Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), uzasubiza za miliyoni z’inkingo zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakorewe muri Afurika yepfo ariko zikaba zari zaroherejwe i Burayi, maze zikoreshwe ku mugabane wa Afurika.
Imibare y’abicwa na Covid-19 mu Burayi izaba yiyongereyeho 236.000 bitarenze iya mbere Ukuboza 2021, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, nyuma y’uko Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika za nyuma zihagurutse ku Kibuga cy’indege cya Kabul, Ambasade ya Amerika yakoreraga muri Afghanistan, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo muri icyo gihugu.
Perezida mushya wa Zambiya, Hakainde Hichilema, yasimbuje abayobozi bakuru b’ingabo mu gihugu ndetse n’umuyobozi wa polisi, anagaragaza ko izo mpinduka zigamije gushyiraho ubuyobozi bubazwa ibyo bukora n’abaturage.
Ni bwo bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu habayeho amapfa adasanzwe mu myaka 40 ishize, kubera ko hashize imyaka ine nta mvura babona, abantu bakaba batunzwe no kurya ibyondo n’udukoko turimo ibihore.
Umuryango wa Steve Nkusi, Umunyarwanda w’imyaka 24, utuye muri Canada, wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse akaba yakundaga ibijyanye na ’business’, uri mu kababaro ko kumuburira irengero nyuma y’uko hashize iminsi ine bivugwa ko yagiye ku Kiyaga cya Ontario koga, nyuma ntagaruke.
Umubyeyi wo mu Bwongereza witwa Samantha Willis w’imyaka 35, yari amaze iminsi mikeya mu bitaro, arembye kubera Covid-19 ariko anakuriwe, gusa yashoboye kubyara umwana yari atwite ariko yitaba Imana atabonye uruhinja rwe.
Umubyeyi w’umunya Afghanistani yabyariye mu ndege y’igisirikare cya Amerika cy’abarwanira mu kirere (US Air Force), yari itwaye abantu ihungishije Abatalibani ibajyanye mu Budage.
Abayobozi bo muri Afghanistani bemeje amakuru y’uko Zaki Anwari, wakiniraga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Afghanistani, yahanutse ku ndege agapfa ubwo yageragezaga kurira ku ndege ya gisirikare y’Abanyamerika yari ihagurutse ku Kibuga i Kabul.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Santrafurika, CP Christophe Bizimungu n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri kiriya gihugu n’abandi banyacyubahiro (…)
Abantu basaga 200, batwawe n’indege ya gisirikare y’Abafaransa, barimo Abanya Afghanistani n’Abafaransa 25, bageze ku kibuga cy’indege cya Roissy Charles-de-Gaulle ku wa Gatatu tariki 18 Kanama.
Hakainde Hichilema, wabanje kuba umushumba w’inka nk’uko abyivugira, ubu ni Perezida mushya wa Zambia, akaba ageze ku butegetsi nyuma yo kugerageza inshuro esheshatu zose.
Muri Mozambique abayobozi babiri birukanwe ku mirimo nyuma y’iminsi 12 gusa bahawe inshingano zo kuyobora za gereza, bikaba byatewe n’ibibazo bitandukanye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko ku wa kabiri tariki 17 Kana 2021, muri Côte d’Ivoire habonetse umurwayi wa kabiri wa Ebola hamwe n’abantu icyenda bahuye na we, nyuma y’uko hagaragaye umuntu wa mbere wemejwe ko afite Ebola mu mpera z’icyumweru gishize i Abidjan.
Polisi y’ahitwa Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yatangaje ko yafashe umugabo w’ imyaka 30 y’amavuko wo mu Mujyi wa Fayetteville, nyuma y’uko arashe umugore we amuziza ko yanze ko baryamana.
Hashize iminsi hazenguruka ku mbuga nkoranyambaga videwo y’abasirikare babiri bakuru bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye amakimbirane bituma barwana mu ruhame, bikaba byabaviriyemo gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwa gisirikare.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko ku bufatanye n’iza Mozambique ndetse na Polisi y’u Rwanda, zamaje kwigarurira umujyi wa Mocimboa da Praia wari ibirindiro bikuru ku barwanyi bari barigaruriye Amajyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ibyo bije bikurikira ugushyira hamwe kw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu bikorwa byo gusenya no gukuraho ibirindiro by’inyeshyamba ziyitirira idini ya Isilamu, zikagaba ibitero ku basivili bakahatakariza ubuzima.
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangaje ko ugiye gutanga inkingo zigera kuri miliyoni 400 mu bihugu by’ibinyamuryango, intego ikaba ari ugutanga nibura inkingo zigera kuri miliyoni 50 mbere y’impera z’ukwezi k’Ukuboza 2021.
Polisi mu Bwongereza yafashe abantu 11 mu bibasiye abakinnyi batatu b’abirabura bo mu ikipe y’Igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Marcus Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka, ni bo birabura batatu bakina mu Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, bibasiwe n’ihohotera rishingiye ku ibara ry’uruhu rwabo ku mbuga (…)
Umunyamerika w’impuguke mu by’ubucuruzi no kwihangira imirimo ukorera muri Uganda bwana Mike Davis, aravuga ko akunze guhura n’abantu benshi bifuza kwimukira muri Amerika bakajya kuba abaturage baho burundu.
Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Samia Suluhu Hassan, yakiriye inkuru y’akababaro y’uko Ministiiri w’Ingabo we, Elias John Kwandikwa yitabye Imana ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.
Leta ya Kenya yasinyanye amasezerano n’u Bwongereza azemerera abaforomo b’Abanyakenya badafite akazi n’abandi baganga gukorera mu Bwongereza.
Urukiko rwa Serengeti muri Tanzania, rwahanishije igifungo cy’imyaka 60 muri gereza, umugabo witwa Adamu Matera ufite imyaka 22, utuye ahitwa Remung’orori, nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo gufata ku ngufu no gutera inda umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 yakingiwe Covid-19, ahamagarira n’abandi baturage b’icyo gihugu kwikingiza.
Umuryango w’umugabo witwa Mayenga Nigonzala, utuye ahitwa Kidinda, mu Karere ka Bariadi, Intara ya Simiyu, ubu ufite ibibazo byinshi utabonera ibisubizo nyuma y’uko umugore we Zawadi Sayi, abwiwe ko yabyaye umwana umwe nyamara igihe cyose yagiye kwipimisha atwite yarabwirwaga ko atwite impanga z’abana babiri, bagiye no (…)
Uwo ni umwanzuro wafashwe na Perezida wa Tunisia, Kais Saied, ku Cyumweru Tariki 25 Nyakanga 2021, aho yavuze ko ashingiye ku itegeko nshinga rya Tunisia ryo mu 2014, ahagaritse Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi ku nshingano ze.
Ayo ni amakuru yatangajwe ku mugaragaro tariki 22 Nyakanga 2021, binyuze mu itangazo ryasohowe na Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abashinzwe iby’ububanyi n’amahanga bwa Israël.
Abayobozi bo muri Madagascar batangaza ko hari abantu benshi barimo “Abanyamahanga n’Abanya-Madagascar” bafashwe bakekwaho kuba bari bafite umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina.
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, ubwo Perezida wa Mali, Assimi Goïta, yari mu musigiti munini w’i Bamako mu murwa mukuru w’icyo gihugu, abantu babiri barimo uwitwaje icyuma bamugabyeho igitero, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, ariko Imana ikinga akaboko ararokoka.