Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-R), watangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda, urwgo rw’abikorera rukaba rwaje ku isonga mu hatangiwe ruswa nyinshi na 9.8%.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, barashima gahunda igenewe abatishoboye mu kubafasha kwikura mu bukene izwi ku izina rya VUP, aho abenshi batanga ubuhamya bayivuga imyato, bagaragaza uburyo yabakuye mu bukene bakaba bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wayibazaniye, aho bayita akabando bicumba bagana iterambere.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda y’Ijwi ry’umurwayi izabafasha guhabwa serivisi nziza kwa muganga, kuko bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo na serivisi bagomba guhabwa n’uko bagomba kuzibona, ndetse n’ababavuganira mu gihe bazihawe nabi.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rurahamagarira abifuza gushora imari mu bukerarugendo no mu bucuruzi, kugana Huye kuko bihabereye.
Umuryango Reach the Children Rwanda, uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abana, urashimira ababyeyi bo mu Karere ka Kicukiro ku ruhare bagaragaza mu guteza imbere ingo mbonezamikurire z’abana bato.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahembye ba Rwiyemezamirimo bahize abandi mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021.
Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Ukuboza 2021, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Amuli Bahigwa Dieudonné, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo wungutse abanyamuryango bashya, barahiriye gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru avuga ko hari uduce tw’imihanda tw’Umujyi wa Kigali tuzubakwaho inzira z’abanyamaguru n’imihanda yo hejuru kugira ngo bigabanye umubyigano w’abantu n’ibinyabiziga.
Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), cyatangiye uburyo bw’imikorere mishya aho abasaba serivisi z’ubuziranenge bazajya bazisaba bifashishije ikoranabuhanga, ngo bikazafasha kubona serivisi inoze.
Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare ucyuye igihe, Badege Sam, avuga ko mu gihe mbere abafite ubumuga bari bazwiho gusabiriza ibiribwa, ubu byahindutse ahubwo basigaye basaba amajwi kugira ngo babe abayobozi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko 550 rurimo abakobwa bagera ku 120, rurimo gutorezwa mu itorere ry’Inkomezamihigo guharanira kuba abatoza b’ejo, abibutsa ko baje ari abatozwa ariko bazataha bitwa abatoza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko amarerero y’abana adafasha mu gukangura ubumenyi bw’abana gusa ahubwo anafasha ababyeyi babo kumenya gutegura indyo yuzuye.
“Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero”, icyo ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, yasabye abaturage b’i Nyamagabe badafite ubwiherero gutekerezaho, anabasaba kubwubaka badategereje gufashwa.
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu bakomeje gutakambira ubuyobozi basaba kubafasha kubahiriza ibiciro by’ibirayi byashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM) bitubahirizwa, kandi ibiciro by’inyongeramusaruro n’imiti byaratumbagiye.
Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bizeye gukora ibishoboka ngo bace ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda, babikesha umuyoboro w’amazi meza bubakiwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi kurera abana babo neza babarinda icyatuma badakura neza, aho gutegereza kubyingingirwa na Leta.
Ubuyobozi bw’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge y’u Rwanda, butangaza ko koherereza amafaranga abahuye n’ibiza byihutisha ubutabazi kurusha kubashyira ibikoresho.
Mu gihe abangavu batewe inda bashishikarizwa kugaragaza abagabo bazibateye kugira ngo babihanirwe bamwe ntibanabikore, hari ababyubahirije bavuga ko byabaviriyemo kurebwa nabi n’imiryango y’ababahemukiye.
Urwego rw’Igihugu rw’Umuvunnyi rugaragaza ko Akarere ka Rulindo, ari ko gahiga utundi turere two mu Ntara y’Amajyaruguru mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira imishinga y’urubyiruko igamije guhanga udushya no kwiteza imbere yahize indi mu marushanwa yiswe ‘Hanga Pitchfest’ agamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko ruba mu Rwanda no mu mahanga.
Umuryango w’urubyiruko witwa ‘Citizen Voice and Actions’ ufite intego yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu bijyanye n’imiyoborere. Buri mwaka ubuyobozi bwawo buhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu turere twose kandi ruri mu ngeri zitandukanye bakaganira kuri gahunda za Leta n’uruhare bagomba kuzigiramo.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu tariki 10 Ukuboza 2021, ikaba yari isabukuru y’imyaka 73 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu. Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta rigaragaza ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, hari aho uburenganzira (…)
Tariki 22 Ugushyingo2021, abayobozi b’uturere 27 mu Rwanda barahiriye inshingano zabo ndetse bakomereza mu mwiherero wabereye i Gishari mu gukarishya ubwenge ku miyoborere myiza abaturage bakeneye n’uburyo bashyira mu bikorwa inshingano barahiriye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ryatanze ibikoresho by’isuku ku ishyirahamwe ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva (Rwanda National Association of Deaf Women - RNADW).
Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Umutekano usimbura General Patrick Nyamvumba. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Umutekano, akaba yitwa Alfred Gasana.
Umuryango uharanira iterambere ridaheza no kurinda abanyantege nke ihohoterwa, ‘Federation Handicap International (yiswe Humanity&Inclusion)’ uvuga ko mu ngo z’abantu bifite hakorerwa ihohoterwa rikabije ntibimenyekane, bitewe n’uko haba ari mu bipangu.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyabarogoye ariko ko kitababujije kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu bayituriye.