Ababazwa n’uko yahaye impyiko umusore bakundana ariko akize atangira kumuca inyuma

Colleen Le w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko yatanze impyiko ye imwe, kugira ngo ifashe umuhungu bakundana kuko yari arembye kubera indwara y’impyiko yari yaramufashe akiri muto.

Colleen Le ababazwa n'uko umusore yahaye impyiko yamuciye inyuma
Colleen Le ababazwa n’uko umusore yahaye impyiko yamuciye inyuma

Uwo muhungu wakundanaga na Colleen atashatse kuvuga amazina, ngo yafashwe n’indwara y’impyiko ku myaka 17 y’amavuko gusa, uhereye ubwo akajya afashwa n’imashini (dialysis treatment) kuko impyiko ye yakoraga munsi ya 5%.

Colleen ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko yafashe icyemezo cyo guha umukunzi we impyiko imwe, nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga bigaragaje ko ashobora kuyimuha bigakunda, kandi bombi bamaze kubagwa bahise batangira gukira neza ari uwatanze n’uwahawe impyiko.

Nyamara hashize amezi icumi gusa icyo gikorwa kibaye, Colleen avuga ko uwo muhungu yatangiye kumuca inyuma, amushinja ko ashyira imbere ibyo kuba yaramuhaye impyiko, ngo agamije kwigaragaza neza.

Colleen yaje gutangaza inkuru ye ku mbuga nkoranyambaga. Muri videwo imwe yagize ati“ Nafashe umwanzuro wo kwipimisha ngo ndebe ko duhuza, kuko numvaga ntashaka kumubona apfa. Numvaga bimpangayikishije”.

Muri videwo yakurikiyeho, Colleen yasobanuye uko ubuzima bw’urukundo rwabo rwatangiye guhinduka, ubwo uwo muhungu bakundanaga yajyaga mu birori ahitwa i ‘Vegas’ hamwe n’itsinda ry’abantu bo mu rusengero yasengeragamo nyuma y’amezi arindwi ahawe impyiko.

Icyo gihe Colleen avuga ko yumvaga ntacyo bimutwaye kuko yari azi ko umukunzi we ari umukirisitu, yikomereza ibyo kwiga no gutegura ikizamini. Nyuma Colleen avuga ko yaje kubabara cyane, ubwo umukunzi we avuye muri ibyo birori, yamwibwiriye ko yamuciye inyuma.

Yagize ati “Nyuma twarabitonganiye, ndamubabarira muha amahirwe ya kabiri. Nyuma y’amezi atatu ibyo bibaye, yahise avuga ko ibyo gukundana abihagaritse,ko niba twararemewe kuzabana, Imana izongera ikaduhuza.”

Nyuma Colleen yaje kuvuga ko uwo muhungu bakundanaga yamukuye mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Abakurikira Colleen ku mbuga nkoranyambaga bamubwiye ko yagize neza kurokora ubuzima bw’uwo muhungu, ariko abenshi bavuga ko kuva yaragiye, bivuze ko n’ubundi atari amukwiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

am sorry ma sis bibah kbx gusa ntago ari iherezo ryubuzimma pe!!!!! it is not the end of the world!!!

cyusa soleil yanditse ku itariki ya: 11-02-2022  →  Musubize

Mukobwa,ihangane.Ndibuka umwana w’umukobwa w’imyaka 20 wiyahuye le 19/11/2018 kubera umuhungu bakundanaga wamutaye agafata undi.Yitwaga Mugabekazi Patricie.Yali atuye mu Rwampara.Yali arangije amashuli yisumbuye.Ubuhemu ni icyaha Imana yanga urunuka.
Kizabuza abantu benshi kubona ubuzima bw’iteka.

akimana james yanditse ku itariki ya: 11-02-2022  →  Musubize

Inkuru ibabaje cyane.Guhemuka abantu benshi babigize umukino.Mujya mwumva abana b’abakobwa biyahura kubera abahungu bababeshye ko babakunda.Tekereza ko kenshi baba bararyamanye.Ni agahinda gakomeye.Bakobwa,muge mugira amakenga.Mushake umuntu muzabana akaramata,mwirinde kuryamana nawe mbere y’ubukwe,mubanje gutera igikumwe.Mwibuke kuryamana n’umuntu utari umugabo wawe bizabuza ubuzima bw’iteka ababikora.

bagambiki yanditse ku itariki ya: 11-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka