorere ihesha inyungu ibindi biwuhuriyemo, aho kureba ku nyungu zabyo gusa.
Abadepite b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barasaba ko abaminisitiri bashinzwe uwo muryango mu bihugu biwugize kujya gukorera hamwe mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa ku buryo bwihuse.
Umuryango w’ibihugu bya’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 26/01/2012, wasinyanye amasezerano n’ikigo gikora ubushakashatsi ku iterambere rya Afurika (Nordic Africa Institute [NAI]) kugira ngo mu bushakashatsi gisanzwe gikora gitange umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.
Umuryango The Heritage Foundation n’ikinyamakuru “The Wall Street Journal” byatangaje ko u Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara mu bice bitandukanye by’ubuzima kandi akaba ari cyo gihugu kiza ku isonga mu gutanga uburyo bwo kwiteza imbere ndetse no korohereza ba rwiyemezamirimo ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu mu (...)