Umugore wo muri Vietnam witwa Ms. Ngon, avuga ko amaze imyaka igera kuri 41 atunzwe n’amazi yonyine, kuko yaretse ibyo kurya, rimwe na rimwe akayavangamo umunyu mukeya, isukari nkeya cyangwa se umutobe w’indimu.
Umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika mu Majyaruguru ya Tanzania, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana, nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko habonetse abandi bantu 34 banduye icyorezo cya Ebola, kandi ngo ishobora kuba imaze guhitana abantu 21.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville rwahuriye mu gikorwa ngarukakwezi cya Siporo rusange, cyateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Congo n’Abanyarwanda bahatuye, ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko ’umukino wo gushinjanya’ utakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibyo gukuraho igihano cy’urupfu muri Equatorial Guinea, byatangajwe mu gihe umuntu wa nyuma wahanishijwe icyo gihano, yishwe mu 2014.
Urwego rwa Nigeria rurwanya ibiyobyabwenge, ruvuga ko rwafashe cocaine isa nk’aho ari yo ya mbere nyinshi ifashwe mu mateka y’iki gihugu, ifite toni 1.8 ikaba igereranywa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z’Amadolari y’Amerika (miliyari 292 mu Mafaranga y’u Rwanda).
Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa kabiri batangaje ko hari umugabo w’imyaka 24 wishwe n’icyorezo cya Ebola mu murwa mukuru Kampala.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, i Londes habaye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, uherutse gutanga ku itariki 8 Nzeri 2022.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, zafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda.
Muri Tanzania abantu bane bo mu muryango umwe, b’ahitwa Kibumbe-Kiwira, mu Karere ka Rungwe basanzwe mu nzu bapfuye, aho bikekwa ko hari uwishe abandi na we akanywa umuti wica udokoko mu myaka, bikavugwa ko umugabo n’umugore bahoraga mu ntonganya kubera gufuha.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zibarizwa muri Level II Hospital na Rwanda Battle Group IV, zambitswe imidari y’ishimwe.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, yahuye ndetse anaganira n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams.
Mu nama mpuzamahanga y’abayobozi bakuru b’amadini ku isi, yabereye mu mujyi wa Nour-Soultan mu gihugu cya Kazakisitani, Papa Francis yasabye abakuru b’amadini kureka ubuhezanguni kuko bwanduza ukwera kandi bugasebya ababukora.
Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, aho ari mu ruzinduko muri Suède, yavuze ku mateka yaranze u Rwanda ndetse n’uburyo rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango w’irahizwa rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço uherutse gutsinda amatora, ugiye kuyobora Angola muri manda ya kabiri, umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022.
Ranjita Kundu, umugore utuye ahitwa i Kodameta, muri Leta ya Odisha mu Buhinde, ashinja umugabo we kuba yaramwibye imbyiko akayigurisha mu myaka ine ishize, akoresheje inyandiko mpimbano.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mocimboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado, ashima ibikorwa byazo byo kubungabunga umutekano muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa Kenya mu gihe cya manda y’imyaka itanu.
Ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, nibwo inyeshyamba zo mu gace ka Tigray (TPLF) muei Ethiopia zatangaje ko ziteguye guhagarika intambara, zikayoboka ibiganiro by’amahoro biyobowe na Afurika yunze Ubumwe, zikagirana ibiganiro na Guverinoma ya Ethiopia, ngo byashyira iherezo ku ntambara yari imaze hafi imyaka ibiri.
Amazina yose y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II ni Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku itariki 21 Mata 1926 atanga ku itariki 8 Nzeri 2022. Usibye kuba umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, yari n’umwamikazi w’ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo igihugu kitwa Antigua and (…)
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida William Ruto, uherutse gutorerwa uwo mwanya.
Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza ’Buckingham Palace’ bitangaza ko abaganga bacungiye hafi ubuzima bw’uyu mubyeyi uyoboye Umuryango w’ibihugu 54 byo ku Isi bikoresha Icyongereza birimo n’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zo muri ‘Rwanbatt-3’ ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ibikorwa bihuza abaturage n’Ingabo, zinatanga ibikoresho by’ishuri.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Lagos muri Nigeria, abantu batandatu ni bo bapfuye bagwiriwe n’inzu y’umuturirwa yari icyubakwa, ndetse bavuga ko bafite impungenge ko imibare y’abahitanywe n’iyo mpanuka ishobora gukomeza kwiyongera.
Ubwo igisasu cyaturikanaga imwe mu modoka zari zitwaye ibiribwa, abasivili 35 bahise bahasiga ubuzima abandi 37 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Guverineri w’agace ka Sahel icyo kibazo cyabereyemo, ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022.
U Budage nka kimwe mu bihugu by’u Burayi gifite ubukungu cyashingiraga cyane kuri Gaz ituruka mu Burusiya, bwatangaje ko buzabona izakoreshwa mu gihe cy’ubukonje icyo gihugu kigiye kwinjiramo harimo no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, nk’uko byatangajwe na Chancelier wabwo Olaf Scholz.
Kuba abo basirikare bafunguwe, ngo ni igikorwa kigaragaza ubumuntu nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ibya dipolomasi muri Togo, kuko ari bo bakora iby’ubuhuza (mediation) hagati ya Bamako na Abidjan.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwatangaje ko William Ruto yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’impaka n’ibirego byatanzwe na mukeba we, Raila Odinga, wavugaga ko habayemo uburiganya.
Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruratangaza umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’Umukandida-Perezida, Raila Odinga, uvuga ko habaye uburiganya mu matora yo mu kwezi gushize.