Dore kode zikwereka niba telefone yawe yarinjiriwe (Igice cya mbere)

Abantu benshi usanga bakunze gufata telefone zabo nk’ibikoresho byo kwirangaza, kandi nyamara ahubwo ari ibikoresho by’ingirakamaro bibitse amabanga, amafoto, amakuru arebana n’umutungo (amafaranga), n’ibindi byinshi bifite akamaro mu buzima bwa buri munsi. Muri make kwandarika telefone ntaho bitaniye na wawundi urata abana ibirura bihuma.

Niba rero waba warigeze gutiza telefone yawe umuntu runaka, yaba uwo muziranye cyangwa uwo mutaziranye bikaba ngombwa ko agutira ngo ahamagare byihutirwa, dore ko bose bashobora kuba atari beza uko ubikeka, bashobora kuba hari ibyo bayikozeho ntubimenye.

Ese hari uburyo wakoresha ukamenya niba hari umuntu waba warinjiye muri telefone yawe akagira ibyo ahinduramo ntubimenye? Igisubizo ni yego, kandi uburyo bworoshye bwo kubivumbura no gukemura ikibazo, ni ugukoresha kode (codes) ziba zarakoranywe na telefone ikiva mu ruganda.

Izo kode zigufasha kugera ku makuru y’ibanga afitanye isano n’umutekano wa telefone yawe, kuzikoresha nabyo ni ibintu bisanzwe kuko ni kimwe no guhamagara nimero isanzwe, ubundi telefone ikamenya icyo ukeneye igahita igusubiza.

Dore zimwe muri izo kode z’ingenzi ukeneye kumenya

1. Kode ikwereka ikirango bwite cya telefone yawe (IMEI): *#06#

Buri telefone igendanwa igira ikirango kihariye kiyitandukanya n’izindi International Mobile Equipment Identity code (IMEI). Iyi kode ariko ntabwo ari yo ikubwira niba telefone yawe hari uwayinjiyemo utabizi, ariko kuyimenya ni ingenzi cyane kuko ni yo ujyana muri Police igihe telefone yawe yibwe cyangwa ukeka ko hari icyo yaba yakozweho utabizi.

Mbere yo kumenya izindi kode zikwereka ko telefone yawe yinjiriwe, banza umenye IMEI ya telefone yawe ukande iyi kode: *#06#, hanyuma imibare ubona uyandike ahantu wizeye kandi udashobora kwibagirwa.

2. Kode ikwereka ko hari muntu witaba telefone yawe igihe utayitabye: *#61#

Abajura b’ikoranabuhanga bashobora kwakira nimero ziguhamagara bakazohereza ku yindi mirongo kandi wowe ntubimenye. Muri telefone yawe byitwa conditional call forwarding cyangwa kohereza nimero ziguhamagaye ku yindi nimero).

Niba rero telefone yawe ihamagawe rimwe gusa igahita irekeraho, wagombye kugira amakenga, cyane cyane igihe utabonyemo ko hari umuntu waguhamagaye akakubura (missed call). Hari n’igihe telefone yawe itakwereka ko hari uwaguhamagaye kandi nyamara hari undi muntu urimo kuyitaba akoresheje indi nimero.

Biranashoboka ko abajura bashobora gukoresha ubwo buryo bakayobya n’ubutumwa bwanditse bukajya ku yindi nimero!

Iyi kode *#61# ni yo wifashisha ukamenya niba hari undi muntu waba witaba telefone yawe igihe wowe utayitabye. Numara gushyiramo iyi kode *#61#, ukabona ibintu udasobanukiwe muri telefone yawe, uzihutire guhamagara kode imeze itya ##61# ubundi uhite usubiza telefone yawe uko yarimeze itarinjirirwa.

3. Kode ikwereka ko hari umuntu wakira amakuru yawe igihe utabonetse: *#62#

Iyo uhamagaye iyi kode *#62#, ikwereka niba hari umuntu ushobora kuba asoma ubutumwa bwawe bwanditse cyangwa yitaba telefone yawe igihe yazimye, cyangwa wabuze umurongo. Nushyiramo iyi kode *#62# ukabona ikweretse indi nimero, ntuzahite ugira ubwoba, ishobora kuba ari nimero igufasha kwakira ubutumwa bw’amajwi igihe utitabye (voicemail).

Ariko nubona atari ko bimeze, uzahite ukanda iyi kode ##62# uvanemo ibintu byose bishobora kuba byarashyizwemo n’undi muntu ashaka kujya yumviriza ibitamugenewe.

4. Kode ikwereka ko hari undi wakira amakuru yawe igihe urimo kuvugira kuri telefone cyangwa wanze kwitaba: *#67#

Iyi kode iguha amakuru arebana n’abo witabye n’ubutumwa bwoherejwe ku zindi nimero igihe wowe wari uri ku wundi murongo cyangwa wanze kwitaba. Igisubizo ubona umaze gushyiramo iyi kode *#67# kizakwereka niba hari umuntu ukugendaho utabizi. Nusanga harimo indi nimero itari iyawe, uzahite ukanda iyi kode: ##67#.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbega amakuru meza!
Mujye mudashakira utundi tuntu twiza nk’utu.Imana ikomeze yongere Aho muvana!

Ufashijwenimana Olivier Sauveur yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Mbega amakuru meza!
Mujye mudashakira utundi tuntu twiza nk’utu.Imana ikomeze yongere Aho muvana!

Ufashijwenimana Olivier Sauveur yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Murakoze cyane.

Eugene yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka