Abantu bane bacyekwaho ubufatanye mu gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umufurere ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri (Animateur) muri kimwe mu bigo by’amashuri, aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.
Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye ntibakozwa uburyo bwo gushyingura habanje gutwikwa umurambo kuko babifata nk’agashinyaguro kaba gakorewe uwabo witabye Imana.
Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, zasanzwe zamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurwanira mu murima w’umuturage wegereye inkengero z’iyo Pariki.
Nyuma y’uko bamwe mu batuye Umurenge wa Kinigi bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wimurirwamo imiryango 144, hari abahangayikishijwe n’ibibazo by’imyenda bari bafitiye banki, bagasaba akarere ko kabafasha kwikura muri icyo kibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, busanga igihe kigeze ngo Abanyamadini n’amatorero, barusheho guhagurukira kwigisha abarimo abayoboke babo akamaro n’inyungu ziri mu kwikingiza Covid-19, no gukumira ibihuha bivugwa ku nkingo zayo, nk’imwe mu ntwaro izagabanya ubukana n’umuvuduko iki cyorezo kiriho ubu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ahakiri amabati ya Asbestos azaba yakuweho yose bitarenze Gashyantare uyu umwaka wa 2022.
Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe uwitwa Muhoza Esperance w’imyaka 31, acyekwaho gukwirakwiza urumogi mu gihugu, yafashwe ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022, afatirwa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje, Umudugudu wa Kamabuye afite udupfunyika tw’urumogi 3,117.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagiranye ibiganiro n’abakora ubwikorezi bwo mu mazi mu mugezi wa Nyabarongo, ku byo bakwiye kwitwararika kugira ngo bongere kwemererwa gusubukura ibikorwa byabo byari bimaze icyumweru bihagaritswe.
Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), kivuga ko hari ibibanza/amasambu birenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 byabuze abaturage babyiyandikishaho bigatuma ubwo butaka buhinduka umutungo wa Leta by’agateganyo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, Ambasaderi Oliver Nduhungirehe, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Latvia.
Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo.
Imodoka ya Prado Land Cruiser igonze Camera yo ku muhanda (bakunze kwita Sophia) irayishwanyaguza iranarimbuka, imodoka na yo igarama mu muhanda, irangirika cyane.
Umwaka uko ushira undi ugataha ni ko isambanywa ry’abana rikomeza gufata indi ntera, nyamara abayobozi mu nzego zose bahora bashakisha uko icyo kibazo cyaranduka, ariko imibare aho kugabanuka ikiyongera.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda wasoje inshingano ze, Peter Vrooman.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe Mushema Theoneste w’imyaka 29 arimo kwinjiza mu Rwanda urumogi n’inkweto za magendu za caguwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko abantu 28 bari barwariye mu bitaro bya Rwamagana kubera ikigage banyoye, basezerewe basubira mu ngo zabo.
Abantu umunani batuye mu Karere ka Nyarugenge baturuka mu bihugu bitanduknaye, barishimira ko bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuri ubu bakaba ari Abanyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Mozambique, Commander General Bernardino Rafael, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, CG Dan Munyuza.
Abanyamakuru basesengura ibijyanye n’uruhare rw’itangazamakuru ku kurwanya icyorezo cya Covid-19 baratangaza ko urugendo rwo kwigisha no gutanga amakuru kuri Covid-19 rugikomeje. Basanga kandi inzego bireba zikwiye kwemera ko itangazamakuru rifite ijambo rikomeye mu guhangana na Covid-19.
Ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, nibwo Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique, n’Umuyobozi mukuru wa Polisi muri icyo gihugu n’intumwa bayoboye, batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, mu biganiro bagiranye n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, hakaba harimo ko Ingabo z’u Rwanda zizahugura iza Mozambique mu kubaka (…)
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama yahuje inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, inama yasuzumye uko umutekano uhagaze mu Ntara ya Cabo Delgado.
Nyuma y’aho imirimo yo kubaka agakiriro gashya ka Musanze imaze amezi atari make irangiye ndetse n’igihe Akarere ka Musanze kari kihaye, cyo gutangira kugakoreramo cyarenze; abiganjemo urubyiruko rukorera imyuga itandukanye, bavuga ko bakomeje kugerwaho n’ingaruka, zituruka ku kuba nta hantu bafite ho gukorera bisanzuye.
Abaturiye umugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’ibura ry’amafi nk’ikiribwa cyari kibatunze, aho hashize imyaka itatu umugezi wa Mukungwa usutswemo imyanda ihumanya hagapfa amafi atabarika, bakaba bifuza ko haterewamo andi akororoka bityo bakongera kubona ayo kurya bitabagoye.
Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ryakorewe ku bantu 11 bapfuye n’abandi 4 bahumye amaso nyuma yo kunywa inzoga yitwa Umuneza, ryagaragaje ko iyo nzoga yarimo ikinyabutabire cyitwa Methanol.
Nyuma y’umwaka Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mutarama 2022, muri Centre Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu, hahimbarijwe igitambo cya Misa cyo kumwibuka.
Nsengiyumva Evariste w’umufutuzi (izina ry’abambutsa kanyanga) wo mu mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Kabungo mu Murenge wa Kiyombe, ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Nyagatare, nyuma yo gufatanwa litiro 187 za kanyanga yari akuye mu gihugu cya Uganda, azizaniye shebuja witwa Uwizeye utuye mu Murenge wa Kiyombe.
Umworozi mu mudugudu wa Kayange, Akagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi arasaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kumukiza imparage amaranye imyaka ibiri mu rwuri rwe rurimo n’inka, kuko hari ibyo zimwangiriza zikanamuteranya n’abaturanyi.
Ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, mu Karere ka Gicumbi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batatu harimo n’uwigize umukomisiyoneri bakekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi 300Frw ubugenzacyaha, kugira ngo abavandimwe babo 2 bafungurwe, abo bakaba bakuriranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Ku wa Kane tariki ya 6 Mutarama2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bafashe abantu 11 bacukuraga amabuye y’agaciro mu mirima y’abaturage n’abandi 4 baguraga ayo mabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.