Abatuye mu Mudugudu wa Bubandu mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze akanyamuneza ni kose nyuma kwegerezwa aho bagurishiriza inkari ku mafaranga 1000 ku ijerekani.
Nyirankundimana Claudine ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we n’ubwo imihango yose y’ubukwe itabaye.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko imodoka zitwara abanyeshuri cyangwa izitwara abantu bakora hamwe, na zo zigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, zigatwara abantu kuri 50%.
Umuhuzabikorwa w’ibiro by’umuryango utari uwa Leta, Transparency International Rwanda, mu Karere ka Kayonza, Mukeshimana Jeannette, arasaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko amafaranga Leta yemeye guha amakompanyi atwara abantu mu modoka rusange yunganira igiciro cy’urugendo azatangira kubageraho mu cyumweru gitaha.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko abafite ubukwe muri iyi minsi bagomba kuba babuhagaritse mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ruraburira abantu bafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi ariko zikabatwara, ko bahagurukiwe kuko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko, cyane ko batanubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko gusaba abatuye mu Mujyi wa Musanze kuba bageze mu ngo bitarenze saa moya z’umugoroba, ari ikintu gishobora kubangamira abagenzi mu muhanda Kigali-Rubavu.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, Akarere ka Musanze ni ko kafatiwe ibyemezo bitandukanye n’ibyafashwe ahandi mu gihugu, nyuma y’uko mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bwagaragaje ko mu bantu bapimwe mu mujyi wa Musanze, 13% basanze (…)
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (Organisation for Economic Co-operation and Development-OECD) umaze ushinzwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ubufatanye buhoraho bw’u Rwanda na Afurika n’uwo muryango.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibiciro by’ingendo bitahindutse, Leta ikaba izunganira abaturage yishyura igiciro gisigaye.
Irerero ni gahunda ibera mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, aho urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ruhura mu gihe cy’ukwezi rugahugurirwa kurushaho gusobanukirwa amahame n’indangagaciro z’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Bamwe mu bageni biteguraga gukora ubukwe mu mpera z’iki cyumweru bavuga ko kuba ubukwe bwahagaritswe nta kundi babigenza kuko icya mbere ari ukubahiriza amabwiriza gusa ngo bishobora gutuma bamwe bishyingira.
Ishyirahamwe ryo gutwara abantu n’ibintu (RFTC) rirasaba abatwara abagenzi kwihangana bagakora batongeza ibiciro kandi bagatwara abantu mu gihe Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutarashyiraho ibiciro bishya by’ingendo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, yemeje ko imihango yose y’ubukwe ihagaze mu gihe cy’ibyumweru bitatu kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19, kuko muri iyo mihango ngo byagaragaye ko hazamo ubusabane, kwirinda bikirengagizwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yashyizeho ingamba zihariye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zizubahirirwa mu Mujyi wa Musanze uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.
Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana cyatumye Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo cyo gusubika Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko bitarenze ukwezi kwa Mata k’umwaka utaha wa 2021, buzaba bwubakiye imiryango 132 yose itishoboye ituye muri ako Karere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Hari abatekereza ko guhishira ihohoterwa ryakorewe abangavu, bikozwe n’abangavu ubwabo cyangwa abandi bantu, biri mu bituma umubare w’abangavu babyara ukomeza kwiyongera, aho kugabanuka.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko hari resitora zemerewe gukorera ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Kigali zitwaye nk’utubari zirafungwa zizira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko irimo gutambamira imitungo y’abantu 2,679 babereyemo Leta amafaranga arenga miliyari eshatu, ndetse ikaba yagiranye amasezerano n’abahesha b’inkiko bazishyuza ayo mafaranga.
Joy Kobusinge wo mu Mudugudu wa Nyamiyonga, Akagari ka Nyamiyonga mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ku myaka 72 y’amavuko ari bwo araye mu nzu irimo urumuri rutari agatadowa.
Yusuf Munyakazi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yaguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Mali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda hafunzwe utubare dusaga 9,600 twarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, dufungura bitemewe.
Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare, yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, azize impanuka y’imodoka.
Ku wa gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, Polisi y’u Rwanda yahaye umuriro w’amashanyarazi abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo imiryango 178 yo mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, na 181 yo mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.
Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo gukumira amazi ava mu birunga akangiza ibikorwa by’abaturage kigeze kuri 96% gishyirwa mu bikorwa. Mu bice bimwe na bimwe by’Uturere twa Musanze na Burera aho uyu mushinga watangiriye, abaturage bavuga ko batangiye kubona impinduka zishingiye ku kuba ubukana bw’amazi aturuka mu birunga (…)