Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi. Yari amaze iminsi arwaye, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali.
Icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka ibiri cyugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko, cyagize ingaruka zitandukanye mu byiciro byose by’abantu, ndetse no mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, yafashe Muhawenimana Benjamin w’imyaka 24 afite udupfunyika tw’urumogi 2526, arukuye k’uwitwa Ntakirutimana Jean Claude na Muhanimana Olive, bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42, afite ibiro bitanu by’urumogi n’inyama z’inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, yari amaze kwicira muri pariki ya Nyungwe.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), giherutse gushyira ku mugaragaro ubushakashatsi cyakoze ku mibereho y’abaturage mu mwaka wa 2020-2021, Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye.
Mu gihe umwaka wa 2021 ubura amasaha make ngo urangire, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2022.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, ibiribwa birimo Toni 27 z’ibirayi,Toni 15 z’amashu na Toni 1,5 y’ibishyimbo, bihabwa imiryango 123 ishonje kuruta iyindi, ibyo biribwa bikaba byatanzwe n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.
Muri uyu mwaka urangiye wa 2021, hirya no hino mu gihugu hakozwe byinshi bijyanye no gufasha abaturage kugira imibereho myiza, aho hari abakuwe mu manegeka batuzwa heza, aborojwe amatungo, abakorewe ubuvugizi butandukanye bakabona ubufasha, byose bikaba byakozwe mu ntumbero yo gufasha umuturage kugira imibereho myiza.
Mu gihe byashize wasangaga abagabo ari bo ahanini bayobora mu nzego z’ibanze, ariko amatora aheruka yasize abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi muri Nyamagabe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwahagaritse igikorwa cyari cyateguwe cyo guturitsa urufaya rw’urumuri (Fireworks) mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka no gutangira undi.
Nyuma y’uko hagaragaye impfu z’abantu barindwi zakurikiye umunsi Mukuru wa Noheri, ahitwa mu Myembe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Ubuyobozi bw’ako Karere bwatangiye kuvana mu baturage izo inzoga.
Umwaka wa 2021 mu bijyanye n’ubutabera n’Umutekano usize Abayobozi bakomeye mu myanya, ubanishije neza u Rwanda n’u Bufaransa, usize bamwe mu byamamare bagejejwe muri kasho, mu nkiko no muri gereza, ariko hakaba n’abavanywemo ndetse n’abagizwe abatagatifu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa Ingabo n’izindi nzego z’umutekano z’igihugu, buzishimira ubwitange bwazo mu mirimo zishinzwe, anabifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021.
Abamotari 9 bakorera mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho guhindura ibirango (Plaque) bya Moto, hagamijwe ko batandikirwa na za Camera zo ku muhanda.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyagatare wungirije, Nikuze Anne Marie, arasaba abacuruzi mu ngeri zitandukanye gukangurira abakiriya babo kwikingiza Covid-19, abanze kubikora ntibabakire.
Abakobwa bamaze iminsi bategurirwa kwinjira mu Babikira (Aba Novisi) umunani, bakoze amasezerano mashya abagira Ababikira mu muryango Inshuti z’Abakene, basabwa kwiyibagirwa bagasigara babereyeho Imana.
Abagore n’abakobwa 90 baturutse mu turere dutandukanye bagororerwaga mu Kigo ngororamuco cya Gitagata mu karere ka Bugesera, barahiriye kutazasubira mu ngeso z’uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 69 tugize Akarere ka Burera, bahawe mudasobwa zigendanwa, basabwa impinduka mu mitangire ya serivisi baha abaturage.
Hari imbogamizi zikigaragara zituma abana n’urubyiruko bafite ubumuga, cyane cyane abafite ubumuga bw’ingingo, batagera ku byo bifuza kubera kubura insimburangingo, bagasaba ko mituweli yabafasha zigashyirwa mu byo yishyura bityo bakazibona biboroheye.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, yasambuye inzu zigera kuri 7 muri Nyamagabe ndetse n’ibyumba by’amashuri.
Umubyeyi witwa Mukamana Claudine wo mu Karere ka Ruhango avuga ko akiri umukobwa yari afite ubuzima bwiza, ariko amaze kujya mu Mujyi wa Kigali gukora akazi ko mu rugo, yatewe inda maze atangira ubuzima bwo ku muhanda bwo gucuruza agataro.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko umwana ujya kugwa mu gishuko kimuviramo gutwita bagenzi be baba bamubona, ku buryo bagiye babivuga batabarwa bataratwita.
Abaturage bo mu Kagari Gicaca mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barishimira ko batagicana agatadowa babikesha Polisi y’u Rwanda yahaye imiryango isaga 170 imirasire y’izuba.
Umukecuru witwa Nakabonye Marie w’imyaka 87 wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ubwo yashyikirizwaga inzu nshya yubakiwe na Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, yishimye cyane ubwo yabonaga abapolisikazi bamutura ibiseke iwe.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bubifashijwemo n’ubuyobozi bw’iyo Ntara n’Ingabo, bashyikirije abagore bahoze mu bucoracora imirasire y’izuba ingo 1,379, ubworozi bw’inkoko n’ingurube n’inzu ku miryango itari izifite.
Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ni wo wegukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mahindra Pic Up, mu marushanwa yahuje imirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, yo kureba ubudasa ndetse n’udushya mu kurwanya Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika bagamije kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza, butangaza ko burimo gutegura inama ya gatatu y’uwo Muryango.
Igihugu cya Niger cyirukanye ku butaka bwacyo Abanyarwanda umunani barimo Zigiranyirazo Protais wavutse tariki 2 Gashyantare 1938 muri Perefegitura ya Gisenyi.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo yagiriraga i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo abantu bane basanzwe bapfuye bikekwa ko bazize inzoga y’inkorano banyoye.