Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Arabiya Sawudite, kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, akaba yakiriwe na mugenzi we, Faisal Bin Farhan Al Saud, ndetse bagirana ibiganiro.
Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bw’igihugu ndetse no ku mubano w’u Burundi n’amahanga harimo n’u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibintu byongere kuba byiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko ngo nta rwango rwaba hagati y’ibihugu byombi bituranyi.
Leta y’u Burusiya yatangaje ko izihorera ikarasa ku bihugu bya Finlande na Suède, mu gihe byaba bibaye abanyamuryango b’Ishyirahamwe rirwanyiriza umwanzi hamwe (OTAN), rihuriweho na Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambike (IGP), Bernardino Rafael hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Macomia, Tomas Badae, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu gace ka Chai, bazishimira mu izina ry’Umukuru w’icyo gihugu, uruhare rwazo mu kukigaruramo amahoro.
Ababyeyi bo muri Leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y’u Buhinde bareze umuhungu wabo umwe wenyine bafite, kubera ko atarabaha umwuzukuru nyuma y’imyaka itandatu ashatse umugore.
Ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, nibwo Abanyarwanda baba muri Polonye ndetse n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Umurinzi w’Igihango, Padiri Stanislaw Urbaniak warokoye Abatutsi yashimiwe mu ruhame.
Abagabo batatu bo muri Malawi, buri wese muri bo Urukiko rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 155, kubera kwica umugabo wari ufite ubumuga bw’uruhu.
Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko kuva muri Mata igihugu cyadutswemo na Coronavirus yihinduranyije izwi ku izina rya BA.2 bwa mbere kuva aho icyorezo cya Covid-19 cyadukiye mu bihugu byose byo ku isi, mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.
Icyambu cya Odesa muri Ukraine cyarashweho ibisasu bya misile n’Ingabo z’u Burusiya, hapfa umuntu umwe hakomereka batanu ubwo ibisasu byagwaga mu gace k’ubucuruzi no ku bubiko bw’ibiribwa.
Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Brazil, habonetse umuntu ukuze cyane kuruta abandi ku Isi, hasigaye ukwezi ngo yuzuze imyaka 122.
Urukiko rukuru rwa Guinea rwatangaje ko Alpha Condé wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, n’abandi bari abayobozi 30 bahoze muri Leta ye, bagiye gukurikiranwa ku byaha bakekwaho.
Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, yashyikirije Perezida wa Autriche, Alexander Van del Bellen, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yasuye Ingabo z’u Rwanda ku biro by’ubuyobozi biri mu karere ka Chai.
Mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko Ingabo z’icyo gihugu zirimo gukiza amaragara yazo, Umuryango OTAN n’ibitwaro biremereye wasatiriye umupaka w’u Burusiya wose aho witegura kurasana na bwo.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame, mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza, Johnston Busingye, yashyikirije nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yabwiye ibihugu by’Uburengerazuba (Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi), ko uzagerageza kwitambika icyo yise ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine azatungurwa n’igisubizo cyihuse cyane (umurabyo).
Ku wa Kane tariki 21 Mata 2022, nibwo Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza yizihije isabukuru ye y’imyaka 96 amaze ageze ku Isi. Umwamikaza Elisabeth II ni we wa mbere mu mateka y’u Bwongereza ubashije kumara imyaka mirongo irindwi (70) ari ku ngoma.
Ibihugu bitandukanye byo ku Isi byatangaje ko intwaro zabyo ziri mu nzira zigana mu burasirazuba bwa Ukraine aho ihanganye n’Ingabo z’u Burusiya, mu rwego rwo kububuza kwigarurira igice cya Donbass kigizwe na ’Repubulika za Donetsk na Lunghansk’ u Burusiya bwakuye kuri Ukraine.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ndetse wagizwe n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Prof Faustin Archange Touadéra.
Ukraine n’u Burusiya byatangaje ko hari intambara ikomeye mu gice cy’uburasirazuba bwa Ukraine cyitwa Donbas guhera ku wa mbere, ariko u Burusiya bwongeraho ko hari n’ibisasu birimo kubuterwaho biturutse muri Ukraine.
Perezida Paul Kagame, ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, yageze muri Sénégal, akaba yari ahanyuze avuye mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga muri Barbados.
Perezida Paul Kagame, ku wa Gatandatu yakinnye umukino wa Tennis ikinirwa ku muhanda muri Barbados, aho ari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Barbados, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Sandra Mason.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru u Burusiya bubinyujije mu nzira za diplomasi, bwandikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’ibindi bihugu byose, bumenyesha ko intwaro zirimo kohererezwa Ukraine zizatuma habaho ingaruka zitaramenyekana ku mutekano w’Isi.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 8 ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe na Perezida w’icyo gihugu, Prof. Faustin Archange Touadéra, mu rwego rwo gushimirwa imbaraga bagaragaje mu gufasha kugarura amahoro n’umutekano (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Barbados mu ruzinduko rw’akazi, nyuma y’urw’iminsi itatu yari asoje muri Jamaica.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’amateka rw’iminsi itatu muri Jamaica, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Mata 2022, yagejeje Ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, agaragaza ko hakenewe ubufatanye hagati ya Afurika na Jamaica.
U Burusiya bwatangaje ko bugiye kurenga ku masezerano asaba kudashyira intwaro za kirimbuzi mu Nyanja ya Baltique, ibugabanya n’ibihugu bya Finland na Suède, mu gihe byaramuka bibaye abanyamuryango ba OTAN/NATO.
Abamaze gusiga ubuzima mu myuzure yatewe n’imvura yaguye mu mujyi wa Durban muri Afrika y’Epfo biyongereye, aho imibare igaragaza ko bageze kuri 306. Leta yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 20222, nyuma y’uko imihanda ndetse n’imisozi bitwawe, amazu agasenyuka.