EAC yemereye u Rwanda kwinjiza toni ibihumbi 38 z’isukari nta musoro

Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangaje ko u Rwanda rwemerewe kwinjiza isukari ingana na toni ibihumbi 38 nta misoro rutanze; nk’uko itangazo ryaturutse muri EAC ribivuga.

Ibi byemejwe mu nama yahuje ba minisitiri bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’ubuhahirane n’inganda bo muri uwo muryango yabaye mu mpera z’icyumweru cyashize tariki 25/03/2012. Icyi cyemezo ngo cyashingiwe ku kuba u Rwanda rutashoboye kwinjiza toni ibihumbi 50 rwaremerewe kuzinjiza.

Byagaragaye ko ibi bishobora gutuma igiciro cy’isykari kidahindagurika ndetse kikaba cyanagabanuka mu mezi atandatu ari imbere. Ibi kandi ngo niko biri no ku isukari yakuwe mu Rwanda, ijyanwa mu bindi bihugu, aho ishobora gutuma ibiciro biguma hamwe mu bihugu bigize umuryango.

Aba baminisitiri bemeranyije kandi ko umuryango wa Afurika y’uburasirazuba washyiraho politiki mu bijyanye no gutunganya isukari, ndetse no kuyisakaza mu bice bitandukanye.

Kuva mu 2005, byagaragaye ko isukari yakunze kuba nke mu karere, kandi iri mu bicuruzwa bikenerwa na benshi cyane.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko aba bayobozi banaganiriye ku ngingo zindi zigamije kugabanya cyangwa gukuriraho imisoro bimwe mu bicuruzwa n’amakampani mu karere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka