Raporo y’isuzuma ry’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byaranze umwaka 2019-2020 mu Karere ka Nyamagabe, igaragaza ko gahunda ya ‘Ngira Nkugire’ ndetse n’amatsinda ya ‘Mvura Nkuvure’, byatumye batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.
Mu gihe ababyeyi bemeza ko bamaze gutera intambwe yo kugaragaza abagabo basambanya abangavu banabatera inda, bavuga ko barambiwe no kuba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje guhishira abagabo batera abana babo inda.
Ukwezi k’Ukwakira 1990, kwasigiye benshi ibikomere, ariko kunaba intangiriro yo kubohora u Rwanda, ubwo Inkotanyi zagabaga igitero cyo ku itariki 01 Ukwakira.
Abatuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kamashashi i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro babonye video kuri Kigali Today (KT TV), igaragaza uwitwa Mariane Mamashenge warokokeye mu mirambo i Ntarama mu Karere ka Bugesera, biyemeza kumugabira inka.
Mu rugamba rwo gushaka igisubizo kirambye mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ni kimwe mu bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu ngeri zitandukanye. Ubwo bari bateraniye mu mahugurwa y’umunsi umwe yaberaga mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose n’utugari twose tugize akarere (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020, ku byerekeye abantu bemerewe kujya mu nsengero, utemerera insengero zose gufungura, ko ahubwo uvuga ko insengero zujuje ibisabwa, zagenzuwe n’inzego zibishinzwe, ari zo zemerewe (…)
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu”, Patrick Kurumvune wari uhagarariye urubyiruko yagaragaje ko nubwo ibihe bitari byoroshye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uyu munsi hari aho urubyiruko rugeze.
Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/2020 n’amanota 84% gakurikiwe n’aka Huye na Rwamagana nka dutatu twa mbere mu gihe Nyabihu, Karongi na Rusizi ari two twa nyuma.
Abagore bo mu Karere ka Huye baravuga ko bagiye kurushaho kuganiriza abana kugira ngo babasobanurire ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo barusheho gukomeza kubaka umuryango muzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko urwibutso rurimo kubakwa i Kiziguro ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi.
Mu dusantere tw’Imirenge ya Kinazi, Rusatira na Ruhashya, mu Karere ka Huye, abaturage n’abayobozi babyutse bishimira umwanya wa kabiri akarere kabo kagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020.
Madame Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yasabye urubyiruko gutinyuka rukamagana ikibi cyashaka kurushora mu ngengabitekerezo ya Jenoside, kabone n’aho cyaba kivuzwe n’umuntu mukuru cyangwa se uwo bafitanye isano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko abakozi barindwi bahagaritswe n’inzego z’ubutabera kubera uburangare no kunyereza ibikoresho mu bikorwa byo kubaka amashuri azigirwamo n’abanyeshuri mu mwaka wa 2020-2021.
Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko guhera tariki 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Hari ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 1946, mu misa yabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo,Umwami Mutara III Rudahigwa yigira imbere y’isakaramentu ritagatifu, avuga isengesho.
Abanyarwanda batandatu bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Kuva aho Inama y’Abaminisitiri yemereje Iteka rya Perezida rishyiraho ikigo gishinzwe guteza imbere inguzu z’amashanyarazi zitwa atomike, Depite Habineza w’ishyaka Democratic Green Party yabyamaganye avuga ko izo ngufu ari kirimbuzi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo, kandi ubushobozi bwo kubikora butabuze, abereka ko ibyo bitazakomeza kwihanganirwa kuko bitwara igihe kitari ngombwa.
Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, abayobozi mu nzego zitandukanye bahagukuriye i Kigali mu buryo bwa rusange, mu mvura nyinshi yaramukiye i Kigali, berekeza i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije abitegura kuba ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bari mu mahugurwa mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, ko kuba umusirikare atari ukurinda igihugu gusa, ko ahubwo hari n’ibindi byinshi byiyongeraho, birimo no kurangwa (…)
Mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ni ho habera iki gikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, bahuye n’abasirikare bari ku masomo ‘Cadet’ mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, mu Karere ka Bugesera.
Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari barajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura abaharokokeye.
Ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, Umuryango Imbuto Foundation wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ufasha abana b’abakobwa ari bo Inkubito z’Icyeza, kwigirira icyize, bakiga bagatsinda kugira ngo bazagire ejo heza.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020 yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Urwego rwitwa RAEB ruzaba rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ingufu za Atomike (Atomic Energy) no kuzibyaza umusaruro.
Kuba imibare y’abangavu baterwa inda mu Rwanda yiyongera buri mwaka, ndetse 20,5% bakaba ari abana batarengeje imyaka 11 y’ubukure, ikosa rirashyirwa ahanini ku babyeyi bashinjwa kutabaganiriza.
Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko kuba u Rwanda rwarabonye Karidinali ari ikimenyetso cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza kuba hafi Abanyarwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira: