Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi abiri gusa mu Karere ka Nyagatare hamaze gufatwa abamotari 78 bakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, burasaba abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko, ahubwo bakajya bumvikana n’abo bafitanye ibibazo bakabikemura kuko imanza zikenesha.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Minisitiri w’ibikorwaremezo, Amb. Calver Gatete yakiriye mu biro bye Umuyobozi mukuru wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), uhagarariye Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba, Cheptoo Amos Kipronoh, bagirana ibiganiro.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (Fire Brigade), kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, ryahuguye abakozi 192 b’ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, ku moko y’inkogi z’umuriro n’uko zirwanywa.
Kuri uyu wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imodoka yo mu bwoko bwa Audi SUV, bivugwa ko yari yaribwe mu 2016.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge, Akagari ka Nyakabanda ya I mu mudugudu wa Rwagitanga, habereye urugomo rwakorewe abanyerondo babiri barakomereka bikabije bahita bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge kwitabwaho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafashe abaganga bagera ku munani (8) bakurikiranyweho ibyaha byo gucunga nabi inkingo za Covid-19 n’ubujura bw’ibikoresho byifashishwa mu gupima iyo virusi.
Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo yitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w’Impuhwe, iba Paruwasi ya 16 mu zigize iyo Diyosezi ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 312.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo umuryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo mu mudugudu wa Rusongati, Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero.
Impuguke mu bukanishi bw’imodoka, Enjeniyeri(Eng) Venuste Hategekimana, avuga ko habonetse amavuta ya moteri arinda ibyuma by’imodoka (cyangwa indi mashini) gusaza vuba, kandi akayifasha gutwika neza lisansi na mazutu, bigatuma idasohora imyotsi ihumanya ikirere n’umwuka uhumekwa.
Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya kawa ryabereye i Dubai kuva tariki 12-14 Mutarama 2022, abakunda n’abaguzi ba kawa i Dubai, banyuzwe n’uburyohe budasanzwe bwa kawa y’u Rwanda, izwiho kugira amateka n’umwihariko wo gukundwa n’abayinyoye bose ku isi, binyuze mu guhumura n’ibara ryayo.
Nyuma y’igihe cyari gishize, hibazwa impamvu agakiriro gashya ka Musanze kadatangira gukorerwamo, kuri ubu akanyamuneza ni kose ku bamaze guhabwa amaseta bazakoreramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu myaka ine iri imbere buri Kigo nderabuzima kizaba gifite inzu y’ababyeyi, hagamijwe kubarinda ingendo ndende n’ibyago byo kuba babura ubuzima ubwabo n’ubw’abana, mu gihe batinze guhabwa iyo serivisi kubera ko ibari kure.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, baganiriye na Kigali Today, baravuga ko iyo baganirijwe bibafasha gukira ibikomere batewe na yo bityo bikabagarurira icyizere cy’ejo hazaza.
Mu ruzinduko Minisitiri Claver Gatete yagiriye i Rusizi, yavuze ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemereye imodoka ya kabiri itwara abagenzi mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abantu bahunga igihugu kubera inkingo za Covid-19, abibutsa ko n’ibihugu bahungiramo na byo, bitinde bitebuke, bizakenera gukingira abantu babyo.
Abakuru b’Imidugudu batatu bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bahagaritswe mu kazi, bazira kwanga kubarura abazakingirwa bari hagati y’imyaka 12-17 no kudakurikirana ngo bamenye abanze kwikingiza bari hejuru y’imyaka 18.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bizihije umunsi w’umuco ubwo berekanaga imico y’ibihugu byabo binyuze mu biryo bateka bitandukanye ndetse n’ibikoresho ndangamuco, uwo munsi ukaba wizihijwe kunshuro ya cyenda.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bafashe uwitwa Twaha Abdul w’imyaka 30 na Ndikumana Egide w’imyaka 31. Twaha yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe ku wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama 2022, na ho Ndikumana yafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana (…)
Umupadiri wa Diyosezi ya Gikongoro wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Emmanuel Ingabire, yamaze gusezera kuri uwo murimo asiga yandikiye musenyeri we amagambo akomeye.
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko abarimu bemerewe gukora ibizamini by’ikoranabuhanga ngo bazahabwe akazi mu ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu, bizajya bikomeza mu minsi y’ikiruhuko cy’icyumweru ku wa gatandatu no ku cyumweru.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe abantu 4 bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, bakaba barafatanywe metero 118 z’izo nsinga, bigaracyekwa ko bazibaga mu tugari two mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangarije kuri Televiziyo Rwanda ko gukoresha mubazi ku bamotari byabaye bihagaritswe (bisubitswe) nyuma y’igisa n’imyigaragambyo bakoze ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022.
Ku wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ryatagije amahugurwa y’iminsi ibiri, agamije guhugura abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ku kwirinda inkongi.
Inzego zifite aho zihuriye n’abamotari zasabwe gukora ibishoboka byose zigakemura ibibazo byabo, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yagejeje ku Badepite umushinga w’itegeko rishobora kuzatuma Polisi y’u Rwanda hari zimwe mu nshingano yahoranye zikaba zakorwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) izisubirana.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’umujyi, ishingiye kuri za mubazi bavuga ko zibateza igihombo, bagasaba ko imikorere yazo yavugururwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abayobozi nshingwabikorwa gukora ibarura urugo ku rundi harebwa uko abaturage bafashe inkingo za Covid-19.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ruratangaza ko ibitaramo byose byateguwe byemewe, ariko bikazasubukurwa mu byiciro habanje kubisabira uruhushya byibuze iminsi 10 mbere y’uko biba.
Abaturage bangirijwe ibikorwa n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ajya ku bitaro bya Gatunda bavuga ko umwaka ugiye gushira bishyuza ingurane bemerewe n’uwo bishyuza batamuzi.