Icyegeranyo cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyo muri 2019/2020, kigaragaza ko mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri 2019/2020 barenga 10,842 mu gihugu hose, Akarere ka Nyarugenge kagaragayemo abarenga 423.
Abaturage bubatse ikibuga cy’umukino w’amaboko wa Basketball hamwe n’amarembo (gate), ku ishuri rya APAPEC Irebero, riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko iri shuri ryanze kwishyura rwiyemezamirimo wabakoresheje, none na we akaba yarabambuye.
Uwayisenga Lucy, umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, akomeje ibikorwa byo gufasha abatishoboye bo mu Murenge wa Nkotsi muri ako karere, mu rwego rwo gusohoza umuhigo yahize ubwo bamutoreraga kubahagararira.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko mu Karere ka Nyagatare abakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana no guhoza ku nkeke abo bashakanye bihariye 94.4% by’abakora ibyaha byose.
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, ahagana 14h20 z’amanywa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, indege ya Kompanyi yitwa ISRAIR yo muri Israel, yageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, aho izanye ba mukerarugendo basaga 80 baje gusura u Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, SP Evode Nkurunziza, aburira abasambanya abana ko no gutekereza umwana mutoya ari ukwikururira urupfu.
Abatwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi bo muri Koperative CVM (Cooperative des Vélos de Musanze) ibarizwa mu Karere ka Musanze, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo ku mafaranga basabwa kwishyura y’ibyangombwa bisimbura ibyo basanganywe, bavuga ko arenze ubushobozi bwabo.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire no guha imbaraga abagore nka kimwe mu by’ingenzi bizabageza ku iterambere rirambye. Aha ni ho ahera abwira urubyiruko ko rufite ibisabwa byose kugira ngo rwihutishe guteza imbere uburinganire.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasuye Imidugudu ya Kangondo (Bannyahe) na Kibiraro muri Nyarutarama, asaba abahatuye kwimuka kuko ari mu gishanga, abandi bakaba bari mu nzu zitwa akajagari.
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwahuye n’abayobozi mu turere n’abafatanyabikorwa batwo mu guteza imbere abaturage, baganira ku bibangamiye ubuzima bw’abaturage.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu byerekeye inganda (NIRDA), cyateguye amahugurwa y’iminsi itatu hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gufasha abikorera kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda, hagamijwe kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Umuryango AVEGA Agahozo wita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washyikirije Perezida Kagame umurage w’ubutaka bwari ubwa Nyirangoragoza Marianne witabye Imana muri Gicurasi muri uyu mwaka wa 2020.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.
Abafite imitungo yegereye inkengero z’ikibuga cy’indege cya Ruhengeri kiri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, baratangaza ko bamaze igihe kiri hejuru y’imyaka ine batemerewe kugira igikorwa kijyanye n’ubwubatsi bakorera mu butaka bahafite, ku mpamvu z’uko hari gahunda yo kwagura iki kibuga, kikubakwa mu buryo bugezweho.
Mu Rwanda inkuru y’incamugongo yakomeje kuvugwa guhera ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ni urupfu rwa Prof. Pierre Claver Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n’imiti (Pharmacy).
Abakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Musanze, barasaba ko bahabwa imyambaro mishya dore ko indi yabasaziyeho bakaba bari mu bihombo byo kuba badakora uko bikwiye kuko abatawambaye iyo bafashwe bacibwa amande.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse abaturage n’abashoramari bagatangira kugishyira mu bikorwa.
Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruzabyaza umusaruro Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba ruri kubakwa na sosiyete y’Abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd, uru rugomero rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), butangaza ko bugiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rizajya rifasha umunyamuryango kumenya niba umukoresha we amuteganyiriza buri kwezi ndetse no kumenya imisanzu agezemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko igishushanyo mbonera kiri gutegurwa kizagenderwaho kugeza mu mwaka wa 2050, ntawe kizirukana mu mujyi kuko ntawe giheza.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, yafunguye ku mugaragaro ibigo bitatu bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere ka Huye, Musanze na Rwamagana.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yagabiwe inka y’Igihango n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo kumushimira ko yagize neza akarokora umwana w’uruhinja muri Jenoside yakorewe Abatutsi akarushyira ku ibere atarabyara.
Impunzi n’abasaba ubuhungiro 79 bavuye muri Libya bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwashyize Akarere ka Musanze ku mwanya wa mbere ku mitangire ya serivise ijyanye n’isuku, Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa nyuma.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko hari umuntu wataye amafaranga ku wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo, ikaba isaba uwayataye kuza kuyafata ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.
Uwitwa Dr. Mbonigaba Celestin yashimiye Banki ya Kigali (BK) yamufashije kubona amafaranga yari yataye.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yemeje imishinga y’amategeko ashyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Bwikorezi bwo mu Kirere (BASAs) hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitanu birimo Brazil, Republika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Namibia, Somalia na Tunisia.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, rwafunze Harerimana Adrien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu; Umubyeyi Ildegonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu na Ntashamaje Eliazar Umucungamari w’Umurenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero.
Ubushakashatsi bw’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum LAF) bwo muri uyu mwaka wa 2020, busaba Leta gusuzuma amategeko agera kuri 264 arimo icyuho mu bijyanye n’uburinganire.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko mu bushakashatsi bw’umwaka wa 2020 bwakozwe ku miyoborere n’imitangire ya serivisi, inzego z’umuteano ziza ku isonga.