Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (Organisation for Economic Co-operation and Development-OECD) umaze ushinzwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ubufatanye buhoraho bw’u Rwanda na Afurika n’uwo muryango.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibiciro by’ingendo bitahindutse, Leta ikaba izunganira abaturage yishyura igiciro gisigaye.
Irerero ni gahunda ibera mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, aho urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ruhura mu gihe cy’ukwezi rugahugurirwa kurushaho gusobanukirwa amahame n’indangagaciro z’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Bamwe mu bageni biteguraga gukora ubukwe mu mpera z’iki cyumweru bavuga ko kuba ubukwe bwahagaritswe nta kundi babigenza kuko icya mbere ari ukubahiriza amabwiriza gusa ngo bishobora gutuma bamwe bishyingira.
Ishyirahamwe ryo gutwara abantu n’ibintu (RFTC) rirasaba abatwara abagenzi kwihangana bagakora batongeza ibiciro kandi bagatwara abantu mu gihe Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutarashyiraho ibiciro bishya by’ingendo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, yemeje ko imihango yose y’ubukwe ihagaze mu gihe cy’ibyumweru bitatu kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19, kuko muri iyo mihango ngo byagaragaye ko hazamo ubusabane, kwirinda bikirengagizwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yashyizeho ingamba zihariye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zizubahirirwa mu Mujyi wa Musanze uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.
Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana cyatumye Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo cyo gusubika Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko bitarenze ukwezi kwa Mata k’umwaka utaha wa 2021, buzaba bwubakiye imiryango 132 yose itishoboye ituye muri ako Karere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Hari abatekereza ko guhishira ihohoterwa ryakorewe abangavu, bikozwe n’abangavu ubwabo cyangwa abandi bantu, biri mu bituma umubare w’abangavu babyara ukomeza kwiyongera, aho kugabanuka.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko hari resitora zemerewe gukorera ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Kigali zitwaye nk’utubari zirafungwa zizira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko irimo gutambamira imitungo y’abantu 2,679 babereyemo Leta amafaranga arenga miliyari eshatu, ndetse ikaba yagiranye amasezerano n’abahesha b’inkiko bazishyuza ayo mafaranga.
Joy Kobusinge wo mu Mudugudu wa Nyamiyonga, Akagari ka Nyamiyonga mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ku myaka 72 y’amavuko ari bwo araye mu nzu irimo urumuri rutari agatadowa.
Yusuf Munyakazi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yaguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Mali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda hafunzwe utubare dusaga 9,600 twarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, dufungura bitemewe.
Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare, yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, azize impanuka y’imodoka.
Ku wa gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, Polisi y’u Rwanda yahaye umuriro w’amashanyarazi abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo imiryango 178 yo mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, na 181 yo mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.
Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo gukumira amazi ava mu birunga akangiza ibikorwa by’abaturage kigeze kuri 96% gishyirwa mu bikorwa. Mu bice bimwe na bimwe by’Uturere twa Musanze na Burera aho uyu mushinga watangiriye, abaturage bavuga ko batangiye kubona impinduka zishingiye ku kuba ubukana bw’amazi aturuka mu birunga (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, buremeza ko umwana w’umukobwa wavuzweho kuguruka hejuru y’inzu ubu ameze neza, kandi ko umuryango we wasabwe kumujyana kwa muganga mu gihe yaba agize ikindi ikibazo.
Polisi y’u Rwanda, ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, yashyikirije amashanyarazi y’imirasire y’izuba ingo 217 zo mu Mudugudu wa Subukiniro mu Karere ka Nyamagabe.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uratangaza ko ubu igitabo cyifashishwa n’idini ya Isilamu cyizwi nka Korowani gisobanuye mu Kinyarwanda cyamaze kuboneka nyuma y’akazi katoroshye kakozwe mu myaka itari mike. Ubu ngo hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kugikwirakwiza hirya no hino mu gihugu no gusohora ibitabo byinshi kugira (…)
Abahoze batuye n’abari bafite imirima ahari kubakwa amapiloni agize umuyoboro uzakura amashanyarazi ku rugomero rwa Mukungwa uyajyana ku ikusanyirizo ry’amashanyarazi rizwi nka (Sub-station) riri mu Karere ka Nyabihu, baratangaza ko bamaze imyaka ikabakaba ine bagerwaho n’ingaruka baterwa no gusiragira mu buyobozi, bishyuza (…)
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kavumu na Sovu mu Karere ka Ngororero bari bafunzwe bamaze kurekurwa, ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko byose byakozwe mu butabera bwuzuye.
Mu Mudugudu wa Gasenga I, Akagari ka Nyamata-ville, Umurenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, haravugwa inzu irimo ibintu by’amayobera, bituma uhereye kuri nyirayo n’undi wese ugerageje kuyigura ngo ahita apfa.
Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwatangiye ku wa 25 Ugushyingo 2020 mu gihugu hose burarangiye, ariko Akarere ka Nyarugenge kahisemo gukomeza gutanga serivisi zikumira iryo hohoterwa.
Mutezimana Venantie ni umubyeyi w’abana batatu barimo impanga umwaka n’amezi icyenda. Umwe muri izo mpanga (Irasubiza Chris) yavutse afite umutima urimo umwenge, ku buryo atabasha guhumeka neza cyangwa ngo ashyire uturaso ku mubiri.
Mu rukerera rwo ku wa 11 Ukuboza 2020, umwarimu witwa Niyongira Jean Paul wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, mu Murenge wa Kageyo w’Akarere ka Gatsibo, yafashwe n’abantu barinda umurima, bavuga ko yibye igitoki n’ibishyimbo by’ibitonore.