Sinzabakwira Jean Baptiste wo mu Kagari ka Kamubuga, Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, avuga ko yahoranye ingeso mbi zamusenyeye amara umwaka umugore yaramuhunze.
Ubuhinzi bw’indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda. Ni ishoramari rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse rigaha n’imirimo Abanyarwanda batari bake hirya no hino mu gihugu.
Abatuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, barishimira ko kuri uyu wa 29 Mutarama 2022, Banki ya Kigali (BK) yishyuriye mituweli abaturage batishoboye 6,700.
Umuryango Imbuto Foundation, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, washyize ahagararaga itangazo rimenyesha abantu kwirinda abatekamutwe biyitirira uwo muryango bagasaba abantu amafaranga.
Ubwo hasozwaga ihuriro rya 11 ry’abagaba b’Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere (AACS), kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, batangaje ko ribasigiye ubumenyi bwari bukenewe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burihanangiriza abakoresha abana imirimo ibabuza kujya ku mashuri kuko ari ukwangiza ejo hazaza h’Igihugu, kandi ko abazafatanwa abana bazabihanirwa bikomeye.
Abaturage b’umudugudu w’Akavumu muri santere ya Darifuru, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, bavuga ko bizejwe umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2005 ariko kugeza uyu munsi bakaba batarawubona, ahubwo batangiye kuwucisha hejuru yabo ujya gucanira ahandi.
Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kiratangaza ko mu minsi ya vuba, hari zimwe muri serivisi z’ubutaka zatangwaga n’icyo kigo, zizajya zitangwa n’abikorera mu rwego rwo kurushaho kunoza no kugeza serivisi ikwiye ku babagana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, batangarije kuri RBA ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yorohejwe kugira ngo Abaturarwanda batangire kubana n’indwara badahagaritse gukora.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka ibarirwa muri ine ufunzwe, uzongera gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.
Musenyeri Arnaldo Catalan wo muri Diyosezi ya Manila muri Philippines, ni we watorewe kuba Intumwa nshya ya Papa Francis mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye urubyiruko rugororerwa ku Iwawa ko abatamitse u Rwanda kandi uwatamitswe u Rwanda adatamira itabi, abasaba ko batagomba kongera gutamira ibiyobyabwenge.
Kuri uyu wa Kane taliki 27 Mutarama 2022, Nyiricyubahiro Arikiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze ari umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihigu gishinzwe igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, yatangaje ko nta muntu wagororewe muri icyo kigo kizongera kwakira, ahubwo azajya akurikiranwa mu nkiko.
Ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida azamura mu ntera abofisiye bakuru ndetse n’abapolisi bato bose hamwe 4592.
Kugeza ubu mu mujyi wa Musanze n’ubwo hagaragara isuku, mu duce tw’icyaro tw’ako karere haracyagaragara umwanda kuri bamwe, abenshi bakitwaza ikibazo cyo kutegerezwa amazi.
Abaturage bimuwe mu manegeka bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barasaba ko bafashwa kubaka ibikoni n’ubwiherero hanze y’amazu batujwemo.
Ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’abayobozi b’Intara ya Kagera (Tanzaniya), iya Kirundo na Muyinga (Burundi), basuye imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo bishimira aho igeze.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje ko Prof. Claude Mambo Muvunyi, ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Augustin Iyamuremye, yagendereye abaturage b’i Save muri Gisagara baherutse kugwiririrwa n’ibiza, abagezaho n’ubufasha bagenewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).
Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mutarama 2022, abagore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itanu, Akeza Elsie Rutiyomba, bazagezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho biteganyijwe ko bazaburanishwa ku byaha bakekwaho.
Abahagarariye Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) baganiriye na Guverinoma y’u Rwanda ku birebana n’ubufatanye bw’impande zombi mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari kumwe na Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana, yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Somalia, Abdisaid Muse Ali, uri i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Perezida wa Republika Paul Kagame, azitabira ibiganiro mpaka bitegurwa na Fondasiyo ya Afurika n’u Burayi, bizagaruka ku kibazo cy’abimukira gihangayikishije imigabane yombi, bikazitabirwa kandi na Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis.
Ku wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, abaturage bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, mu gihe Umuryango w’Abibumbye (UN), Ubufaransa hamwe n’ibihugu bituranyi byo mu karere ka Sahel, bikomeje kunenga iyo Coup d’état.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, bafashe Niyongoma Alphonse w’imyaka 44 na Muhoza Dieudonné w’imyaka 38. Bafatanywe ubutumwa bugufi bw’ubuhimbano bugaragaza ko bipimishije Covid-19, bafatiwe mu Karere ka (…)
Nyuma y’umwaka bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe, abasore n’abagabo 899 bari barabaswe n’ibiyobyabwenge basezerewe kuri uyu wa 25 Mutarama 2022.