Liam Fox,minisitiri w’ingabo w’igihugu cy’Ubwongereza yeguye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2011. Ibi bikaba byababaje minisitiri w’intebe David Cameron kuko Fox abaye minisitiri wa kabiri weguye mu minsi 17 ikurikiranye.
Perezida wa liberiya Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee nawe w’umunyaliberiyakazi hamwe na Tawakul Karman wo mu gihugu cya Yemen nibo begukanye igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 2011.