Mu itangazo ry’Urwego rw’ubucamanza ryasohotse ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, Ubuyobozi bw’inkiko buramenyesha abazigana bose, ni ukuvuga abavoka, ababuranyi n’abandi basaba serivisi zinyuranye mu nkiko, ko mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza no kwirinda ubwandu n’ikwirakwizwa rya Covid-19, buri wese azajya agaragaza (…)
Kuri uyu wa Gatanu taliki 7 Mutarama 2022, ahagana saa moya z’ijoro, mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa umudugudu wa Mpingayanyanza muri Kicukiro, mu rugo rw’umuturage hahiriye imodoka yo mu bwoko bwa Benz irakongoka.
Umuforomokazi witwa Umuhoza Valentine, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kuzuza imyirondoro y’abantu muri sisitemu, agaragaza ko bakingiwe Covid-19 kandi batarigeze bikingiza.
Kuri uyu wa 07 Mutarama 2022, saa munani z’amanywa ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 22 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rurirmo gushakisha Uwitwa Rutagengwa Alexis wo mu Karere ka Ruhango, bikekwa ko yaba yaragize uruhare mu gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye amabwiriza avuguruye yo kwirinda Covid-19, aho abamotari, abanyonzi ndetse n’abagenzi batwara basabwa kuba barakingiwe Covid-19. Ayo mabwiriza azatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, gukoresha utumashini twifashishwa mu kubara amafaranga y’urugendo umugenzi agomba kwishyura, biratangira kuba itegeko ku Bamotari bose batwara abagenzi bakorera muri Kigali.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD), mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.
Ku wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022, ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yafashe Habiyaremye Jean Damascène w’imyaka 27, yafatanywe amasashe 2,000 yayashyize mu mufuka w’ibijumba ayajyanye kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali, akaba yarafatiwe mu isoka ryo mu Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka (…)
Abagore n’abakobwa bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, barasaba kubakirwa irerero kuko abafite abana bagorwa no gufatanya amasomo bahabwa no kubitaho.
Ntirujyinama Benjamin utuye mu Kagari ka Nyagahindo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yasabye gusubizwa mu kazi yari yaranditse agasezera kubera kwanga kwikingiza Covid-19, akaba abikoze nyuma yo kwemera gukingirwa, ubuyobozi bw’akarere nabwo bukaba bwahise bumwemerera gusubira mu kazi ke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere (CRD), Fred Musime, avuga ko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa na Leta ariko ntibibyanzwe umusaruro, biterwa n’uko umuturage aba ataragize uruhare mu iyubakwa ryabyo.
Nyuma y’uko imiryango ine yo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ishyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda, irashimira itangazamakuru ryayikoreye ubuvugizi ikibazo cyabo kikaba cyarumviswe n’ubuyobozi butangira kugikemura, bamwe bakaba baramaze guhabwa ingurane z’ibyabo ngo (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi buratangaza ko abaturage baho bakomeje guhangana n’amapfa yatumye imyaka bahinze yuma, ndetse ubu bakaba baratangiye kwakira ubufasha buvuye ahandi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Vianney Gatabazi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Musenyeri Laurent Mbanda wa Angilikani, bari mu bantu 10 baganiriye na Kigali Today, basobanura intego n’ibyifuzo byabo muri uyu mwaka mushya wa 2022.
Mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge zo kuba amasoko bagurishirizamo amatungo adasakaye, andi akaba ari mu bishanga aho imvura igwa agaterwa n’imyuzure, ubuyobozi bw’ako karere bwafashe icyemezo cyo kuyimura andi akavugururwa.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022 inzu y’uwitwa Masozera Diogène iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu (…)
Umugabo witwa Sagamba Félix, yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga, ngo abone icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi abantu 78 bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo 11 bafashwe bagiye gusengera mu gishanga.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu batanu, harimo abakora n’abaranguza inzoga y’Umuneza.
Mu Karere ka Kirehe bamennye litiro 2,036 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu baturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yarazifashe mu gihe cy’amezi ane, zafatirwa mu mirenge ya Kirehe na Kigina.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo w’imyiteguro y’Ibarura rusange rya Gatanu rizakorwa tariki 16 Kanama 2022, hakazifashishwa abarimu barenga 28,000 bo mu mashuri abanza, kandi bazakoresha ikoranabuhanga.
Ku wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 Polisi yerekanye abantu 29 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bafashwe hagati ya tariki ya 31 Ukuboza 2021 na tariki ya 03 Mutarama 2022, bafatirwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera baratangaza ko batazongera gusiragiza abaturage kuko mudasobwa bahawe zigiye kurushaho kubafasha kunoza serivisi mu kazi kabo ka buri munsi.
Ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, kompanyi y’imodoka zitwara abagenzi ya Jali Transport Ltd, yashyize imodoka zitwara abagenzi mu muhanda Gihara-Nyabugogo, bityo bibarinda kongera gutega inshuro ebyiri cyangwa zirenga.
Ubuyobozi bwa Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), butangaza ko nyuma yo gusinya amasezerano n’ibigo bizafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga no kubona akazi mu gihugu cya Qatar, yasinye amasezerano n’ibigo bitanu bikorera mu mujyi wa Dubai, na byo bizajya bifasha abanyeshuri barangije mu (…)
Inkongi y’umuriro yibasiye ibiro by’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022 barayizimya, nyuma yongera gushya ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, ukekwaho gutwika iyo nyubako akaba yatawe muri yombi.
Umuntu umwe ni we waburiye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku wa 03 Mutarama 2022, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Nduwayezu Valens w’imyaka 35 na Urimubenshi Jean Bosco w’imyaka 33, bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bafatirwa mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugunga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imvura yaguye tariki ya 3 Mutarama 2022 ivanze n’umuyaga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, yatumye igisenge cy’amashuri kiguruka maze kigwira abantu batandu barakomereka.