Abantu babiri bapfuye bazize amasasu yarashwe n’Ingabo za UN zizwi nka MONUSCO, ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikaba byarabaye ku ya 31 Nyakanga 2022, ubwo izo ngabo zarasaga ku mupaka w’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, umaze iminsi muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi, yasuye igicumbi cy’Intwari z’icyo gihugu ndetse yunamira izihashyinguwe.
Abanyarwanda batuye muri Ghana, ku ya 29 Nyakanga 2022, bizihije umunsi wo kwibohora wabaye ku nshuroo ya 28, bagaragaza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Urubuga rwa ‘Facebook’ rurimo rurashyirwaho igitutu cyo gukuraho mvugo z’urwango ndetse n’amakuru atari ukuri rushyiraho, bitabaye ibyo muri Kenya rukaba rwafungwa.
Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi, Adolf Hitler, yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni $1.1 y’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 y’Amafaranga y’u Rwanda).
Minisiteri ishinzwe ubukerarugendo n’ubuzima bw’inyamaswa z’igasozi muri Kenya, itangaza ko kugeza ubu, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gikomeye cyane ku buzima bw’inzovu, kurusha icya ba rushimusi bazihiga bakazica.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, Umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’umutekano ya Ukraine, Oleksiy Danilov, yabwiye Ikinyamakuru ‘The Daily Beast’ ko u Burusiya bwarashe ibisasu ahacumbikiwe imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso ku iyicarubozo n’ubwicanyi zikorerwa.
Abantu bagera 8 nibo bamaze gupfa bazize imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe, yaguye guhera ejo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, mu Burasirazuba bwa Leta ya Kentucky muri Amerika nk’uko byatangajwe na Guverineri waho, wavuze ko afite impungenge ko iyo mibare ishobora no gukomeza kuzamuka.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, mu ruzinduko yagiriye muri Canada ku wa mbere w’iki cyumweru, yasabiye imbabazi ibikorwa by’ubunyamaswa benshi mu bakirisitu bakoreraga abana bigaga bacumbikiwe ku mashuri y’abasangwabutaka.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), bafite impungenge ko ibitero byo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN), zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu (MONUSCO), bishobora guteza indi midugararo mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Abantu bane (4) bapfuye mu gihe abandi 60 bo bakomeretse bitewe n’umutingito w’Isi wari ufite igipimo cya 7.0 wibasiye Amajyaruguru ya Philippines, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano imbere mu Gihugu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, imodoka y’ishuri ryitwa ‘King David’ riherereye mu gace ka Mtwara muri Tanzania, yakoze impanuka ihitana abanyeshuri 8, umushoferi wari uyitwaye wari uzwi ku izina rya Hassan w’imyaka hagati ya 54-60 ndetse n’undi muntu ukurikirana abana mu modoka, nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru (…)
Abantu 30 bahitanywe n’impanuka muri Kenya, ubwo bisi barimo yataga umuhanda igeze ku kiraro ikagwa mu mugezi uri muri metero 40 uvuye ku kiraro.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru yasabye abatuye Isi kuzirikana akamaro n’umusanzu w’abageze mu zabukuru batanze mu kubuka umuryango, asaba ko bakwitabwaho mu busaza bwabo mu buryo bw’imibereho no mu buryo bwa Roho, bigishwa ivanjiri ya Yezu.
Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda, bizihije isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Nyakanga 2022, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Santrafurika n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, hazirikanwa ubwo Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, u Burusiya na Ukraine byasinyanye amasezerano yo gutuma ingano zigera kuri Toni Miliyoni 25 zaheze ku byambu muri Ukraine zishobora gusohoka.
Urukiko rwo muri Suwede (Sweden) ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, rwahanishije igifungo cya burundu no kugarurwa mu Rwanda, Uwizeye Jean nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we. Uwizeye w’imyaka 38, yatawe muri yombi mu Gushyingo 2021 nyuma y’uko we ubwe yari amaze gutanga amakuru ku rupfu rw’umugore we mu gace (…)
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’abahagarariye Abakuru b’ibihugu by’uwo muryango batabashije kuboneka, bahuriye mu nama y’iminsi ibiri yaberaga i Arusha muri Tanzania, yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, bakaba baganiriye ku birebana n’iterambere ry’uwo (…)
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, nibwo u Burusiya bwongeye gufungura umuyoboro ujyana Gaz mu Burayi, ariko Moscou ngo izakomeza gucunga iyo ‘ntwaro’, Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bitezeho umutekano mu bijyanye n’ingufu mu gihe cy’ubukonje kigiye gutangira.
Agendeye ku byatanzwe n’Urwego rw’iperereza rwa Amerika, Umuvugizi w’urwego rw’umutekano muri icyo gihugu (National Security Council), John Kirby, yavuze ko u Burusiya bwatangiye gukora ibintu bimwe na bimwe bigaragaza ko bushaka kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yageze muri Irani ku wa kabiri, mu ruzinduko rubaye urwa kabiri akoreye muri icyo gihugu kuva atangije intambara muri Ukraine, muri Gashyantare uyu mwaka.
Umubu wuzuye amaraso wiciwe ku rukuta rw’inzu, wafashije abagenzacyaha gufata umujura wari winjiye muri iyo nzu iherereye mu Ntara ya Fujian mu Bushinwa.
Urugendo rwa Perezida Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, ahura na mugenzi we Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya i Nairobi, ku itariki 15 Nyakanga 2022, rwabaye ikimenyetso cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu byombi, kuko wari umaze imyaka itari mikeya ujemo ibibazo.
Intara ya Blue Nile muri Sudani yashyizwe mu bihe bidasanzwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize, habereye ubwicanyi bwaguyemo abantu benshi, ubu bakaba bamaze kugera kuri 60.
Ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, nibwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yafashe umwanzuro wo guhagarika ku kazi Umushinjacyaha mukuru ndetse n’ukuriye urwego rw’iperereza bakekwaho ubugambanyi, kuko bamwe mu bo bayoboraga ubu bakora ku nyungu z’Abarusiya.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, tariki 14 Nyakanga 2022, byatangaje ko abantu bagera mu majana bishwe n’inzara muri zimwe mu ntara zikennye mu gihugu.
Icyemezo cyo guhagarika isimburana ry’Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali, kije nyuma y’iminsi ine gusa, abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali, bakaba barafashwe nk’abacanshuro nk’uko byatangajwe na Leta ya Bamako.
Donald Trump yatangaje iby’urwo rupfu rw’uwahoze ari umugore we, Ivana Trump, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, bakaba bari barashakanye mu 1977, nyuma baza gutandukana mu 1992.
Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yohereje ibaruwa kuri email yo kwegura ku mirimo, nyuma yo guhungira mu gihugu cya Singapore.