Minisitiri w’imari n’inganda, Moses Kuria, yavuze ko amashuri akorana n’amaduka acuruza impuzankamo (uniform) bakazigurisha mu bigo by’amashuri ko bitemewe, kuko ibigo by’amashuri bisabwa gutanga uburezi gusa, ibyo gushaka impuzankano ababyeyi bagomba kugira uburenganzira bwo kuzigura aho bashaka.
Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangije ku mugaragaro gahunda yo gusuzuma niba Repubulika ya Somaliya yiteguye kwinjira muri uyu muryango.
Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika, burateganya gutangaza aho imyiteguro yabwo igeze yo kohereza ibimodoka by’intambara, chars 30 zo mu bwoko bwa M1 Abrams muri Ukraine.
Umubazi w’Umushinwa yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko ingurube yari agiye kubaga yamwigaranzuye ikaba ari yo imwica.
Kaminuza y’ubuhinzi n’ikoranabuhanga yitwa ‘Tanzania’s Mwalimu Nyerere University of Agriculture and Technology’ iherereye mu Karere ka Butiama, mu gace ka Mara muri Tanzania, imaze imyaka 13 igenerwa na Leta amamiliyoni y’Amashiringi nk’ingengo y’imari, ariko ntiyigeze yakira umunyeshuri n’umwe kuva yashingwa.
Muri Tanzania ahitwa Iringa, umusore witwa Frank Kigomba w’imyaka 31 y’amavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 30 muri gereza, no kwishyura ihazabu y’Amashilingi ya Tanzania ibihumbi magana atanu (Sh500,000), nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15, akaba ari na mushiki we bava inda imwe.
Umunyamakuru witwa Maria Malagardis wa La Libération yaciwe amande n’urukiko rwo mu Bufaransa, azira inkuru yanditse ivuga ko Col Aloys Ntiwiragabo, umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yihishe mu Bufaransa.
Muri Nigeria, hari ingendo z’indege zasubitswe kubera ko abakozi ba Kompanyi z’indege zitandukanye batangiye imyigaragambyo, basaba ko imishahara yabo yakongerwa.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’inshuti zabo, ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, bateraniye i Washington D.C mu birori byo kwizihiza no kwifurizanya umwaka mushya.
Ku wa 21 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti zabo batuye muri Mali, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze uvutse, mu birori byabereye kuri Centre International des Conférences de Bamako (CICB), mu mujyi wa Bamako.
Inzego z’umutekano, zirimo gushakisha umuntu utaramenyekana witwaje intwaro, winjiye aho aho abantu barimo bizihiriza umwaka mushya w’Abashinwa mu Mujyi wa California, yica abantu 10, abandi 10 barakomereka.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Burkina Faso, abanatu 18 bapfuye muri abo 16 ni abakorerabushake bakorana n’igisirikare, bagabweho ibitero bibiri by’ubwiyahuzi mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwonegereza, Rishi Sunak, yaciwe amande na Polisi kuko atambaye umukandara wo mu modoka kandi yari irimo igenda.
Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya ziratangaza ko zishe abantu 10, bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab ukomoka muri Somalia.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuvuzi ndetse n’z’umutekano, abantu bane(4) bapfuye abandi benshi barakomereka, kubera umubyigano ukomeye w’abari baje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya ‘Golfe de soccer’ muri Sitade ya Bassora.
Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya akanaba umuntu wa hafi kuri Perezida Vladimir Putin, yihanangirije NATO ko gutsindwa k’u Burusiya muri Ukraine, byakurura akaga gakomeye kuko bwakoresha ibisasu kirimbuzi birimo uburozi bwa nuclear.
Mu Bwongereza, umukobwa w’imyaka 28 witwa Michelle Felton, aherutse gutegekwa n’urukiko kutazongera kuvugisha umusore bakundanaga witwa Ryan Harley, mu nzira iyo ari yo yose mu mezi 18, ikindi ahanishwa gukora imirimo ifitiye abaturage akamaro mu mezi 18 nyuma y’uko bigaragaye ko yahozaga uwo musore ku nkeke, aho ngo (…)
Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Gambia, rivuga ko Visi Perezida w’icyo gihugu, Alieu Badara Joof, yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari amaze igihe gito avurirwa, hakaba hashyizweho icyunamo cy’iminsi 7 mu gihugu hose.
Abacuruzi mu masoko amwe n’amwe y’i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), bagaragaje uburakari nyuma yo gusenyerwa aho bacururizaga mu kwitegura uruzinduko rwa Papa Francis, azagirira muri iki gihugu mu mpera z’uku kwezi.
Ibihumbi by’abigaragambya muri Peru, ku wa Kabiri berekeje mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Lima, aho bagiye guhurira n’abandi benshi kugira ngo bashobore kumvikanisha ijwi ryabo nk’uko babivuga, basaba ko Perezida uriho, Dina Boluarte yegura.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ngo uzakomeza gushyigikira Ukraine mu ntamabara irimo “igihe cyose byazafata”, nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru w’uwo Muryango.
Minisitiri w’Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, yavuze ko Ingabo za Leta zashoboye kwirukana abarwanyi ba Al-Shabab mu Mujyi uri ku cyambu cyo ku Nyanja y’u Buhinde. Iyo akaba ari imwe mu ntsinzi zikomeye za Leta ya Somalia, uhereye umwaka ushize ubwo yatangiraga ibitero bikomeye byo guhashya umutwe wa Al-Shabab.
Ku wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, Urukiko rukuru muri Afurika y’Epfo rwahagaritse ibijyanye no kuburanisha urubanza ruregwamo Perezida w’iki gihugu, Cyril Ramaphosa.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangaje ko ugiye kwiga uburyo hashyirwaho Banki Nkuru yawo.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Macky Sall wa Senegal, kuri uyu wa Mbere yanditse agira ati "Nanone impanuka yishe abantu ku mihanda yacu, mu marembo ya ‘Ngeun Sarr’, ubuzima bw’abantu 19 burahatakarira, abandi 24 barakomereka. Ibyo bivuze ko hagomba gukazwa ingamba zijyanye n’umutekano wo mu muhanda. (…)
Indege y’Ikigo Yeti Airlines gikorera muri Nepal, ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yakoze impanuka ubwo yavaga mu murwa mukuru Kathmandu, yerekeza mu mujyi wo muri iki gihugu witwa Pokhara, abantu 68 bahasiga ubuzima.
Ku wa 14 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti z’uwo Muryango batuye muri Senegal, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze utangijwe, ibirori byabereye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar.
Abasaza bo muri sosiyete y’Abamasayi ba Arusha muri Tanzania, ngo bajya batanga ibihano byo gukubitwa inkoni ku bantu bafite ibyo bakoze binyuranyije n’umuco wabo ndetse n’uburere.
I Paris mu Bufaransa, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yasanzwe mu mashini imesa yapfuye, bikaba bikekwa ko yabuze umwuka kuko ngo imashini yari ifunze, umwuka utabona aho unyura.
Mu biganiro Abayobozi ba M23 bagiranye n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, bemeye ko nta mananiza yo gushyira intwaro hasi bafite igihe Leta ya RDC yabaha umutekano.