Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakarita amenyekanisha abikingije Covid-19, gushyiraho amakuru yuzuye kugira ngo badahanirwa gutanga ibyangombwa by’ibihimbano.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, agaragaza uko Igihugu gihagaze, yijeje ko nta kibazo cy’ibiribwa gihari kubera ko Igihugu ngo gifite ibigega bihagije.
Ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo ry’uko igihugu gihagaze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hatangira gukorerwa imiti hamwe n’inkingo za Covid-19, ariko anashima urwego gukingira bigezeho, kuko 80% by’Abanyarwanda guhera ku (…)
Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa(IRPV) rwatangaje ibiciro fatizo by’ubutaka buri mu midugudu yose igize u Rwanda, aho rugaragaza ko metero kare imwe(m²) ishobora kugurwa amafaranga arenga 200,000, ahandi mu cyaro m² y’ubutaka ikagurwa amafaranga atagera ku 100.
Umunyamategeko Salim Steven Gatali, aributsa abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bitwaje ko ibikorwa barimo ari uburenganzira bwabo, ko bashobora kubihanirwa kuko uburenganzira bufite aho bugarukira.
Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza, Munyemana Ananias, yitabye Imana mu buryo bw’amayobera kuko atarwaye.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko abantu hafi 13.000 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu ijoro rishyira Noheli no mu ijoro rya Noheli muri rusange, abafashwe bakaba biganjemo abarenze ku mabwiriza n’abafashwe barengeje amasaha yo gutaha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umuryango Ushahidi Network, bwatanze impano ku bakobwa babyaye hanyuma bagasubira ku ishuri.
Mu ijoro rya Noheri tariki 25 Ukuboza 2021, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 802 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda COVID-19.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi gaturika ya Butare, asaba abakirisitu kwikingiza Covid-19 agira ati “kuki utakwikingiza ngo wirinde, urinde n’abandi?”
Havugimana Sam wo mu Murenge wa Bugeshi Akagari ka Nsherima, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gucura ibyangombwa bigaragaza ko yikingije Covid-19.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyarugu yerekanye abantu 11, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, umukozi w’Umurenge Ushinzwe Irangamimerere, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bugaragara hamwe (…)
Ubuyobozi bwa Transparency International Rwanda butangaza ko bugiye gutangiza umushinga ufasha abahinzi n’aborozi mu turere twa Rubavu, Burera na Kamonyi kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse bizamure n’imihigo y’uturere.
Mvuyekure Jean Pierre w’imyaka 24 utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, yafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi mu Mudugudu w’Isangano, atobora inzu y’abandi, afashwe avuga ko “yarimo ashaka Noheli”.
Abaturage b’umudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare, ibimasa bizabagwa kuri Noheri byabanje kwerekwa abaturage kugira ngo bibonere ubwiza bw’inyama bazarya.
Ishingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 19 Ukuboza 2021, rimenyesha amabwiriza avuguruye yo gukumira Covid-19, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yashyizeho amabwiriza avuguruye agenga ubukwe n’ibirori bibera mu ngo.
Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC), ryasohoye Itangazo rihamagarira Abaturarwanda bose Kwikingiza Covid-19 byuzuye no kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwayo.
Ibagiro rya Nyabugogo (i Kigali) rivuga ko igiciro cy’inyama z’inka cyazamutseho Amafaranga 200 ku kiro, kikaba cyavuye kuri 2,600Frw kigera kuri 2,800Frw, bituma n’abacuruzi ku maguriro yazo (Boucherie) bazamura ikiguzi cy’izo baha abakiriya babagana.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasohoye ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwo kwifuriza abantu bose ibihe byiza by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Abaturage bo mu Mirenge ya Musanze na Muhoza mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’amabandi, abategera mu mihanda, agakoresha imigozi n’ibyuma mu kubakomeretsa no kubaniga, akanabambura ibyo bafite.
Abatuye akagari ka Bumara mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bababazwa no kuba urugomero rw’amashanyarazi rwarubatswe mu masambu yabo, ariko umuriro ukaba ubanyura hejuru ujya gucanira utundi duce, bo bagaca agatadowa.
Mu bice bitandukanye by’Igihugu harimbishijwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko kwishima ari iby’igihe kirekire atari iby’igihe gito, nk’uko bamwe babikora mu kwishimira iminsi mikuru, bityo akabasaba kwishima banirinda ibyabakururira ibyago.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage babagira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kwitwararika ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama, kugira ngo birinde ibihano bishobora kubafatirwa birimo no kujugunya inyama zabazwe no gucibwa amande y’ibihumbi 50Frw.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bo mu cyaro bamara impuzandengo nibura y’amasaha arindwi ku munsi, bari mu mirimo yo mu rugo badahemberwa. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, bwagaragaje ko ijanisha ry’abantu b’igitsina gore bakora imirimo yo mu rugo itishyurwa ari 6.6 % mu gihe ab’igitsina gabo ari 1.2%.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru ry’Ubuganga bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 29 bo mu Karere ka Musanze bihurije mu itsinda “Umwezi Youth Club”, biyemeza gukumira ibibazo by’abana bo mu muhanda bakomeje kwiyongera, cyane cyane mu mujyi wa Musanze.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, avuga ko bagiye gufasha Akarere ka Nyaruguru mu guteza imbere ubukerarugendo i Kibeho.
Mu nama n’ibiganiro bitandukanye byagiye bitegurwa mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’uko abafite ubumuga batagomba guhezwa muri ‘business, biteguwe n’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’abafanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) na Komisiyo y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), kenshi (…)
Minisiteri y’ibikorwaremezo iratangaza ko nta muturage uzongera kwimurwa mbere y’uko ahabwa ingurane y’umutungo we, nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko byagaraye ko baharenganira mu gihe badaherewe ingurane ku gihe.