Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) ubayeho, n’imyaka 18 ishize hashinzwe undi muryango witwa GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe (…)
Abaganga n’abagenzacyaha bakora muri Isange One Stop Center barishimira ko amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamaze igihe cy’iminsi ine bahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yibukije Assumpta Ingabire ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda amera neza akarushaho kugira ubuzima bwiza.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru barahiriye inshingano nshya, maze abibutsa ko bakwiye kubaha ibyagezweho mu myaka ishize.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi irizeza abahinzi bahuye n’ibiza bitandukanye, ko mu gihe bazahura n’ingaruka zabyo bazagobokwa.
Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zirenga 10,000 zirimo izirwanira mu kirere n’izishinzwe kurinda ibikorwa by’igihugu biri mu isanzure, kugeza ubu ntizirafata urukingo rwa Covid 19, bitewe n’uko harimo ababyanze n’abatanze impamvu batifuza gukingirwa n’ubwo abayobozi babo batabyumva.
Ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021, nibwo Gen Landry Urlich Depot, Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale yo muri Repubulika ya Santrafurika yasuye ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), ashima amahugurwa atangirwa muri iryo shuri ajyanye n’umwuga w’igipolisi.
Régine Niyomukiza w’i Nyamagabe, avuga ko nta mwuga udakiza iyo umuntu awukoze neza, kuko we urugo rwe rwazamuwe n’ububoshyi bw’imipira y’imbeho.
Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ivuga ko itewe impungenge n’ahantu ituye hashyira ubuzima bwabo mu kaga, bitewe n’uko ari mu manegeka, bagasaba ubuyobozi kubarwanaho mu maguru mashya bagashakirwa ahandi batuzwa, mu rwego rwo kubarinda ibikomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, avuga ko u Bufaransa bugiye gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, siporo, no kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) buratangaza ko bwamaze gufunga abagabo babiri bacyekwaho kwica abana bane mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu.
Umujyi wa Kigali watangaje ko umaze kugira serivisi zirenga 100 zitangwa hakoreshejewe ikoranabuhanga, kandi ko ukomeje kongeraho n’irindi uzamenyera mu Ihuriro ubarizwamo ry’Imijyi 11 ya Afurika.
Imiryango 41 yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yashyikirijwe ibiribwa nyuma y’aho yaherukaga kwibasirwa n’ibiza, byatewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza imyaka, ndetse ikabakura mu byabo.
Urusobe rw’ibibazo byavutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amadeni arenga miliyoni 300 kubera imicungire mibi, koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu kibaya cy’Umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, yatangiye kubaka sitasiyo ya Lisansi ifite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yakiriye mu biro bye Landry Ulrich Depot, Umuyobozi Mukuru wa ’Gendarmerie Nationale’ ya Santrafurika.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwijeje Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ko bufite gahunda yo kwigisha abaturage barenga 600,000 bakora imirimo iciriritse, kuzigamira izabukuru muri gahunda ya Ejo Heza.
Akarere ka Muhanga keguriye burundu imigabane yako ingana na 6,6% Kompanyi itwara abagenzi ya Jali Investment Ltd, hakurikijwe amasezerano avuguruye akarere kasinyanye n’uwo mushoramari mu mpera z’umwaka wa 2020.
Ku wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béatha, aratangaza ko ubufatanye hagati y’inganda n’abazigemurira umusaruro w’ibyo zitunganya, ari inkingi ya mwamba mu kuzamura ingano y’ibyo zitunganya, bikaba byagira uruhare mu kurinda icyuho kiboneka ku masoko byoherezwaho.
Abantu 45 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bakarenza ibipimo bya alukoro (Alcohol) mu mubiri biteganywa n’amategeko, bagasaba abandi kubicikaho kuko byahagurukiwe.
Habineza David w’imyaka 23 y’amavuko, arwariye mu bitaro bya Nyagatare azira inkoni yakubiswe n’Abagande, ubwo yageragezaga kugaruka mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ko n’ubwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bikiri ihurizo ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ariko ngo u Rwanda rukomeje kwishakamo ibisubizo, rukoresheje ubushobozi buva imbere mu gihugu.
Ku wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yahuguye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyarugenge, uburyo bakoreshamo kizimyamoto mu gihe habaye ikibazo cy’inkongi, bakajya kuzimya umuriro.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yihanganishije ababyeyi b’abana basanzwe mu buvumo tariki 31 Ukwakira 2021 barapfuye, bakaba barabonye imirambo yabo mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage mu Murenge wa Bwishyura bwatunguwe no gusanga bimwe mubikoresho byayo byasahuwe mu mwaka wa 1994 byagaruwe ariko hatazwi uwabizanye.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikari, Gen James Kabarebe, ahamya ko urubyiruko rw’ubu, nirwubakira ku ndangagaciro zibereye abayobozi beza, bizafasha igihugu gukomeza gusigasira imiyoborere ibereye Abanyarwanda birusheho kubaka umutekano wabo no kubageza ku iterambere rirambye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bashobora kuba batekereza gucurisha ibyemezo by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19, ko uzafatwa azahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga miliyoni eshatu.
Imiryango itari iya Leta ikora mu by’amategeko yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera ku batuye Akarere ka Rubavu, harimo no gutanga ubumenyi mu mategeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu kuvuguruza amakuru y’ibihuha, ay’ibinyoma harimo n’aharabika u Rwanda, akwirakwizwa n’abafite imigambi yo kuyobya abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB), rikomeje ibikorwa byo guhugura abakozi b’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku buryo bwo kwirinda no kurwanya inkongi ndetse n’uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro.