Sobanukirwa inkomoko y’izina ’Ndabanyurahe’ ryitiriwe isantere yo muri Musanze

Ku muhanda werekeza mu Kinigi ujya muri Pariki y’ibirunga mu Karere ka Musanze, hari isantere yitwa “Ndabanyurahe”, aho abenshi mu basura ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga biboneka mu Kinigi, hari ubwo bagera muri iyo santere bakifuza kuhahagarara bagambiriye kumenya inkomoko y’iryo zina.

Aha ni mu isantere ya Ndabanyurahe
Aha ni mu isantere ya Ndabanyurahe

Ni mu mudugudu wa Rugari mu Kagari ka Kamwumba, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, aho nk’umugenzi wateze imodoka agashaka gusigara kuri ako gasantere, hari ubwo asigira urwenya abo asize mu modoka, iyo abwiye umushoferi ati “Unsige kuri Ndabanyurahe”.

Hari ubwo bamwe mu bagenzi basekera icyarimwe, bikabatera amatsiko yo kumenya imikorere y’iyo santere, ndetse abenshi bakifuza kuhasigara kandi atariho bagiye, bashaka kumenya gusa iby’iryo zina.

Mu kumenya inkomoko y’izina “Ndabanyurahe” ryitiriwe iyo santere, twegereye umusaza wahavukiye witwa Rugaragaza Félicien w’imyaka 68, uvuga ko azi neza inkomoko y’iryo zina ryatangiye kwitirirwa aho hantu mu mwaka wa 1967, dore ko icyo gihe yasozaga amashuri abanza.

Rugaragaza avuga ko ngo ryakomotse kuri bariyeri y’Abapolisi ba komini Kinigi, bahazindukiraga basoresha buri wese umanutse cyangwa uzamuka muri uwo muhanda.

Ati “Hitwa Ndabanyurahe kuva mu 1967, ryakomotse kuri bariyeri yari hariya munsi ya Komini Kinigi. Abapolisi bazaga kuhahagarara ku buryo ntawe wabanyuragaho adasoze, abaturage babaga bejeje itabi ryinshi n’ibirayi, bagera ahitwa mu Bugari bakabaza abaturage bahaturiye bati ese ba baporisi bahageze?”

Rugaragaza Félicien
Rugaragaza Félicien

Arongera ati “Ubwo abaturage bababwira ko bahageze, buri wese ati Noneho Ndabanyurahe ra? Bagahita bakwepera mu kandi kayira bagahinguka ahitwa mu Nganzo bakinjira muri wa muhanda, niho iryo zina Ndabanyurahe ryakomotse”.

Rugaragaza avuga ko gukwepa umusoro byari imyumvire y’abaturage, ati “Bakwepaga umusoro w’umubiri w’amafaranga 400, bakwepa n’uw’ibyo birayi n’iryo tabi, ariko ugira ngo imyumvire y’abantu iroroshye, ubu se ntihari abarimo kwanga gutanga mituweri kandi ari iyabo bivurizaho?”

Uwo mugabo uvuga ko muri 1967 ubwo ako gace kitirirwaga Ndabanyurahe, ngo yari muto yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aho yakurikiranaga neza ibyabaga, avuga uburyo ngo abaturage bigaragambije iyo bariyeri ivaho mu 1972, ariko izina ryo rirakomeza.

Ati “Uko bariyeri yahavuye, hari imodoka zaturukaga i Gitarama zizanye ibijumba baje kuguranisha ibirayi. Ubundi imodoka yasoraga amafaranga 200 uko izamutse cyangwa imanutse, babonye ari menshi barigaragambya ngo ayo mafaranga agabanuke cyangwa aveho, inama kuri Perefegitura iba inshuro eshatu, bigeze aho bayakuraho bavuga ko imodoka zigemuye ibyo kurya zidakwiye gusora, iyo bariyeri ivanwaho”.

Ise wa Rugaragaza wari Burigadiye ngo niwe ntandaro y’izina Ndabanyurahe

Rugaragaza avuga ko ise wari Burigadiye wa Komini Kinigi, ariwe wabaye imbarutso y’iryo zina, kuko ariwe wategekaga abapolisi kujya kuri bariyeri.

Ati “(Aseka), Papa wanjye witwaga Gatunga Elysse, niwe wabanje kuba umupolisi wa mbere w’iyi Komini ya Kinigi, ni nawe wabaye intandaro y’iryo zina kuko yari Burigadiye, akaba ariwe wategekaga abapolisi kujya kuri bariyeri gusoresha abaturage”.

Arongera ati “Icyo gihe nigaga pirimeri abanyeshuri banyubaha, twabaga dusobanutse nk’abana bari bafite umubyeyi w’umupolisi, akaba na Burigadiye”.

Uwo mugabo avuga ko kuba isantere yabo yitwa Ndabanyurahe ko nta pfunwe bibateye, aho ndetse iryo zina rikomeje gutuma bamenyekana cyane, dore ko hari ubwo ba mukerarugendo bahagera bagahagarara bakabasuhuza kubw’iryo zina.

Ndabanyurahe ni isantere irimo kuzamuka vuba, bitewe n’ibikorwa remezo binyuranye barimo kubakwa, nk’uko Rugaragaza akomeza abivuga.

Ati “Turimo gutera imbere, ariko biterwa no gukora cyane. Urabona aya majyambere yose, imihanda, amashanyarazi, tugomba kubibyaza umusaruro. Uyu muhanda wa kaburimbo ntiwahozeho, wakozwe muri 2006, turashimira Leta ikomeje kutwitaho”.

Isantere ya Ndabanyurahe ifite isoko, amaresitora n’ibindi bikorwa remezo, akaba ari naho hubatse ibiro by’Umurenge wa Nyange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka