Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’Ingabo, ibifatwa nk’intambwe ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi.
Umunyarwanda Sosthene Munyemana wahoze ari umuganga yagarutse mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu bujurire bw’igihano cy’igufungo cy’imyaka 24 yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, amaze gushyira mu rwego rw’Abatagatifu Carlo Acutis, umusore wamamaye nka “Influencer wa Yezu” na Pier Giorgio Frassati, umusore w’Umutaliyani wabaye icyitegererezo mu gufasha abakene mu kinyejana cya 20.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka rya Perezida ritegeka ko Minisiteri y’Ingabo izajya yitwa Minisiteri y’Intambara.
I Bushagara, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), intimba n’agahinda ni byo bihora mu nkambi z’impunzi ziri hafi y’Umujyi wa Goma.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zahaye amagare abayobozi b’Imidugudu yo mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi karimo kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ry’abaturage, no gushimangira imiyoborere y’inzego z’ibanze.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kinshasa, rwakatiye Constant Mutamba, wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihano cy’imyaka itatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye guhora itegerereje ahandi ku Isi mu gihe ifite byose kandi n’abaturage bazi icyo gukora.
Corneille Nangaa uyobora AFC/M23 mu kiganiro n’abanyamakuru, yabajijwe icyo atekereza ku bufasha Donald Trump ashobora gutanga mu gukemura ibibazo by’impande zihanganye muri RDC, maze avuga ko ashatse gukoresha ingufu ntacyo byamugezaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yasuye aho u Rwanda rurimo kumurikira ibikorwa byarwo muri Expo 2025 Osaka Kansai mu Buyapani, yakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Marie Claire Mukasine.
Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo, M23 wabwiye abanyamakuru ko ibirego bidafite ishingiro byo kwica abaturage b’abahutu nta kindi bigamije uretse gushimangira umugambi wa Leta ya Congo n’inshuti zayo wo gutangiza Jenoside ku buryo bweruye.
Umutwe wa AFC/M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) washinje umuryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa Muntu(HRW) ndetse n’ishami ry’Umuryango w’abibyumbye ryita ku burenganzita bwa muntu gukorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa, ugatangaza raporo z’ibinyoma.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, ari i Yokohama mu Buyapani, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya cyenda yiga ku Iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development - TICAD).
Kuri uyu wa 17 Kanama, abanyarwanda batuye muri Mozambique bizihije umunsi w’umuganura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yarimo asoza uruzinduko amazemo iminsi muri Australia, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umuganura.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Tesla akaba n’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yababajwe cyane n’uko u Bushinwa bugiye gutanga Amerika Gari ya Moshi y’umuvuduko udasanzwe (Hyperloop).
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize batayo ya RWABAT-2, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri Santrafurika, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yashimye ibikorwa by’umuganda bikorwa n’abaturage buri wa Gatandatu, bakazinduka bajya gusukura imihanda y’aho batuye.
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo gusezera ku ba Gen barindwi barimo uwahoze ari umugaba Mukuru w’ingabo za UPDF bagiye mu kirihuko cy’izabukuru.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi mushya, Dr. Edouard Bizimana, yugarijwe n’igitutu gikomeye giturutse ku bikubiye muri bumwe mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho abamunenga bavuga ko bwumvikanisha ko ashyigikiye rwose FDLR, umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside (…)
Muri Kenya indege y’ubuvuzi yakoze impanuka, ihitana abantu bagera kuri batandatu, ikomerekeramo babiri.
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, aho akurikiranyweho kugonga ku bushake agakomeretsa umugabo we, Douglas Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Weasel.
U Rwanda rwihanganishije Guverinoma ndetse n’abaturage ba Ghana nyuma y’impanuka y’indege ya kajugujugu, yahitanye abantu umunani barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.
Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi 3 bitewe n’impanuka y’indege ya kajugujugu yaguyemo abantu umunani, barimo Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ibidukikije.
Minisitiri w’Ingabo, Dr Edward Omane Boamah na Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed ba Ghana, bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisikare ya kajugujugu, yanaguyemo n’abandi bantu batandatu barimo n’abakozi bayo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu.
Muri Yémen, nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira 157 biganjemo abaturuka muri Ethiopia bwarohamye, abagera kuri 76 bahise bapfa, mu gihe abandi benshi bo baburiwe irengero, bikaba byatangajwe ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’urwego rushinzwe umutekano mu Ntara ya Abyan (…)
Mu myambaro yiganjemo iya Kinyarwanda, barangajwe imbere na Parfait Busabizwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo bahuriye mu mujyi wa Brazzaville ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda, bizihiza umunsi w’Umuganura.
Protais Mitali, wabaye Minisitiri wa Siporo, akanaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopiya, yitabye Imana mu gihugu cy’u Bubiligi, azize uburwayi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguriye imiryango ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse agaragaza umuhate wa Guverinoma mu gushyiraho imikorere myiza, kugira ngo abashoramari bagere ku ntego zabo.
Muri Argentine, umugabo yatsinze urubanza yaburanagamo na sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google, maze ruyitegeka kumwishyura Amayero 12.000.