Cameroon: Abantu umunani bapfiriye mu mubyigano kuri stade ya Yaoundé

Abantu Umunani harimo n’Umwana w’imyaka 6 nibo bitabye Imana, naho abagera kuri 50 bakomeretse mu mubyigano wo kwinjira muri stade.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurica, CAF, mu itangazo yasohoye yavuze ko ibi byabaye ku munsi w’ejo taliki 24 Mutarama 2022, mbere y’umukino wa Cameroun n’Ibirwa bya Comores, umukino warangiye Cameroon itsinze Comores ibitego 2-1.

CAF yahise itangaza ko igiye gukora iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iryo sanganya ryahitanye ubuzima bwa bamwe.

Ibitaro byitwa Massassi biri hafi y’iyo Stade byatangajeko inkomere zo zirimo kuvurirwa muri ibyo bitaro, harimo n’agahinja kataruzuza umwaka.

Minisitiri w’Ubuzima aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yavuze ko abantu umunani bitabye Imana bari mu byiciro binyuranye.

Yagize ati "Umunani batangajwe ko bapfuye barimo abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 30, abagabo bane nabo bari mu myaka 30, umwana muto ndetse n’undi muntu wajyanywe n’umuryango we”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko abagizweho ingaruka bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara, ariko umubyigano w’ibinyabiziga wari mu muhanda watumye batabasha gutanga ubutabazi bwihuse.

Ubusanzwe iyo stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka