Ni umwanzuro yafashe nyuma y’uko hari hashize imyaka 6 isaga gato, uwo yasimbuye ku butegetsi, nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli, yari yarafashe icyemezo cyo kubuza amashyaka ya Politiki gukora inama cyangwa se amahuriro rusange, guhera mu 2016, avuga ko bikunze gukurura imvururu.
None tariki ya 5 Mutarama 2023, abakirisitu Gatolika ku Isi yose ndetse n’inshuti za Vatican, zazindukiye mu gikorwa cyo kwifatanya na Roma guherekeza Papa Benedigito XVI, uherutse kwitaba Imana tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Mu ntara ya Hiraan muri Somalia, abantu 9 bahitanywe na bombe yari yatezwe mu modoka n’abari mu mutwe wa Al-Shabab, wegamiye kuri Al-Qaeda i Mogadisho.
Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko ihagaritse by’ako kanya icuruzwa ryo kuri murandasi ry’imiti yose igabanya ububabare ifitanye isano na Paracetamol, kugeza mu mpera za Mutarama.
Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cy’u Burundi Dr Sylvie Nzeyimana, yatangaje ko abantu 8 bamaze kugaragaraho icyorezo cya kolera mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura.
Burkina Faso yemeje ko "nta cyizere igifitiye Ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu, Luc Hallade, ndetse yasabye ubuyobozi bw’u Bufaransa kumuvana muri icyo gihugu”, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe itumanaho muri Burkina Faso, n’ubwo nta bindi bisobanuro biratangwa.
Urukiko rw’ahitwa i Grand Junction muri Leta ya Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ejo ku wa kabiri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugore witwa Megan Hess wahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibice by’imibiri y’abantu bapfuye nta burenganzira abifitiye.
Ibisasu bitererwa kure cyane n’imbunda kabuhariwe ziswe HIMARS byahawe Ukraine, ni byo bivugwaho kwicira abasirikare b’u Burusiya barenga 400 mu Mujyi wa Kakiivka mu Ntara ya Donetsk, yamaze kwigarurirwa n’u Burusiya.
Imibare y’abantu bahitanwe n’impanuka yiturika ry’ikamyo yari itwaye gaz, iheruka kubera mu gace k’iburasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg, mu ijoro rya Noheli, ikomeje kwiyongera, aho ubu habarurwa abagera kuri 34, barimo 10 b’abakozi bo mu bitaro byegereye agace yabereyemo.
Mu gihugu cya Malawi basubitse itangira ry’amashuri ryari riteganyijwe none tariki ya 3 Mutarama 2023, kubera icyorezo cya Korela (Cholera) gikomeje guhitana abantu muri icyo gihugu.
Urukiko rwo mu Gihugu cya Senegal rwakatiye abadepite babiri bazira gukubita mugenzi wabo wari unatwite, ubwo bari bitabiriye imirimo y’Inteko, bikamuviramo kuvamo kw’inda.
Amakuru y’urupfu rwa Papa Benedigito XVI yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Sulemana Abdul Samed bita Awuche, umugabo wo muri Ghana ugeze kuri metero 2 na santimetero 89 z’uburebure, ashobora kuba ari we usumba abandi ku Isi, ndetse akaba akomeje gukura ajya ejuru.
Umugabo w’imyaka 78 arishyuza inkwano yatanze ku mugore we, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga umuhungu we w’imyaka 49 ari uw’undi mugabo.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022, Nyiributungane Papa Benedigito wa XVI wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 95.
Abantu 19 ni bo bamaze kubarurwa ko bapfuye mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Kane, aho baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli bari barimo, ifite n’ahabera imikino itandukanye harimo n’iy’amahirwe ( hôtel casino), iherereye ku mupaka wa Cambodge na Thaïlande, gusa ubuyobozi wa Cambodge butangaza ko imibare y’abaguye muri iyo (…)
Abasirikare 750 bo muri Sudani y’Epfo tariki ya 28 Ukuboza 2022, bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubungabunga amahoro no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Papa Benedigito wa XI wayoboye Kiliziya Gatolika kugeza muri 2013 ararwaye bikomeye. Papa Francis wamusimbuye yasabye abantu ko bamusengera ngo yoroherwe.
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev yaraguje umutwe ku bintu 10 bishobora kuzaba muri uyu umwaka wegereje wa 2023.
U Bushinwa bwatangaje ko kuva muri Mutarama 2023 buzafungura imipaka, urujya n’uruza rukongera kubaho muri iki gihugu nyuma y’igihe kigera mu myaka 3 nta bugenderanire n’ibindi bihugu, kubera icyorezo cya Covid-19.
Kompanyi y’indege y’Igihugu cya Ethipia, Ethiopian Airlines, yatangaje ko igiye kongera gufungura ingendo z’ubucuruzi mu gace ka Tigray, nyuma y’uko hari hashize amezi 18 itahagera bitewe n’intambara.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yaburiye Ukraine ko nitubahiriza ku neza ibyifuzo by’igihugu cye, igiye kubyumvishwa n’imbaraga zidasanzwe z’igisirikare cy’u Burusiya.
Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Ishoramari yo mu Burayi ( European Investment Bank ‘EIB’), bwagaragaje ko Abanyafurika bagera kuri 88% mu babajijwe, bavuze ko babona imihindagurikire y’ikirere yaramaze gutangira kugira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Guverinoma ya Burkina Faso yirukanye uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri icyo gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’imitwe y’iterabwoba. Guverinoma yasohoye itangazo itegeka Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye Barbara Manzi wakoreraga muri icyo gihugu, guhita akivamo byihutirwa nubwo nta bisobanuro bindi yahawe.
Muri Espagne, umugore yatsinzwe urubanza yari yarezemo sosiyete yamwirukanye ku kazi nyuma y’uko ashyize videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Tiktok’, imugaragaza abyina yunama, yongera yunamuka agamije gukurura abagabo ‘twerking videos’, kandi ari mu kiruhuko cyishyurwa n’iyo sosiyete, yaravuze ko arwaye umugongo bikomeye.
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Thailand ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani yepfo (UNMISS), n’umuryango wita ku buzima (SFH) muri icyo gihugu, bakoze ibikorwa byo kugeza ubuvuzi ku baturage batuye i Gudele mu mujyi wa Juba, bakora n’umuganda wibanze ku isuku.
Mu mujyi wa Toronto muri Canada, abakobwa 8 basagariye umugabo w’imyaka 59 bamujombagura ibintu bimuviramo urupfu, bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakazagezwa mu rukiko tariki 29 Ukuboza 2022.
Guverinoma ya Gambia yatangaje ko tariki ya 21 Ukuboza 2022, yataye muri yombi abasirikare 4 ikaba igishakisha abandi 3 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Muri Afghanistan, Leta y’Abatalibani yatangaje ko nta mugore cyangwa umukobwa wemerewe kwiga Kaminuza, ibyo bikaba bije nyuma y’uko abana b’abakabwa n’ubundi bari barabujijwe kwiga amashuri yisumbuye, ubu ngo bikaba bigenda bigaragara ko uburezi muri icyo gihugu bugenewe igitsina gabo gusa.
Abantu 5 bapfuye mu gihe abandi 9 bakomeretse nyuma yo kugwirwa n’inzu y’umuturirwa, ahitwa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro.