Ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ikirego kivugwamo umugabo witwa Habyarimana Viateur wishe umugore we w’imyaka 35 amuteye icyuma.
Abatuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Biryogo, barishimira ko kuri ubu ntaho bazongera guhurira n’ivumbi cyangwa ibyondo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, asanga imico Abanyarwanda batira ahandi irimo no gutera ivi, akenshi baba batazi ibisobanuro byayo, aho yagiriye inama abasore bitegura kurushinga, ko bagombye kwiga gutereta batera imitoma ariko badapfukamiye abo bakunda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko virusi ya COVID-19 yihinduranyije izwi ku izina rya Delta yageze mu Rwanda kandi igira ubukana bwica vuba abantu bayanduye bafite ibindi bibazo by’uburwayi nk’uko bimaze kugaragara mu bipimo bigenda bifatwa mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafunze ibyumba 22 by’inzu y’ubucuruzi izwi nka Downtown ikorera ahari Gare yo mu Mujyi wa Kigali.
Ku mugoroba wo ku itariki 06 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Karongi bafashe uwitwa Niyoyita Jean Pierre w’imyaka 28 na Ntambara Fred w’imyaka 48, bakaba barafashwe bamaze kwambura abaturage Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 55, biyita abasirikare nyamara barirukanywe mu ngabo z’u Rwanda.
Ku wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 11 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda. Bagizwe n’abagabo 10 n’umugore umwe, bose bakaba bari bafungiye ahakorera Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) i Mbuya.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, atangaza ko urugamba rwo kurwanya Covid-19 mu Ntara ayobora rugiye kongerwamo izindi nzego z’abikorera kugira ishobore guhashywa, harimo n’Abihayimana.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari mu Karere ka Rubavu bari banditse basezera ku mirimo baravuga ko babihatiwe, bakaba bongeye kwandikira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu babusaba gutesha agaciro amabaruwa banditse basezera.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 08 Nyakanga 2021, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Congo i Brazzaville, Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka yashyikirije Perezida wa Republika ya Congo, Nyakubahwa Denis Sassou N’Guesso, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranye umwarimu akaba ari n’Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri rimwe mu mashuri yo muri Kigali, akaba akurikiranyweho icyaha cy’Ubuhemu.
Abarwayi 304 ba COVID-19 ni bo bari kwitabwaho n’abaturanyi babo mu miryango aho barwariye, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi na zo zigakurikirana uko bamerewe harebwa niba batava aho barwariye ngo babe bakwirakwiza ubwandu, no gufasha abakeneye ibyo kurya.
Abacururiza mu Mujyi wa Kigali mu gace kazwi nka Car free zone baravuga ko bafite icyizere cy’uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi bizarushaho kugenda neza, bitewe n’uko igice cy’aho bakoreramo kirimo kuvugururwa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yeretse itangazamakuru abashoferi bane batwara abagenzi mu modoka ntoya, bafashwe barimo kuvana abagenzi mu Mujyi wa Kigali baberekeza mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, arasaba abahinga mu bibanza byagenewe inyubako zo guturamo mu mujyi wa Nyagatare, guhinga imyaka migufi, cyane cyane imboga n’imbuto, hirindwa ko imyaka miremire iba indiri y’abajura.
Umukobwa w’umunyeshuri ufite imyaka 18 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we, icyaha cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki 7 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ubushakashatsi isanzwe ikora buri myaka itanu, igaragaza ko ubwiyunge bumaze kugera kuri 94.7% ,buvuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 intambwe yari kuri 82.3%.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage Amafaranga y’u Rwanda 300,000 nyuma yo kumusindisha.
Bamwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali baravuga ko zimwe mu mbogamizi zituma batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 harimo no kuba rimwe na rimwe bagira intege nke zo gusubiza inyuma abakiriya mu gihe babaye benshi, bityo bigatuma akenshi bisanga baguye mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda (…)
Ubushakashatsi ku mibereho y’Abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2019-2020, buvuga ko abagore bangana na 51% batifuza kongera kubyara ndetse bakaba barimo abifungishije burundu, 34% bagenda biha igihe, 10% ntibifuza kubyara mu gihe cya vuba, 3% ni ingumba, 2% bakaba ari bo batarafata umwanzuro.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako Karere, buvuga ko Uwikorera uzongera kugaragaraho kudashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coovid-19, azajya aba ahagaritswe aho kuzatuma hafungirwa benshi.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kwimurira abacuruzi b’imboga mu gice cyo hasi kigiye kubakwa mu rwego rwo gukemura imbogamizi abo bacuruzi bagaragazaga, zirimo kuba aho bashyizwe mu igorofa rya kane y’iryo soko hashyuha cyane.
Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage badakunze kuba bafite amacumbi, mu rwego rwo kubafasha kwibohora ubukene no kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rutazabura amata rwakira ahubwo igihari ari ubukangurambaga mu borozi bwo korora inka zitanga umukamo utubutse.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari barindwi mu Karere ka Rubavu banditse basezera ku mirimo yabo. Amabaruwa y’abo banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, na ko kemeza ko kayakiriye.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021, yafashe Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32, bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatirwa mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama bushimira Nsabimana Epimaque kuba urugero rwiza rw’ubutwari mu gihe intambara y’Abacengezi yari imeze nabi mu Murenge wa Kanama mu 1998.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baravuga ko bishimira ko itariki ya 04 Nyakanga ikomeje kubabera amateka kandi meza kuko hari byinshi igenda ihindura mu buzima bwabo yaba mu gihe Jenoside yahagarikagwa cyangwa nyuma yayo.
Abaturage bo mudugudu wa Bisambu mu Murenge wa Ruhango baravuga ko barangwaga n’ingeso mbi zirimo n’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ubu bamaze guhinduka bumvira gahunda za Leta bagatangira kwiteza imbere, ari yo mpamvu batacyitwa abana b’inkware.
Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ruhango, yashyikirijwe inzu zubatswe ku bufatanye n’abaturage n’umuryango RPF Inkotanyi muri ako karere.