Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo guhindura ibara ry’ibendera ry’u Bufaransa, abikoze mu ibanga ari yo mpamvu byatinze kumenyekana, gusa bikavugwa ko bishobora kuba bifite impamvu n’ubwo zitasobanuwe.
Nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo ku Kirwa cya Beaver, Michigan, uwo mwana w’umukobwa ni we wenyine warokotse muri iyo mpanuka y’indege yabereye ku Kiyaga cya Michigan ku wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2021.
Saif al-Islam al Gaddafi, umuhungu wa Muhammar Gaddafi wayoboye igihe kirekire Libya, kuri iki Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, yagaragaye mu buyoboozi asinya ibyangombwa byemeza ko ari umukandida mu matora ya Perezida muri icyo gihugu, azaba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Abantu batanu baguye mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare muri Sudani, bikaba byarabaye ku wa Gatandatu tari 13 Ugushyingo 2021, ubwo ibihumbi by’abamagana ubwo butegetsi bwa gisirikare bongeraga kwiroha mu mihanda.
Muri Tanzania ahitwa Kigoma mu Mudugudu wa Lufubu mu Karere ka Uvinja, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, biravugwa ko yishwe na se witwa Kulwa Juakali ufite imyaka 40 y’amavuko, ngo akaba yamwishe nyuma y’uko yanze gushakwa n’umugabo washakaga gutanga inkwano y’inka 13.
Abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bakuyeho itegeko ribuza indirimbo zinegura Perezida w’icyo gihugu, Félix Antoine Tshisekedi.
Frederik Willem de Klerk, wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ari na we w’umuzungu uheruka kuyobora icyo gihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021 ku myaka 85, azize kanseri.
Mu nama irimo kubera muri Tanzania ihuje urubyiruka rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afrika, izwi nka YouLeadAfrica, abayobozi bakuru barimo na Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame, baganirije urwo urubyiruko rwayitabiriye.
Malala Yousafzai wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yashyingiranywe n’umukunzi we witwa Asser Malik mu birori bya kisilamu byabereye i Birmingham mu Bwongereza.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwahakanye kugaba ibitero ku ngabo za Congo (FARDC), butangaza ko butegereje ikizava mu biganiro bwagiranye na Leta.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kwizihirizwa i Dakar muri Senegal guhera tariki ya 7 kugera tariki ya 11 Ugushyingo 2021.
Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose, nyuma y’impanuka y’imodoka bivugwa ko abayiguyemo barenga 100.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) hari abarwayi umunani basanganywe icyorezo cya Ebola, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021.
Muri Afrika y’Epfo ku wa Mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2021, abaturage biriwe mu matora y’abayobozi b’uturere, ishyaka ANC riri ku butegetsi rikaba rifite impungenge ko rishobora gutsindwa mu turere rimaze imyaka n’imyaka riyobora.
N’ubwo 99% by’inkingo Afurika ikenera zituruka hanze, harimo gukorwa ibishoboka ngo byibuze mu mwaka wa 2040 uyu mugabane uzabe ushobora kwikorera 60% by’inkingo ukenera.
Abantu bagera ku 10 biravugwa ko bapfuye abandi barenga 80 barakomereka, nyuma y’uko igisirikare kibarasheho bari mu myigaragambyo y’abamagana igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Sudan.
Abitwaje intwaro bafungiye mu ngo bamwe mu bagize Leta y’inzibacyuho muri Sudan, barimo na Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok, bikaba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, icyakora bamwe bavuga ko ari Ingabo z’icyo gihugu zabikoze.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko ugereranyije, hari abakora mu nzego z’ubuzima babarirwa hagati ya 80.000-180.000 bishwe n’icyorezo cya Covid-19 hirya no hino ku isi. Ibyo ngo bikaba bishobora gukurikirwa n’ibibazo birimo kumva abakora muri izo nzego banze umwuga wabo, kurambirwa no kunanirwa, (…)
Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko afite gahunda zo gushinga urubuga nkoranyambaga rushya ruzitwa ’Truth Social’.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe imiti n’ibiribwa ‘FDA’, kigomba kongera kwiga ku byavuye mu igerageza ryo kwa muganga ry’urukingo rwa ‘Pfizer’ ku itariki 26 Ukwakira 2021, mbere yo kugira icyo batangaza ku bijyanye no gukingira Covid-19 abana bafite imyaka 5 kugeza kuri 11.
Afurika y’Epfo ibaye igihugu cya mbere cyo ku mugabane wa Afurika cyatangije gahunda yo gukingira abana, kubera ko ubu kuva ku bafite imyaka 12 kugeza kuri 17 bashobora guterwa urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer muri icyo gihugu, ariko ngo bemerewe guhabwa doze imwe gusa.
Raporo y’Umuryango ushinzwe iby’iteganyagihe kui si (World Meteorological Organization ‘WMO’) ivuga ko abantu bagera kuri Miliyari 1.3 bagerwaho n’ingaruka zikomeye, zirimo n’ubukene bukabije kubera uko Umugabane wa Afurika ukomeza kugira igipimo cy’ubushyuhe kizamuka cyane kandi ku buryo bwihuse cyane ugereranyije n’uko (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nibwo ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye, byatangaje urupfu rwa Colin Powell wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), akaba yitabye Imana afite imyaka 84.
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryiganjemo abagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (FPU-3), batanze imyenda n’inkweto ku bagore bagizweho ingaruka n’amakimbirane yabaye muri icyo gihugu bigatuma bava mu byabo. Ni igikorwa cyabaye ku ya 14 na 15 Ukwakira 2021, (…)
Abantu batanu bishwe abandi bagakomereka, ku wa gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, bikozwe n’umugabo wari witwaje umuheto n’imyambi ari byo yifashishije akabarasa. Ibyo byabereye mu Mujyi wa Kongsberg muri Norvege, nk’uko byatangajwe na Polisi ikorera muri uwo Mujyi, ikaba yanongeyeho ko ukekwaho kuba ari we wabikoze yamaze (…)
Umuyobozi w’Umujyi wa Mexico yemeje ko ikibumbano cy’umugore w’umusangwabutaka ari cyo kigomba gusimbura icya Christopher Columbus, cyari kiri mu murwa mukuru wa Mexico.
Papa Francis yahuye n’umubikira wo muri Colombia warekuwe ku wa Gatandatu muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam nyuma yo kumushimuta mu gihe cy’imyaka irenga ine, nk’uko umuvugizi wa Vatican yabitangaje.
Abo banyamakuru batsindiye icyo gihembo, uyu mugore Maria wo mu gihugu cya Philippine na Muratov wo mu Burusiya, barwanye intambara zitoroshye mu kugira ngo habeho ukwishyira ukizana mu kuvuga mu bwisanzure ibyo abantu batekereza, aba kandi bakaba bafashwe nk’abanyamakuru bahagarariye abandi bose barwanira uku kwishyira ukizana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yarahiriye kuyobora imyaka itanu iri imbere, ndetse byitezwe ko aza gutangaza abagize Guverinoma nshya bagomba gufatanya gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke.