Abantu batanu bishwe abandi bagakomereka, ku wa gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, bikozwe n’umugabo wari witwaje umuheto n’imyambi ari byo yifashishije akabarasa. Ibyo byabereye mu Mujyi wa Kongsberg muri Norvege, nk’uko byatangajwe na Polisi ikorera muri uwo Mujyi, ikaba yanongeyeho ko ukekwaho kuba ari we wabikoze yamaze (…)
Umuyobozi w’Umujyi wa Mexico yemeje ko ikibumbano cy’umugore w’umusangwabutaka ari cyo kigomba gusimbura icya Christopher Columbus, cyari kiri mu murwa mukuru wa Mexico.
Papa Francis yahuye n’umubikira wo muri Colombia warekuwe ku wa Gatandatu muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam nyuma yo kumushimuta mu gihe cy’imyaka irenga ine, nk’uko umuvugizi wa Vatican yabitangaje.
Abo banyamakuru batsindiye icyo gihembo, uyu mugore Maria wo mu gihugu cya Philippine na Muratov wo mu Burusiya, barwanye intambara zitoroshye mu kugira ngo habeho ukwishyira ukizana mu kuvuga mu bwisanzure ibyo abantu batekereza, aba kandi bakaba bafashwe nk’abanyamakuru bahagarariye abandi bose barwanira uku kwishyira ukizana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yarahiriye kuyobora imyaka itanu iri imbere, ndetse byitezwe ko aza gutangaza abagize Guverinoma nshya bagomba gufatanya gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke.
Itsinda ry’ingabo za SAMIM zavuye mu bihugu bigize umuryango wa SADC, ritangaza ko umwe mu bayobozi b’umutwe w’ibyihebe, Sheik Dr Njile North, birimo guhigwa bukware muri Mozambique yishwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri i Abu Dhabi aho yitabiriye inama kuri za Politiki, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, yasuye aho urwanda rumurikira ibyo rwajyanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’ingabo za Guinea, Col Mamady Doumbouya, ari na we wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwariho muri Guinea, yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho w’icyo gihugu.
Abayobozi b’ikirwa cya Malta batangaje ko kuva ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ibyemezo byo gukingira Covid-19 byatanzwe n’abantu bavuye muri Arabiya Sawudite, Maleziya n’u Rwanda byemewe nk’ikimenyetso cyemeza ko bafite ubudahangarwa kuri virusi y’icyo cyorezo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’ingabo za Guinea, Col Mamady Doumbouya, ararahirira kuba perezida w’agateganyo w’icyo gihugu. Ibirori biteganyijwe kubera ku biro by’umukuru w’igihugu kandi biraza kwitabirwa n’abatumiwe gusa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ibihugu 14 birimo n’u Rwanda byonyine muri 54 bya Afurika, ari byo byageze ku ntego y’ isi yo gukingiza abaturage barenga 10% mu kurwanya Covid 19 mu mpera za Nzeri uyu mwaka.
Ingabo za SADC zihuriye mu gikorwa cya SAMIM cyo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, zatangaje ko zasenye ibirindiro by’ibyihebe byiyise Al Sunnah wa Jama’ah (ASWJ) muri Chitima nyuma yo kwirukanwa n’Ingabo z’u Rwanda muri Mocimbao de Praia.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryasabye imbabazi nyuma yaho bigaragarijwe ko abakozi baryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu.
Inzego z’Umuryango w’Abibumbye zatangaje ko haje imfashanyo z’ubutabazi mu Mujyi wa Palma mu majyaruguru ya Mozambique ku nshuro ya mbere, kuva igitero kinini cyagabwa kuri uwo mujyi muri Werurwe uyu mwaka, bikozwe n’abarwanyi b’umutwe wa Kiyisilamu bitwaje intwaro.
Mu Burundi imyuzure n’ibindi biza bitandukanye byatumye nibura abagera ku 100.000 bahunga inzu zabo muri iyi myaka ya vuba aha, nk’uko byemezwa n’Umuryango utari uwa Leta wa ‘Save the Children’, muri raporo yawo yatangajwe ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.
Umubyeyi w’imyaka 40 wapfuye azize umwuma nyuma yo kumara iminsi itatu anywa inkari ze, kugira ngo ashobore konsa abana be babiri, umwe ufite imyaka itandatu (6) undi ibiri (2) ashaka kurokora ubuzima bwabo, nyuma y’uko ubwato bari barimo bwazimiriye mu nyanja ntibashobore kugera aho bajyaga.
Uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, akaba atabarutse afite imyaka 84.
Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) wafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga Guinea, unabategeka gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi ntihazagire n’umwe muri bo wiyamamariza umwanya uwo ari wo wose.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Sahara, Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, yishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu.
Imitima ya bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Tanzania, iraterera mu kirere nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu, atangaje ko atarashyira akabago ku mpinduka yifuza gukora muri Guverinoma.
Umushinjacyaha mukuru wa Port-au-Prince muri Haiti, ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yasabye umucamanza ukurikirana dosiye y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse, gukurikirana Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, kubera yavuganye kuri telefoni n’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri icyo cyaha, bituma (…)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’abafatanyabikorwa baryo biyemeje guha Afurika 30% by’inkingo za Covid-19 ikeneye bitarenze 2022. Ibyo bikaba bije nyuma y’uko bitashobotse kugera ku ntego Abakuru b’ibihugu by’Afurika bari bihaye yo kuba bamaze gukingira 60% by’abaturage bitarenze uyu mwaka.
Alexandre Smith, umwalimu muri Kaminuza yigenga y’i Buruseli (ULB) akaba n’umushakashatsi ku mateka ya Afurika mu nzu ndangamurage ya Africa Museum mu Bubirigi, ibitse amateka yo mu bihe by’Ubukoloni, asaba abakora ibikorwa by’ubwubatsi kudahutaza amateka aba ari aho ibikorwa bica kuko ashobora kuba inyungu kuri bo no mu (…)
Abarwayi bagera kuri 17 baguye mu bitaro by’ahitwa i Mexico (Central Hidalgo state), nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yishimiye icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Jacob Zuma, biturutse ku mpamvu z’uburwayi bw’uwo mukambwe, akamwifuriza gukira vuba.
Abana b’umwaka umwe b’impanga bwa mbere kuva bavuka bafashijwe kurebana amaso ku maso, nyuma yo kubagwa, kuko bavutse umwe afatanye n’undi ahagana inyuma ku mitwe yabo, ku buryo batabashaga kurebana, bikaba byarabereye muri Israel kandi bigenda neza.
Jean-Pierre Adams wahoze akina umupira w’amaguru mu Bufaransa, akaba yari amaze imyaka 39 muri koma kubera uburwayi, yitabye Imana afite imyaka 73.
Ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, Abayobozi ba Libya bafunguye umwe mu bahungu ba Muammar Gadhafi nyuma y’imyaka irindwi (7) afungiye muri gereza yo mu Murwa Mukuru wa Libya, Tripoli.
Muri Guinea, nyuma ya Coup d’Etat yakozwe n’abasirikare ejo ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, bagakuraho Perezida Alpha Condé, ubu muri icyo gihugu hashyizweho ibihe bidasanzwe ndetse na ba Guverineri b’abasivili basimbuzwa ab’Abasirikare.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ivuga ko izasaba indishyi nyuma y’uko abantu bayo 12 bapfuye, ndetse abandi bagera ku 4.400 bakarwara bitewe n’ibisigazwa n’imyanda y’ahatunganyirizwa amabuye y’agaciro muri Angola.