Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda bimaze igihe gito bitangiye, bikaba byarahereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.
Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga buratangaza ko hari imibiri 57 y’abishwe muri Jenoside yabonetse ahahoze hitwa CND mu Mudugudu wa Kamazuru, Aakagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.
Mu Ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021, Uwizeye Vivine uzwi cyane nka Miss Viviane yafatiwe mu nzira ava mu rugo ruherereye mu Murenge wa Jali, Akagali ka Agateko, aho abari muri urwo rugo na bo bafashwe baruhinduye akabari.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera by’umwihariko abo mu Murenge wa Gahunga uhana imbibi n’Akarere ka Musanze, baremeza ko baciye ukubiri no guhanwa na Polisi kuko bamaze kumenya icyo Leta ibashakaho ku ruhare rwabo mu kwirinda COVID-19.
Uwitwa Kavumbi Ildephonse utuye mu Karere ka Kicukiro amaze amezi arenga atatu afitanye ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamubujije gucururiza mu nzu yo kubamo no kubaka uruzitiro mu muhanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, abantu 18 batawe muri yombi bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’abigometse ku nzego zishinzwe umutekano, zasanze hari abanywera inzoga mu kabari k’uwahoze ari Umukuru w’umudugudu.
Ahakunze kwitwa Dawe uri mu Ijuru mu Murenge wa Gishyita, akagari ka Ngoma mu karere ka Karongi, inkangu yaridutse ihita ifunga umuhanda Karongi-Rusizi ku buryo ubu utari nyabagendwa.
Mu Bwongereza, umusaza w’imyaka 78 yahanishijwe gucibwa amande y’Amapawundi 130 kuko yashyize imirongo abanyamaguru bambukiramo umuhanda (Zebra Crossing) imbere y’urugo rwe.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (UR Nyagatare Campus), Nkurunziza Jackson, avuga ko bababajwe n’imyifatire ya bamwe mu banyeshuri bagenzi babo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyamara aribo bakabaye intangarugero mu kuyubahiriza.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga buratangaza ko ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asaga miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu Karere ka Ruhango, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 byatwitswe ibindi biramenwa.
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’Itabaruka rya Gen Musemakweli yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021.
Abatuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, basanga guheka mu ngobyi ari umwe mu mico y’Abanyarwanda idakwiye kuzima, kuko ngo wongera ubuvandimwe, ubufatanye n’urukundo muri bo.
Abatuye mu midugudu itandukanye igize igice cy’umujyi wa Musanze bahangayikishijwe n’abajura bitwikira ijoro, bakiba mu ngo babanje gukingirana abantu mu mazu yegereye aho bagiye kwiba.
Binyuze mu mubano mwiza urangwa hagati y’igihugu cya Israel n’u Rwanda, hari Abanyarwanda benshi bagiye bajya kwigayo mu bihe bitandukanye, harimo abize cyane cyane ibijyanye n’ubuhinzi, bakaba barakingiwe Covid-19.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Abarembetsi 16 bari bikoreye ibiyobyabwenge, bikanze inzego zishinzwe umutekano, bajugunya ibyo bari bikoreye bakizwa n’amaguru.
Mu mwaka wa 2019, imwe mu mishinga yari ku isonga mu Karere ka Musanze yarimo kubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo ibitaro bya Ruhengeri n’inyubako nshya y’akarere n’imirenge inyuranye igize ako karere, aho byari biteganyijwe ko iyo mishinga yose yari kuzarangirana n’icyerekezo 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bufite umusaruro ungana na toni 3,850 z’ibitunguru byeze bikeneye kujyanwa ku isoko, ukaba uri mu mirenge itandatu muri 12 igize ako karere.
Rtd. Col. Nsengimana Augustin umaze imyaka itanu atahutse avuye mu mashyamba ya Kongo mu mutwe wa FDLR, aratangaza ko Abanyarwanda bakiri muri ayo mashyamba, n’ababa mu bindi bihugu barenganywa n’abakomeje kubabuza gutaha ngo bafatanye n’abandi kubaka Igihugu.
Ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubakisha mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, cyagwiriye abagore batatu umwe ahasiga ubuzima undi ajyanwa mu bitaro nyuma yo gukomereka.
Abahanzi n’abandi batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’aho uwitwa Idamange anyujije ubutumwa kuri YouTube avuga ko Leta ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi na Covid-19 mu bucuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba inzego zose guhagurukira abamamyi (abaguzi b’imyaka batemewe) bagafatwa kuko bahenda abaturage.
Umujyanama mukuru mu by’Amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bideri Diogène, atangaza ko nyuma y’imyaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayihakana n’abayipfobya badasiba kwigaragaza.
Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b’ishuri Gakoni Adventist College ryo mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi bazira guteza imyigaragambyo.
Ababanye na Padiri Ubald Rugirangoga mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge baratangaza ko yagize uruhare runini mu kubahindurira ubuzima kuko bongeye kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’amagambo yuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse gushyirwa ku rubuga rwa YouTube n’umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Muhima, baravuga ko iki ari igihe cyo guhuriza hamwe ijwi bakamagana abapfobya n’abahakana Jenoside, (…)
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 2 Gashyantare 2021 ivuga ko gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali izarangira tariki 8 Gashyantare, ariko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’izihuza utundi turere zikaguma gufungwa.
Aborozi b’ingurube hirya no hino mu Rwanda biruhukije ndetse banishimira urukingo rw’indwara ya Rouget du porc bakunze kwita Ruje, imaze guhitana izirenga 350 mu gihugu cyose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021, Umujyi wa Kigali wavuye muri Gahunda ya Guma mu Rugo wari umazemo ibyumweru bitatu.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Musanze, barasaba kongererwa ibikoresho bifashisha bapima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko ibyo bakoreshaga mbere bagipimira ku ma site yo mu midugudu bitagihagije.
Umukozi wa DASSO ukorera mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho kwiba ibikoresho byo kukaba amashuri.