Amwe mu mafunguro cyangwa ibinyobwa si byiza kubifata nijoro mu gihe umuntu ari hafi kuryama, kuko bishobora kumubuza gusinzira cyangwa akarara nabi bityo akabyukana umunaniro.
Ibihumyo biba mu itsinda ry’ibimera, ariko ntibikora ikizwi nka ‘photosynthèse’ ari na yo mpamvu bitagira ibara ry’icyatsi muri byo, bikagira ibara ry’umweru.
Glossophobie cyangwa se Glossophobia ni ukugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame (mu bantu benshi). Ni indwara ikunze kwibasira abantu benshi, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 75% by’abatuye isi biyumvamo ubu bwoba bwo kuvugira mu ruhame ariko ku kigero kitari kimwe, nk’uko Wikipedia.org ibisobanura.
Hari ababyeyi usanga bafite ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa se bakagira adahagije, yemwe bikaba byanahera umwana akivuga.
Ubusanzwe uturemangingo twose tw’umubiri dukenera amazi kugira ngo dukore neza; ariko iyo umuntu anyweye amazi menshi arenze urugero bigira izindi ngaruka mu mubiri. Ni byo mu kiganga bita ‘overhydration’ (amazi arenze akenewe mu mubiri).
Ubusanzwe amata akoze mu bimera ntamenyerewe cyane cyane mu muryango nyarwanda. Kugeza ubu, usibye amata akomoka ku matungo by’umwihariko ay’inka, afite agaciro kanini haba ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse no mu muco wabo, amaze kumenyekana ariko nabwo adakunzwe na benshi ni amata ya Soya.
Umugati Kugira ngo umugati ubashe kumara igihe kirekire utangiritse, ushobora kuwubika mu ishashi yabigenewe ukawuzingiramo, cyangwa ukawushyira mu gafuka ka plastic gafite imashini gashobora kongera gukoreshwa, cyangwa se mu gasanduku gato kagenewe imigati (bread box).
Inshuro nyinshi umugore utwite akunze kwisunga bagenzi be abaza uko bitwaye ubwo bari batwite, rimwe na rimwe agafata inama nyinshi zitandukanye kandi zishobora kwangiza ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite.
Isi abantu batuyeho irimo uruhurirane rw’ibibazo byinshi aho usanga umuhangayiko (stress) uterwa n’akazi kiyongeraho izindi nshingano nyinshi byarasimbuye burundu ibikorwa by’imyidagaduro byagafashije abantu kuruhuka.
Camomille (Kamomiye), izwi cyane nk’icyayi kinyobwa mbere yo kuryama kubera akamaro kayo mu bijyanye no guhashya stress no gutuma umuntu abona ibitotsi.
Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n’ibindi ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma bagira umubyibuho ukabije, ndetse no gutuma basinzira nabi. Ariko kandi ngo uko kubereka amashusho kuri ibyo bikoresho, byagira uruhare mu (...)
Kubyara abana barenze umwe ni ibisanzwe ariko abahanga ndetse n’ibyanditswe mu bitabo bitandukanye, bivugwa ko hari abantu bashobora kubyara impanga n’abandi bake cyane bashobora kubyara abana batanu cyangwa barenga bakagera ku icumi.
Gutereka ubwanwa no kubwogosha ku bagabo ni ikintu kitavugwaho rumwe na benshi, ariko byombi bikaba amahitamo ya buri wese. Icyakora ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gutereka ubwanwa bifite akamaro kanini:
Kogosha imyanya y’ibanga ni ngombwa, ni isuku yaba ku bagabo no ku bagore, cyane ko ari ahantu hashyuha hakaba hanabira ibyuya, bityo bikaba byateza impumuro mbi, bikarushaho kuba bibi ku bagore mu gihe cy’imihango.
Imineke ni kimwe mu biribwa bifasha umubiri w’umuntu kugubwa neza, kuko ifite intungamubiri z’amoko atandukanye ndetse n’imyunyu ngugu nka potasiyumu.
Kugira impumuro mbi mu kanwa bishobora guterwa n’uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’amafunguro amwe n’amwe nk’ibitunguru, ikawa, inzoga, inyama, n’ibindi.
1. Kuguhamagara cyangwa kukwandikira yasomye ku nzoga zisembuye Abantu benshi bemera ko amagambo umuntu avuga yasinze akenshi biba ari na byo bitekerezo bye iyo atasinze, no mu cyongereza baravuga ngo “A drunk’s person’s words are a sober person’s thoughts”. Ibi rero babishingira ku kuba inzoga zisembuye akenshi zituma (...)
Iyo umuntu yihagarika neza cyangwa nabi, akituma neza cyangwa nabi, biba bifite icyo bisobanuye kinini ku buzima.
Muri Amerika hari ubwoko bw’ibiti Yezu/Yesu yavutse biriho ndetse bikiriho kugeza n’ubu cyangwa byatemwe mu myaka ya vuba, bikaba binini mu mubyimba (inganzamarumbo) kandi birebire cyane kugera kuri metero 100.
Ubushize twaberetse ibimenyetso bitanu (5) bigaragariza umukobwa ko umuhungu amukunda, ibi bikaba ari ibindi byiyongera ku by’ubushize.
Ubushize twabagejejeho bimwe mu bimenyetso bishobora kwereka umuhungu ko umukobwa amukunda, ubu noneho reka turebere hamwe ibimenyetso 5 mu 10 byereka umukobwa ko umuhungu amukunda.
Tofu ni iki? Tofu cyangwa se inyama za soya (Bamwe bita fromage de soja) ni ikiribwa gifite inkomoko mu Bushinwa, kiboneka mu bikatsi bya soya nyuma yo gukamurwamo amata.
Guhurwa mu gihe utwite cyangwa gutwarira ikintu runaka biba hafi ku bagore bose batwite. Bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi ari byo bita gutwarira, hari abatwarira ikintu ngo batajyaga banarya, hari abatwarira umuhumuro runaka, ngo hari n’abatwarira kurya ibitaka cyangwa umukungugu.
Munyakazi Sadate ni umwe mu bagabo bavuzwe cyane mu mwaka ushize wa 2020 ayobora Rayonsport, ubuyobozi yaje kuvaho hajyaho abandi, ni umugabo ufite amateka atangaje buri umwe ashobora kumva amwe akamutangaza.
Prof Pacifique Malonga usobanukiwe iby’ayo mateka aremeza ko n’ubwo imvugo “Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda”, yakomeje kwitirirwa abantu benshi, ngo ni umubyeyi we wari Pasitoro wabivuze bwa mbere, ubwo yarambikaga isakoshi ye ku muhanda agiye kwihagarika bakayiba bashakamo amafaranga.
1. Akureshya atiriwe akoresha amagambo Iyo umukobwa yagukunze, hari igihe ushobora kubyitiranya no kubura ibyicaro, nyamara umukobwa ashobora gukoresha ibimenyetso bidasanzwe ngo abikwereke wowe ukaba wabifata ukundi. Hari umukobwa ukunda umuhungu akabigaragaza yizengurutsa imbere ye, mu buryo ubona ko ashaka kukwiyereka (...)
Kurya inzara kugeza ku rwego umuntu yica ibisebe ni ikibazo ndetse gifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe, nk’uko bisobanurwa n’impuguke.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavutse ku itariki 27 Mutarama 1960, ni Perezida wa gatandatu wa Tanzania, wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).
Kiliziya Gatolika yizihiza iminsi myinshi itandukanye buri mwaka, harimo n’umunsi ukomeye w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari wo bita Asomusiyo. Kiliziya Gatolika yizera ko Bikira Mariya (nyina wa Yezu) yajyanywe mu ijuru wese, umubiri we na roho ye. Uyu munsi mukuru wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka, wagizwe (...)
Abantu benshi bakunze kuvuga cyane ku mafunguro afasha gutakaza ibiro cyangwa se kunanuka, ariko ntitwibagirwe ko hari n’abandi baba bifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha.