Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko imirenge imwe n’imwe isanzwe mu turere turi muri Guma mu Karere yashyizwe muri Guma mu Rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Abantu 24 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Gicumbi, bakaba bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19.
Akarere ka Gakenke gakomeje ubukangurambaga kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, hifashishijwe inkuta Ntangabutumwa zikomeje kubakwa mu mirenge, zizwi ku izina ‛Ibicumbi by’amasibo’.
Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Masumbuko Laurent w’imyaka 33, ucyekwaho kwiba amatiyo 59 yo mu muyoboro w’amazi anyura mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, Umudugudu wa Nyaruteja.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege arasaba inzego zibishinzwe kumukuriraho imisoro y’ubutaka bwa Diyosezi ya Kabgayi ayobora bumwanditseho kuko atari ubwe ahubwo ari ubw’abakirisitu.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bakusanyije ibiribwa byo guha abaturanyi babo batishoboye, iyo nkunga ikaba yahawe imiryango 123.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko abatuye mu turere turi muri Guma mu Rugo ndetse n’Umujyi wa Kigali, bagiye kongera guhabwa ibiribwa kuko igihe cyo kuguma mu ngo cyongereweho iminsi itanu.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abanyeshuri babiri bari mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bo mu Kigo cya Groupe Scolaire Kabare giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bararwanye barakomeretsanya biturutse ku magambo yo guserereza yavuzwe n’umwe muri bo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko kuba hari abaturage bambukiranya imipaka mu buryo butemewe atari uko babuze ibyo bakeneye mu gihugu, ahubwo ari imyumvire bafite ikiri hasi.
Mu gihe Akarere ka Musanze kari mu turere umunani twashyizwe muri Guma mu rugo kimwe n’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’ako karere buremeza ko bwishatsemo ibisubizo bushyiraho gahunda bise Ntuburare mpari, aho ifasha abaturage batishoboye mu kubona ibyo kurya, bityo yunganira Leta.
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe Ndaberetse Thadée w’imyaka 50 utuye i Kigali, akaba yarafashwe akuye umukozi we mu rugo urwaye Covid-19, amujyanye mu Karere ka Huye aho uwo mukozi avuka.
Muri iki gihe imibare y’abandura Covid-19 yiyongereye cyane, hari ingo usanga ababyeyi bandura icyo cyorezo bakishyira mu kato. Ibi bihungabanya imibereho y’abana babo kuko batongera kwisanzura, ntibabone ibyo bakeneye nk’uko bisanzwe. Abana bagombye kubonerwa uko bitabwaho byihariye kugira ngo uburenganzira bwabo budahungabana.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rirebana n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, rivuga ko gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyirimo, ndetse na Guma mu Karere ahasigaye byongerewe iminsi itanu (5), ni ukuvuga guhera ku itariki 27 kugeza ku itariki 31 Nyakanga 2021.
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera Polisi yeretse itangazamakuru uwakoreshaga uruhushya yahawe na Polisi avana abantu mu Mujyi wa Kigali akabajyana mu Karere ka Bugesera.
Abadiyakoni bane bahawe isakaramentu ry’Ubupadiri maze batumwa kujya mu bakirisitu, kumva ububabare bwabo n’agahinda kabo bakabahumuriza ngo batiheba, muri ibi bihe bitoroshye barimo byatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 70 witwa Ngirente Bihizi, bawusanze mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, inyuma ya butike yarariraga.
Komosiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) irasaba buri wese n’ubumenyi afite, gukora ibishoboka akarwanya kandi agakumira amacakubiri mu nzira zose agaragaramo, hagamijwe gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abantu 19 bavuga ko ari abagorozi bafashwe bamaze umwaka n’igice bari mu rwuri rwa Bayingana David bakamubwira ko atari urwe ari uw’Imana, ubwo bafatwaga babwiwe ko bagomba gupimwa Covid-19 barabyanga, ariko nyuma baza kubyemera ariko banga udupfukamunwa.
Abagabo bane bakurikiranywe bakekwaho kwiba moto mu Mujyi wa Kigali bakazitwara kuzibagira (kuzikuramo ibyuma) mu igaraje ryitwa Niyomana Spare parts ryo mu Karere ka Muhanga ari na ho zahindurirwaga ibyuma.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) cyahaye u Rwanda impano y’ubushuti’ igizwe n’ibikoresho byo kwa muganga bifite uburemere bwa toni icyenda, harimo n’inkingo zitavuzwe umubare.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abayobozi b’amasibo n’abaturage muri rusange gutanga amakuru y’ahakorerwa inzoga zitemewe kuko zangiza ubuzima bw’abaturage kandi bigahombya abazikora iyo bafashwe.
Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango rwatangaje ko buri mucuruzi agomba nibura kwishyura amafaranga 2000 yo kongerera ubushobozi abakorerabushake bafasha abantu mu kurwanya Covid-19.
Abantu 19 barimo abagabo barindwi bafatiwe mu rwuri rw’umworozi mu Murenge wa Karangazi aho bamaze umwaka n’igice basenga.
Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye haracicikana ibaruwa y’Umupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri, kuko yifuza gushinga urugo.
Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu banyerondo bitwaza inshingano bafite bakabahohotera, ku buryo harimo abakubitwa bagakomeretswa, ubuyobozi bukavuga ko ibyo bidakwiye.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yifuje intsinzi abakinnyi b’u Rwanda bitabiriye imikino Olempike ya 2021 ibera i Tokyo mu Buyapani.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), hasojwe amahugurwa y’abapolisi 30 bahugurwaga ku bijyanye no gucunga umutekano bifashishije za moto zabugenewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi yo kwirinda Covid-19 ntaho yemerera abaranguza z’inzoga (dépôts) gukingura ngo bacuruze, mu gihe ako karere kari muri Guma mu Rugo.
Umugore witwa Nyiramvukiyehe Marie Josée, arashakishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo gutorokana amafaranga yabo angana na miliyoni enye n’ibihumbi magana inani (4,800,000Frw), bajyaga batanga mu kibina nk’imigabane, bakaba bari biteguye kugabana.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Gacaca, bavuga ko ikibazo cy’abatekamutwe bakomeje kubatwara amafaranga n’amaterefone biyitirira inzego runaka kibahangayikishije.