Abarimu bo mu ntara y’Amajyarugu barasabwa kwigisha abanyeshuri akamaro ka EAC

Minisiteri y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) irasaba abarimu bo mu mashuri yisumbuye mu ntara y’amajyaruguru gusobanurira abanyeshuri akamaro ko kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugira ngo bazarangize amasomo bafite ingamba zo kwagura ibikorwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

Tariki 27/02/2012 MINEAC yasobanuriye abatuye akarere ka Musanze ibijyanye n’ihuzwa rya za gasutamo, isoko rusange n’inyungu Abanyarwanda bateze kuri uyu muryango.

Umukozi muri MINEAC, Amanda Kayumba, yavuze ko bateguye ayo mahugurwa mu rwego rwo kurushaho gusobanurira Abanyarwanda iby’uyu muryango.

Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje ko kuba bimwe mu bihugu bibarizwa muri uyu muryango bikirimo ruswa, intambara, ibiyobyabwenge, n’ibindi bishobora kuba imbogamizi ku Rwanda kuko rwo ibyo rwarangije kurwana nabyo.

Muri aya mahugurwa basobanuriwe ko nubwo ibi bihugu byishyize hamwe, hatabujijwe ko buri gihugu kigira amategeko akigenga. Basabwe kumva ko ibyo bitabaca intege, ahubwo bikabatera imbaraga zo kuba na byo bizabigeraho.

Amahugurwa nk’aya arahabwa ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda hagamijwe ko basobanukirwa neza iby’umuryango wa EAC.

U Rwanda rwinjiye muri EAC mu mwaka wa 2007. Kugeza ubu abaturage basaga miliyoni ijana na makumyabiri n’esheshatu ni bo babarirwa mu bihugu bitanu bigize uyu muryango aribyo Rwanda, Uburundi, Uganda, Kenya na Tanzaniya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka