Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi uzatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka binyuze mu kororokera mu zindi nka zizaba zatewe izo ntanga.
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 314 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwishimira umubano uzira amakemwa hagati yarwo na Qatar, ndetse ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi n’umuhuza ukomeye kandi utagira aho abogamiye, mu gushyigikira gahunda y’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira (…)
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite impamvu nyinshi zo gushimangira umubano, cyane cyane mu by’ubukungu kuko ibihugu byombi bihuje icyerekezo, ndetse ko icyo bikeneye ari ugushyira imbere gahunda z’iterambere rirambye kandi zibyarira inyungu abaturage babyo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, kuva ku bari ku rwego rw’Abaminisitiri kugeza ku bayobozi b’ibigo bya Leta.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko hari Amahanga ashaka ko u Rwanda ruhinduka umuyonga, atangaza ko ingamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe FDLR igihari.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yakoze umushinga w’umwanzuro uzashyikirizwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, urimo Ingengabihe (roadmap) y’Umujyi wa Kigali igaragaza igihe uzagaruza amafaranga atarinjiye mu isanduku ya Leta angana na 14,380,000Frw no gusubiza abaturage (…)
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yerekana ko ubuhinzi bwagize uruhare rwa 8% mu musaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo muri Diviziyo ya 5 n’iza Tanzania (TPDF) zo muri Brigade ya 202, zahuriye mu nama ya 13 yitwa Proximity Commanders, igamije kwigira hamwe ibibazo bibangamiye umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yatoye umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafitanye ibibazo bishingiye ku mitungo igomba kuzungurwa, kubanza kubikemurira mu miryango kugira ngo birinde inzangano ziterwa no kuburana mu nkiko, kandi ibyo bibazo byagakemutse nta mpaka.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zigize amatsinda ya RWABG VII na RWAMED X yita ku buvuzi, zahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abarenga 200 bo mu Bitaro bya Sam-Ouandja.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko amakimbirane ashingiye ku moko, imitwe y’inyeshyamba mu bihugu bitandukanye n’iyambukiranya imipaka ndetse n’iterabwoba, bigikoma mu nkokora umugabane wa Afurika kugera kuri Demokarasi.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaganye bivuye inyuma ibikubiye muri raporo, y’inteko ishinga amategeko y’ibihugu bigize ubumwe bw’u Burayi ku Rwanda.
U Rwanda ruri mu bihugu icumi bya Afurika bigiye gukorerwamo ubushakashatsi bugamije kugaragaza ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rufite ubukungu bwifashe nabi, rudafite akazi karuhesha ishema.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025, Inteko rusange ya Sena ndetse n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, zateranye zisuzuma ikibazo cy’inyungu rusange cyerekeye umwanzuro (2025/2861/RSP) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uvuga ku Rwanda, aho bigaragara ko ari ukwivanga mu (…)
Abagore babanaga n’abagabo batasezeranye byemewe n’amategeko mu Karere ka Muhanga, barishimira ko batakirukanwe mungo zabo nk’indaya, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubigishije ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko bakiyemeza gusezerana.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Muri iki cyumweru kigana ku musozo, mu Mujyi wa Kigali harimo kugaragaramo udushya tw’ivugurura mu mitangire ya serivisi, mu gihe hakirirwaga Inama Nyafurika y’Abayobozi ku mitangire ya Serivisi (Africa Customer Experience Leaders Forum 2025). Ni igikorwa cyatumye Kigali igaragara nk’igicumbi cya Afurika cyujuje ubuziranenge (…)
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batatu bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, batema umugore bagamije kumwambura mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampara tariki ya 11 Nzeri 2025.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025 yakiriye mu biro bye Dr. Christophe Bernasconi, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro rya La Haye ku Mategeko Mbonezamubano Mpuzamahanga, HCCH.
Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, aho yakiriwe na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar.
Mu Karere ka Kamonyi, abagororwa barangije ibihano bari bakatiwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bongeye guhurira hamwe n’abarokotse Jenoside mu biganiro bigamije kubasubiza mu buzima busanzwe no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitero Israel yagabye ku murwa Mukuru wa Qatar, Doha, ku ya 9 Nzeri 2025, ndetse yifatanya mu kababaro na Leta ya Qatar n’imiryango yabuze ababo muri ibyo bitero.
Abanyarwanda bubaha umuriro, baranawutinya kuko bazi ukuntu ubushye bubabaza, ariko bazi ikintu kimwe rukumbi kidashobora gukangwa n’umuriro; ukuri.
Igihugu cyose cyagize agahinda gakomeye ubwo cyakiraga inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen. Innocent Kabandana, umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda tariki 9 Nzeri 2025, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’imihanda, hagamijwe kuvugurura itegeko ririho rimaze imyaka 38 ritavugururwa.
Umushinjacyaha mukuru mu ishami ryashyiriweho gusoza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(IRMCT) yavuze ko niba bagomba gutanga ubutabera kuri Felicien Kabuga akarekurwa, nta yandi mahitamo agomba gusubizwa mu gihugu cye, u Rwanda.
Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ukiri mu ntangiriro, hakaba hakiri ababyeyi n’abanyeshuri bakiri mu myiteguro yo gushaka no kugura ibikoresho, hamwe n’amafaranga y’ishuri, Banki ya Kigali (BK) yazanye igisubizo kuri bimwe muri ibyo bibazo.