EAC: Abanyamakuru banditse inkuru nziza ku iterambere ry’akarere bagiye guhembwa
Abanyamakuru n’abanditsi bakuru mu bitangazamakuru bakoze inkuru nziza zijyanye n’iterambere mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bagiye guhabwa ibihembo.
Aya marushanwa azahuza abanyamakuru n’ibitangazamakuru byo mu karere, abaye mu rwego rwo kugaragariza ishimwe abafata umwanya wabo bakandika kuri gahunda n’imishinga biganisha ku muryango wa Afurika y’Uburasirazuba; nk’uko ubuyobozi bwawo bubitangaza.
Aya marushanwa kandi agamije no kongera uruhare rw’itangazamakuru mu gutanga ibitekerezo kuri gahunda yo guhuza ibihugu bigize EAC. Umuhango wo guhemba abitwaye neza uzabera i Kigali mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.
Buri munyamakuru wese utuye mu Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda yemerewe kwinjira muri aya marushanwa, ari abakorera ibitangazamakuru bitandukanye cyangwa bikorera mu bice byose ariko biganisha ku iterambere ry’akarere.
Aya marushanwa yateguwe na n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’Inama y’Ubucuruzi ya Afurika y’Uburasurazuba (EABC). Ibihembo biherutse byatangiwe i Nairobi mu kwezi kwa 03/2011.
Tariki 20/07/2012 niyo tariki ntarengwa yo kuba abanyamakuru babishoboye batanze inkuru zabo zivuga ku bucuruzi, ibidukikije, ibaruramari, politiki, amashuri makuru, ubuhinzi, imirire n’ubuzima.
Emmanuel Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabaramukije nongera kandi ndabashimira kur’ayo makuru mudusikiriza.Jewe nsanzwe ndi Umumenyeshamakuru nkaba nd’umurundi nanje nkaba mba nkeneye kumenye bivugwa mu gihugu kivukanye ndetse n’ibivugwa mu muryango w’Afrika y’ubuseruko.