Imyitozo y’ingabo zo mu karere igiye gutangira mu Rwanda
Imyitozo ya gisirikare izahuza abasirikare 1600 bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba igiye kutangira mu Rwanda. Aba basirikari bazahugurwa mu bijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya ba rushimusi bo mu mazi ndetse no gukumira ibiza.
Iyi myitozo iteganyijwe gutangira tariki 18/10/2012 yiswe Ushirikiano imara, ni imyitozo ije ikurikira iyabanje yo yitabiriwe n’abasirikare bakuru. Abamaze kugera mu Rwanda bazitabira iyi myitozo bagera ku 1600 bakaba baraturutse mu bihugu bitanu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania).
Izitabirwa n’abasirikare benshi kandi igaragaramo izindi nzego nka Police n’abasivile bakora mu bikorwa bifite aho bihuriye n’ingabo nk’ubutabazi mu birebana n’ibiza; nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brigadier General Joseph Nzabamwita.
Iyi myitozo izahuza abasirikare barwanira ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi. Irafatwa nk’imyitozo ihambaye bitewe b’umubare w’abasirikali bazayitabira, urwego rwabo ndetse n’ibyo bazahugurwamo; nk’uko umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda akomeza abisobanura.
Umuvugizi w’igisirikali cy’u Rwanda avuga kandi ko aba basirikari bahugurirwa gukorera hamwe mu bikorwa bitandukanye, ariko bidasobanuye ko bagiye kurema umutwe umwe w’ingabo.
Iyi myitozo ya Ushirikiyano imara ije mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye bikunze kugaragara muri aka karere, cyane cyane ibitero by’abiyahuzi byagiye bigaragara mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania.
Christian Mugunga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|