Bamwe mu Banya-Vietnam, ngo batekereza ko ibituruka ku magufa y’injangwe bivura indwara zitandukanye, zirimo Asima n’indwara z’amagufa.
Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu myanya y’ubuhumekero.
Muri Amerika, abantu batandatu harimo abakuru batatu n’abana batatu, bishwe barashwe n’umugore winjiye mu ishuri.
Umuntu wa kabiri yaguye mu myigaragambyo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, inzego z’ubuzima zikavuga ko imyirondoro ye itaramenyekana.
Abimukira bagera kuri 29 baturuka mu bihugu bitandakanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bapfuye barohamye.
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamije ko kugeza ubu u Bushinwa butarohereza intwaro mu Burusiya, cyane ko icyo ari ikintu cyakunze kugaragazwa nk’igiteye impungenge ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Abagabo babiri, umwe w’imyaka 37 n’undi w’imyaka 43, byagaragaye ko babuze muri gereza, mu gihe barimo babara imfungwa ku buryo buhoraho, nyuma baza kumenya ko batorotse ndetse baranafatwa.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo mu biganiro yagiranye na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron byibanze ku gukomeza guteza imbere ururimi rw’igifaransa.
Uruzinduko rw’akazi Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yitegura kugirira mu Burusiya, ruzaba rugamije ubucuti, ubuhahirane n’amahoro, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin.
Inzego z’ubuzima za Tanzania zikomeje ubushakashatsi ku ndwara itaramenyekana, imaze guhitana abantu 5 abandi bakaba bari mu bitaro.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, yatangaje icyunamo cy’ibyumweru bibiri cyo kunamira abantu 225, bishwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Freddy, uvanze n’imvura.
Umukobwa witwa Bushura Najjuko, ni umugeni waburiwe irengero mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu gihe yari asigaje iminsi ibiri ngo ashyingirwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken, kuva tariki ya 15 Werurwe 2023 ari muri Ethiopia mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe uburyo barwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri iki gihugu.
Abayobozi bo muri Afurika y’Epfo batangaje ko imyigaragambyo yatejwe n’abakozi bo mu mavuriro ya Leta, yagize ingaruka zikomeya ku bikorwa by’ubuvuzi mu bitaro binini byo muri icyo gihugu, bityo Urukiko rw’ubujurire rukaba rwategetse ko iyo myigaragambyo ihagarara.
Muri Kenya, ahitwa Homa Bay, umugabo witwa Dan Ouma w’imyaka 24, yakubiswe ikintu kiremereye mu mutwe bimuviramo urupfu, ubwo yarimo akiza umugabo mugenzi we wari urimo kurwana n’umugore we.
Inkubi y’umuyaga idasanzwe yiswe Freddy, yahitanye abasaga 100 muri Malawi no muri Mozambique, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibyo bihugu byombi.
Ibyari ibyishimo n’umunezero byari bigiye kurangirira mu marira, ariko Imana ikinga ukuboko, ubwo umukobwa yamiraga impeta yari yahishwe mu byo kurya bye, kugira ngo umusore bakundana aze kuyimutunguza, amasuba kuzamubera umugore. Ibyo byabereye muri Kenya ahitwa i Gongoni, Tana River County.
Ikirunga cya Nyamulagira giherereye muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Congo, ku mugoroba tariki 13 Werurwe 2023 cyatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuruka, abagituriye basabwa kuba maso.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 werurwe 2023, Abanyarwanda basaga 80, bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), n’Abanyarwanda bahatuye.
Ku itariki ya 10 Werurwe 2023, Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda, bizihije Umunsi Mpuzampahanga w’Abagore ukaba wiritabiriye n’abasaga 200.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Mozambique bizihije isabukuru ya 35 ya RPF-Inkotanyi, ibirori byabereye muri Gloria hotel i Maputo byitabiriwe n’abanyamuryango n’inshuti zabo.
Intumwa z’akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi ziri mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirasaba imitwe yose yitwaje intwaro irangwa muri iki gihugu, guhagarika imirwano bakarambika intwaro hasi, kugira ngo umutekano wongere ugaruke muri iki gihugu. Izi ntumwa biteganyijwe ko (…)
Kaushik azwi nk’umukinnyi wa Filimi wakunze kuba umukinankuru usetsa abantu muri Filimi zitandukanye za Bollywood, yitabye Imana ku myaka 67 y’amavuko.
U Bushinwa bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya, Li Qiang, usanzwe ubarizwa mu ishyaka ry’Abakominisite riri ku butegetsi, akaba yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bushinwa ku majwi arenga 2900, bikavugwa ko abatamutoye ari batatu mu gihe abandi umunani bifashe.
Umubare w’abagore batwite n’abonsa bahuye n’imirire mibi, wazamutseho 25% mu bihugu 12 byo muri Afurika no muri Aziya, guhera mu 2020, nk’uko byagaragajwe muri raporo ya UNICEF.
Umugabo wo mu Bushinwa yibye kuri Sitasiyo ya Gaz mu 2009, atwara Amayuwani (yuan) 156, ni ukuvuga Amadolari 22.50, nyuma amara imyaka 14 mu buvumo bw’umusozi yihisha Polisi.
Iperereza rimaze iminsi rikorwa muri kiliziya Gatolika, rirashinja uwahoze ari umushumba wayo nyakwigendera Jean Paul II ko yaba yarahishiriye ihohoterwa ryakorerwaga abana muri Pologne, ndetse ngo abapadiri bakoraga ibyo byaha akabohereza mu tundi turere kugira ngo abakingire ikibaba.
Iri soko ryubatswe mu mujyi wa Mocimboa da Praia, ryuzuye mu minsi 54, rikaba rifite agaciro ka miliyoni 25Frw, nk’uko byatangarijwe muri uwomuhango.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga kuri gahunda yo guhangana n’ubukene iri kubera i Doha muri Qatar, yavuze ko kuba hari bihugu byari bikennye bikaba byaravuye muri iki kiciro, byagombye kubera urugero rwiza ibindi, rwo gukora cyane nabyo bikava muri uwo murongo.
Bamwe mu banyeshuri b’abirabura biga mu gihugu cya Tunisia, batangiye gusubira mu bihugu byabo nyuma yo kuvuga ko barimo bakorerwa ihohoterwa.