Umwaka wa 2020 abantu bakomeje kuwuvugaho mu buryo butandukanye dore ko ari umwaka bamwe bafata nk’udasanzwe. Hari abavuga ko bumvaga bazaba bameze nk’abageze muri paradizo, abandi bakavuga ko bumvaga bazaba barageze ku iterambere ryo ku rwego rwo hejuru.
Umubyeyi witwa Mukasarasi Godelieve wo mu Karere ka Kamonyi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonye uburyo bagenzi be bapfakajwe na Jenoside ikanabasiga bamwe barwaye kubera gufatwa ku ngufu abandi bakabyara abana batifuzaga, asanga agomba kugira icyo akora nk’umuntu wari wagize amahirwe yo kurokokana (…)
Urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga rwamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 08 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwashenguye abantu bo mu byiciro binyuranye.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga cyarangije kwemezwa ubu hakaba hategerejwe ko ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigisohora.
Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arembeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana mu ijoro ryakeye, nk’uko amakuru yatangajwe na Musenyeri Hakizimana Célestin uyobora Diyoseze ya Gikongoro abivuga.
Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugiye gusenya sitasiyo ya ’essence’ ya Mirimo Gaspard yegereye ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, ariko umufasha wa nyakwigendera yitambitse asaba ko babanza gusenya sitasiyo zose ziri mu bishanga i Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukomeje gushaka icyateza imbere urubyiruko rwo muri ako Karere rwagororewe mu kigo cya Iwawa no mu bindi bigo, aho abahuguriwe ubuhinzi n’ubworozi borozwa amatungo magufi, mu gihe abize indi myuga bahabwa ibikoresho binyuranye bifashisha mu guhanga umurimo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abaturage bafite ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubuhinzi hafi mu turere duhana imbibi na Muhanga bakomeza kubikora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Abatuye n’abaturiye agasantere ka Rwondo mu Murenge wa Nkomane mu Karere ka Nyamagabe, barifuza ko akagezi ka Kabavu baturiye kashyirwaho ikiraro gikomeye ahambukira abanyeshuri ndetse n’abarema isoko.
Abashoferi n’abandi bafite aho bahuriye no gutwara abagenzi mu modoka barifuza koroherezwa bagasanga imiryango yabo. Umuyobozi wa Gare ya Nyagatare Butera Faustin asanga abashoferi icyemezo cya Guma mu Karere cyasanze kure y’ingo zabo bakoroherezwa bakazisubiramo kuko byabarinda gutunga ingo ebyiri mu gihe nta kazi bafite.
Mu Karere ka Rubavu abaturage babarirwa mu Magana bazindukiye mu kigo bategeramo imodoka bashaka kujya mu turere dutandukanye basanga ikigo bategeramo imodoka gifunze kubera ihagarikwa ry’ingendo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 zaraye zitangajwe, hari abantu bari batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri bakomeje gusubizwa aho bavuye kubera ko ’ingendo bakoraga zitari ngombwa’.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yaciye amarenga ya #GumaMuRugo, mu gihe #GumaMuKarere yaba nta musaruro itanze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari ukugira ngo abantu babashe kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w’Intebe ku wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko amande ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yashyizwe hagati ya 1000frw kugera ku bihumbi 400frw.
Umurenge wa Kibangu uherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ni wo Murenge wari usigaye mu Rwanda utaragerwamo n’amashanyarazi mu Rwanda, uyu Murenge ukaba umaze igihe gito na wo ubonye amashanyarazi.
Abakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyaruguru yegereye umupaka bahawe amagare ku wa 31 Ukuboza 2021, bishimira kwinjira muri 2021 bafite inyoroshyangendo mu kazi bakora.
Bamwe mu baturage mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko Noheli yizihijwe cyane kurusha Ubunani ahanini bitewe n’imyemerere no kudaha agaciro gusoza umwaka no kwinjira mu wundi ariko na none hakaba abatizihiza Ubunani bitewe no guteganyiriza amashuri y’abana.
Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro havutse abana babiri ku munsi w’Ubunani, ababyeyi babo babaha amazina aganisha ku cyizere bafite muri uyu mwaka mushya wa 2021, nyuma y’uko baciye muri byinshi mu gihe cy’amezi icyenda bari batwite abo bana mu mwaka wa 2020.
Banyarwanda, Baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda, Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere ko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.
Mu mwaka wa 2020, hakozwemo imishinga minini 12 y’ibikorwa remezo igamije guteza imbere abaturage ikaba yaratashywe ku mugaragaro ku wa 04 Nyakanga 2020 ndetse hubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22.
Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasubiyemo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka.
Amezi icumi arashize kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 abakozi b’Akarere basaga 40 beguye, abandi bahagarika akazi, abandi barasezera kubera impamvu zitamenyekanye kuko buri wese yagiye yandika agaragaza impamvu bwite.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Musanze baravuga ko umwaka wa 2020 utabahiriye aho bavuga ko imishinga yose y’iterambere bari bateguye yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku itariki 14 Werurwe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020, u Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 130 zivuye mu gihugu cya Libya, ziyongera kuri 385 bamaze kwakirwa mu byiciro bine kuva mu mwaka ushize wa 2019.
Umuyobozi mukuru w’uruganda ruzajya rutunganya amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruri kubakwa i Mamba mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko muri Werurwe 2021, uru ruganda ruzatangira kurekura megawati 40 z’amashanyarazi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), itangaza ko ingengabihe y’amatora yari yamenyeshejwe Abanyarwanda yahindutse kubera Icyorezo cya Covid-19 kigenda cyiyongera mu gihugu.
Umuryango uzwi ku izina rya Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ukomeje ingendo hirya no hino mu gihugu usura abana basubijwe mu miryango yabo nyuma y’uko bakuwe mu mihanda, mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze inyuranye n’iyo bari bafite.