Igikomangoma Charles ari nawe uzasimbura Umwamikazi Elizabeth II ku ngoma y’Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko ariwe uzitabira inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM), izabera i Kigali mu Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba, zifatanyije n’abaturage batuye Umujyi wa Mocimboa Da Praia, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 umaze ushinzwe. Ibirori byateguwe na Guverinoma ya Mozambique, byabaye ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya, Dmitry Peskov yahaye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, yavuze ko intambara kuri Ukraine idateze guhagarara na gato, kereka Leta y’icyo gihugu yemeye ibikomeje gusabwa n’u Burusiya.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yizihirije ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore i Nairobi muri Kenya, hamwe na mugenzi we Margaret Kenyatta. Ibyo birori byanitabiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Uhuru Kenyatta.
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yatangaje ko kuba Umuryango OTAN n’inshuti zawo barimo gufatira u Burusiya ibihano, ngo byabaye nko gushoza intambara ku gihugu cye.
Leta ya Tanzaniya yarekuye Freeman Mbowe uyobora Chadema, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’uko abashinjacyaha bahagaritse ibirego bamureze mu mwaka ushize, nk’uko ishyaka rye ryabivuze ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022.
Umuyobozi wa Kherson, umwe mu mijyi ikomeye ya Ukraine yemeje ko abasirikare b’u Burusiya bigaruriye uwo mujyi w’ingenzi uri ku cyambu mu majyepfo ya Ukraine.
Umuryango w’iterambere muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), watangaje ko uzashyigikira abatahutse basubira mu byabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bari barahunze kubera ibikorwa by’iterabwoba.
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Ukraine, Andre Groenewald, yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kuva mu murwa mukuru, Kyiv, mu gihe imodoka y’Abarusiya yitwaje intwaro yerekezaga muri uwo mujyi.
Itegeko ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho muri Burukina Faso, Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba kuri uyu wa kabiri tariki 01 werurwe 2022, ryemeje ko izamara ku butegetsi amezi 36 (imyaka 3) mbere y’uko amatora aba.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasinye iteka riha ikaze umuntu wese ku Isi wifuza gutabara icyo gihugu mu ntambara kirimo kurwanamo n’u Burusiya.
Santafurika yarekuye abasirikare bane b’Abafaransa, bari mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), bakaba bari batawe muri yombi bakekwaho gusha kwica Umukuru w’igihugu.
Abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bavuze ko ibihano byafatiwe u Burusiya kubera ibitero bwagabye kuri Ukraine, biziyongeraho gusaba isi yose gushyira icyo gihugu mu kato gakomeye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine ari akaga kagwiriye umugabane w’u Burayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yanditse amateka, aho yatangije urugamba ku gihugu kirinzwe n’Ingabo z’ibihugu by’u Burayi na Amerika bigize Umuryango OTAN.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yageze muri Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi, ku kibuga cy’indege cya Nouakchott–Oumtounsy International Airport, yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Cheikh Mohamed Ahmed Ould Ghazouani.
Nyuma y’imyaka myinshi abagore n’abakobwa bo muri Arabia Sawudite batemerewe kujya mu mirimo imwe n’imwe, icyo gihugu gitsimbaraye ku muco wacyo, ubu noneho cyabemereye gukora imirimo ubusanzwe yari igenewe abagabo.
Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi batandukanye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, bakiriwe ku meza na mugenzi wabo wa Senegal Macky Sall nyuma yo gufungura ku mugaragaro Stade Olympique de Diamniadio.
Umunyemari w’Umunyamerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, Joe Ritchie, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, afite imyaka 75.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, yageze i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye umuhango wo gutaha Stade Olympique de Diamniadio.
Kenya yakajije ingamba zo kugenzura indwara y’imbasa, nyuma y’uko igaragaye muri Malawi mu cyumweru gishize.
Umuryango wa Afurika Uunze ubumwe (AU) urashaka ko ibihugu biwugize byayoboka inzira yo gukoresha imbaraga za gisirikare, mu bikorwa byo kugarura amahoro, aho gukomeza umuco umenyerewe wo kubungabunga amahoro, nk’igisubizo cyo gushyira iherezo ku bikorwa by’inyeshyamba.
Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD), urugomero rwateje umwuka mubi hagati y’ibihugu rwubatswe ku ruzi rwa Nile muri Ethiopia, kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, rwatangiye gutanga amashanyarazi inyuma y’imyaka icumi rumaze rwubakwa.
Ingoro ya Buckingham Palace yatangaje ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II w’imyaka 95 yanduye Covid-19.
Umwe mu Banyarwandakazi batuye mu gihugu cy’u Bwongereza, Sherrie Silver, yubakiwe ikumbano mu Mujyi wa London ateze amaboko nk’urimo kubyina, mu buryo Abanyarwanda babyina bateze amaboko.
Intumwa ziyobowe na Inspector General Reonardo Mathe, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutasi muri Mozambique (IGISS), yasuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda i Mocimboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado.
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, kuva ku wa Kane tariki 17 kugeza tariki 18 Gashyantare 2022, bahuriye mu nama isanzwe ihuza iyi migabane yombi yari ibaye ku nshuro ya gatandatu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ahazaza .
Ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Guverinoma ya Mali yasabye u Bufaransa gukura Ingabo zabwo muri icyo gihugu bidatinze, kandi icyo gikorwa kigahagarikirwa n’abategetsi ba Mali.
Ku kibuga cy’indege cya Zanzibar hatangijwe uburyo bushya bwo gusuzuma Covid-19, aho abagenzi bose bashyikira kuri iki kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Abeid Amani Karume, basuzumwa iyo virusi hifashishijwe scanner, aho gukoresha uburyo busanzwe bumenyerewe bwa Rapid test cyangwa PCR.
Perezida Paul Kagame uri mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama ya gatandatu, ihuza Afurika n’u Burayi irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, yayoboye Inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku by’ubuzima n’ikorwa ry’inkingo.