Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hagiye kubakwa ububiko bwa Gaz, buzaba bufite ubushobozi bwo kubika iyakoreshwa mu gihe cy’amezi abiri n’atatu.
Mu Rwanda hatangiye gukorerwa inkoni yera bise ‘Inshyimbo’, ifite ikoranabuhanga rihanitse ryitezwaho kurushaho kurinda impanuka abafite ubumuga bwo kutabona.
Aba Sheikh bashya bagera kuri 42 bahawe amahugurwa abafasha kwinjira mu ihuriro ry’Abagize Inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda. Ni amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw’umubwirizabutumwa mu kubaka igihugu gitekanye."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwiyemeje kurandura bimwe mu bibazo bikihagaragara bibangamira uburengazira bw’abana bikabavutsa amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Muri gahunda yo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikomeje kugaragara; abatuye mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko gucika ku muco wo guhishira abarigiramo uruhare, ari umwe mu miti yo kurirandura burundu.
Umuryango Chance for Childhood wita ku bana bafite ubumuga, wibutsa abantu kwirinda imvugo zisesereza abafite ubumuga no kureka amazina abatesha agaciro, kuko biri mu bibaheza mu bwigunge, ntibabone uko batekereza ibibateza imbere.
Dr Nsanzimana Sabin wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yabaye ahagaritswe ku mirimo.
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko baremerewe n’amafaranga yishyurwa kuri ba nyiri amarimbi ku buryo hari abahitamo gushyingura mu masambu yabo n’ubwo bitemewe.
Ibyavuye mu bushakashatsi bwa WorldRemet bugaragaza ko ku munsi wa Noheli byinshi mu bihugu bikoresha arenga 50% y’ibyo bunguka ku mwaka. Iminsi mikuru irakosha mu bihugu 14: WorldRemet ivuga ko kuri Noheli u Rwanda rukoresha amafaranga menshi avuye ku nyungu y’ibyinjira ku mwaka.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yijeje ko igiciro cya Gaz yo gutekesha ubu kigeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 17 ku icupa ry’ibiro 12, kizagabanywa nyuma y’inyigo izarangira tariki ya 13 Ukuboza 2021.
Abayobozi 25 mu nzego nkuru zinyuranye muri Sudani y’Epfo, bagizwe n’abasirikare bakuru muri icyo gihugu, Abaminisitiri, abahagarariye inteko ishinzwe amategeko n’abandi, basoje amahugurwa y’iminsi itanu mu Rwanda.
Itsinda riturutse mu Bwongereza ryari rimaze iminsi ibiri mu Karere ka Gakenke risura abagenerwabikorwa bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP, by’umwihariko abagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bafite abana batoya mu rwego rwo kubagezaho indyo yuzuye. Abo bashyitsi bavuze ko banyuzwe n’uburyo inkunga batanga (…)
Mu biganiro hagati y’imiryango itandukanye y’abafite ubumuga, amabanki n’ibigo by’imari, byabaye tariki 01 Ukuboza 2021, hagaragajwe ubushakashatsi bwerekana ko 91% by’abafite ubumuga bagerwaho na serivisi z’imari, naho 9% ntizibagereho. Nyuma y’uko icyo cyuho kigaragajwe, abahagarariye ibigo by’imari bagize icyo babivugaho (…)
Urubyiruko rw’abafite ubumuga ni bamwe mu cyiciro bagifite ibibazo bikomeye byo gukorerwa ihohorerwa rishingiye ku gitsina ahanini bigaterwa n’uko nta bumenyi baba bafite ku buzima bw’imyororokere.
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International (TI-Rwanda) wasesenguye Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020, usanga inzego z’ibanze zikwiye gukurikiranwa mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 73 y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu iba ku wa 10 Ukuboza buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa Muntu na zimwe mu Nzego za Leta hatangijwe icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu (…)
Urubyiruko rufite ubumuga rwibumbiye mu muryango UWEZO ruvuga ko ubusanzwe bafite imbogamizi nyinshi zishamikiye ku bumuga, zituma badatera imbere ariko icyorezo cya Covid-19 na cyo kikaba cyarabigizemo uruhare runini aho bamwe babuze imirimo yabo ndetse Leta ikaba itarashyiraho uburyo bungana buborohereza mu gupiganwa ku (…)
Abadepite bo mu nteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bagiriye urugendo shuri mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village).
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Kicukiro na ho bari mu bukangurambaga bw’ iminsi 16 mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye tariki 25 Ugushyingo 2021.
Mu gihe hari abajya bavuga ko batakurikira amadini yazanywe n’abazungu cyane ko n’abayavugwamo ari bo Yezu na Bikira Mariya na bo ari abazungu, Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe we avuga ko Bikira Mariya yabonye atagira icyiciro yabarizwamo mu batuye isi.
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Amahoro(Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze ryakiriye Abayobozi bakuru barimo Abaminisitiri, Abasirikare bakuru, Abadepite n’abahagarariye imitwe ya Politiki muri Sudani y’Epfo, bakaba baje kwiga gufasha icyo gihugu kongera kwiyubaka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi gucika ku nama zidashira kuko zituma abaturage basiragira ku biro babashaka bakabura bigatuma umubare w’abagira ibibazo wiyongera.
Antoine Kambanda arizihiza umwaka amaze agize Karidinali, akaba yarabaye Umunyarwanda wa mbere ukoze ayo mateka. Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 nibwo i Vatican habereye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda, agirwa Karidinali.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kurandura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana kuko bibagiraho ingaruka zikagera no ku gihugu.
Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rurasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo bitandukanye, kuko umuryango wa FPR Inkotanyi nka moteri y’iterambere ry’Igihugu imbaraga zawo ari urubyiruko ruwushamikiyeho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi nka Omicron, guhera kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abagenzi binjiye mu Rwanda baturutse muri bimwe mu bihugu biri muri Afurika y’Aamajyepfo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi (7).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abagize Inama Njyanama z’Uturere bari guhugurirwa mu kigo cya Polisi y’u Rwanda i Gishari, ko ikiruta ibindi bagomba kwishimira, ari amahirwe bahawe yo gutanga serivise nziza mu Banyarwanda.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri iki Cyumweru, yafashe imyanzuro ku kwirinda Covid-19, harimo uwo gusaba abantu bose bitabira inama, ibirori, imurikabikorwa, ibitaramo, ubukwe n’andi makoraniro rusange kuba barikingije Covid-19 kandi babanje no kuyipimisha.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe yize ku ngamba zashyizweho zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umukinnyi w’umukino w’intoki wa Volleyball, Yves Mutabazi, hamwe n’urundi rubyiruko bose hamwe umunani, bahembwe n’umuryango Imbuto Foundation nk’ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere muri uyu mwaka.