Abanyambanga Nshingwabikorwa batandatu bagomba kuyobora imirenge itandatu yari imaze amezi 10 itagira abayobozi mu Karere ka Muhanga bamaze gushyirwa mu myanya, ariko haracyari utugari dusaga 30 tudafite abayobozi.
Nturutse mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Amahoro Umudugudu w’Uruhimbi, ngenda n’amaguru ngana Nyabugogo. Ndimo ndareba imyitwarire y’abatuye utu duce ku munsi wa Kabiri wa gahunda ya Guma mu Rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage muri rusange bagaragaje ubushake bwo gutaha kare ariko hari abatorohewe no kubahiriza iyo saha.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza gukora muri iki gihe ingamba zo kurwanya COVID-19 zakajijwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, arasaba abatuye mu Mujyi wa Kigali basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kudatinya inzara ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.
Muri gahunda y’urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yo kubakira imiryango itagira aho iba, Akarere ka Burera na ko karakataje mu kunoza iyo gahunda aho bakomeje kumurikira abatishoboye inzu 18 zubakwa muri ako Karere.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gahunda yo kurwanya umubyigano w’imodoka mu mihanda(traffic jams), izarangira mu myaka itatu iri imbere hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 400.
Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baratangaza ko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali abifuza gukora ingendo za ngombwa kubera gutungurwa n’iyo gahunda bafashwa kugera aho bifuza.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yasohoye Itegeko N°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, rikaba ryaraje risimbura iryavugaga ko iyo miryango ari amadini.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Covid-19 imaze kwegera abaturage cyane, ku buryo buri cyemezo gifatwa kitazaba ari ikiyibegereza kurushaho.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibigo n’abantu ku giti cyabo bahawe ibyangombwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako zitandukanye, ari bo bazirengera ingaruka mu gihe hagira inzu ishya biturutse ku mashanyarazi.
Nyuma y’igihe bamwe mu bafite inganda i Huye bibaza igihe bazemererwa kugura ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda, Minisiteri y’inganda ivuga ko noneho ubu bishoboka.
Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, akaba yitabye Imana ari muri Kenya aho tari yaragiye kwivuriza.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iherutse gutangaza ko abaturage bafite ibirarane by’igihe kirekire by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora kuyisonerwa nyuma yo gusanga hari abafite ibirarane badashobora kwishyura.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko imirimo yerekeranye no gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako zose, zaba izo guturamo, iz’ubucuruzi, inganda n’izihuriramo abantu benshi, igomba gukorwa na sosiyete cyangwa abantu bafite impushya zibemerera gukora iyo mirimo zitangwa na RURA.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mutarama 2021, Diyosezi Gatolika ya Butare yatangaje ko Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana azize indwara ya Coronavirus.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bihaye umuhigo wo kubakira umuryango umwe utishoboye muri buri mirenge igize uturere two muri iyo Ntara.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bari banze kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kubera imyemerere batangiye kuva ku izima basubiza abana ku ishuri.
Hari abaturage batangaza ko ibikorwa bitandukanye by’umuganda bituma barushaho kunga ubumwe hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka Igihugu.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwali, avuga ko yizeye impinduka mu kwesa imihigo y’uturere tubarizwa mu Ntara ayoboye yabaye iya nyuma mu mihigo ya 2019-2020.
Abatuye i Kibayi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta makimbirane akirangwa mu ngo iwabo, kandi ko babikesha ihuriro ry’inararibonye bita Umuturage ku Isonga.
Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababubohoje.
Yolande Mukagasana ndetse n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze fondasiyo yitwa “Fondation Yolande Mukagasana” ifite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa (…)
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rufite mu nshingano gukora ubukangurambaga no gufatanya n’izindi nzengo kwigisha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari.
Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana tariki 07 Mutarama 2021 azize uburwayi yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021 mu Irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mu Giporoso hafatwa nk’amarembo y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse n’Intara y’Iburasirazuba. Ni agace gaherereye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) kiratangaza ko bitarenze itariki ya 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira Kigali bizaba byasohotse, kugira ngo byemezwe burundu n’Inama Njyanama z’uturere turimo iyo mijyi.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kuva ku wa 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bwanditseho bwamaze kwandikwa kuri Leta by’agateganyo.