Dore kode zikwereka niba telefone yawe yarinjiriwe (Igice cya kabiri)

Kode ikwereka amakuru yose arebana no kohereza abagukeneye ku wundi murongo: *#004#

Iyo umaze guhamagara iyi kode *#004#, uhita ubona amakuru yose arebana n’ibikorwa bijyanye no kohereza ibyinjira muri telefone yawe ku yindi mirongo. Mu yandi magambo, iyo kode igufasha kumenya umuntu wakira nimero ziguhamagara cyangwa ubutumwa bwanditse igihe:

• Utabashije ku boneka
• Uri ku wundi murongo
• Usubijeyo nimero iguhamagaye
• Wanze kwitaba telefone

Iyi kode rero *#004# ishobora kubikwereka byose, aho kwirushya ujya gukoresha za kode zindi twaberetse mu nkuru ibanza: *#61#, *#62#,*#67#. Kugira ngo uvane ibyashyizwe muri telefone yawe bigamije kukwiba amakuru, uhamagara iyi kode ##004# birumvikana ukoresheje nimero usanganywe.

Kode igufasha kureba niba nimero yawe itayobejwe: *#21#

Hari abajura b’ikoranabuganga (hackers) bashobora no kohereza nimero zose ziguhamagara ku wundi murongo n’ubutumwa bwanditse, kabone n’iyo telefone yawe yaba iri ku murongo cyangwa itariho. Ubwo bujura bwitwa unconditional data forwarding cyangwa diversion. Ni ukuvuga kohereza amakuru yose yinjira muri telefone yawe uko yakabaye bikajya ku yindi nimero.

Iki gikorwa kiragoye kumenya niba cyarakorewe kuri telefone yawe. Impamvu ntayindi ni uko iyo byagenze bityo, nta n’ubwo telefone yawe yigera ivuga (ring / sonner) kuko nimero yawe iba imeze nk’iyimuriwe mu yindi numero.

Icyo gihe kandi nta n’ubwo ushobora kubibona ku nyemezabwishyu yawe, nk’igihe telefone yawe yavuze igihe hari uguhamagaye (conditional forwarding).

Hamagara iyi kode *#21# ubundi ubashe kumenya niba telefone yawe yaba yarinjiriwe muri ubwo buryo. Nusanga ari ko byagenze, uhite uhamagara iyi kode ##21# ikavanamo ibyashyinzwemo byose igihe atari wowe wabyikoreye cyangwa n’iyo yaba ari wowe ariko utakibikeneye.

Hagati aho ariko izo kode zishobora kudakora neza kuri telefone yawe bitewe n’imikorere y’ukugezaho serivisi ya telefone (serivise provider). Icyo gihe iyo kode idakorana n’umurongo wawe, ubona ubutumwa bwanditse butya: “Invalid MMI”.

Muri make jya witondera guha telefone yawe uwo ubonye wese akubwiye ko ashaka guhamagara byihutirwa. Uburyo bwiza bwo kwirinda ko umuntu ayobya umurongo wawe, ni ukumusaba akakubwira nimero ashaka guhamagara ukayimuhamagarira, kandi ugacana indangururamajwi ya telefone yawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka