Urubyiruko rwa Afurika rwibukijwe ko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe rufite ndetse n’ibimaze kugerwaho, rukaba ku isonga mu rugamba rwo guteza imbere uyu mugabane. Ibi byavugiwe mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe YouthConnekt Africa Summit riri kuba ku nshuro ya kane, kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2021.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwatangaje ko kuva ku itariki 9 kugera ku ya 30 Ukuboza 2021, ari bwo hazaba imurikagurisha mpuzamahanga, Expo 2021, rikazabera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro aho risanzwe ribera.
Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko mu matora y’inzego z’ibanze yatangiye tariki 19 Ukwakira 2021, ubwitabire bw’abatoye ku rwego rw’amasibo mu gihugu hose bungana na 99.7%.
Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barishimira ko amatara yashyizwe ku mihanda yatumye batacyamburwa mu masaha y’umugoroba kuko hose haba habona.
Abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye basizwe iheruheru n’imvura y’amahindu yabasenyeye inzu ikanabangiriza imyaka, barishimira ubufasha bahawe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ariko barifuza ko bahabwa n’ibyo kurya.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda icyenda bari bafungiye Uganda.
Muri iki gihe gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko bikomeje, urwo mu Karere ka Musanze ruhamya ko rwiyemeje ko uku kwezi kuzarangira hari umusanzu ufatika rutanze mu bikorwa bifasha bamwe mu baturage batishoboye, bakava ku cyiciro cyo hasi bajya mu cyisumbuyeho.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure (Rwanda Space Agency - RSA) tariki 19 Ukwakira 2021, cyatanze icyifuzo mu muryango mpuzamahanga ushinzwe iterambere ry’itumanaho (ITU), cyo kohereza mu isanzure ibyogajuru bibiri byitwa CINNAMON-217 na CINNAMON-937.
Abagore b’i Karumbi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bazi gukora amasabune bifashishije avoka, ariko ko babuze ubushobozi bwo kugura imashini yabafasha gukora menshi bityo batere imbere, bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona iyo mashini.
Nyuma y’inama y’Abaminisitiri iheruka yo ku wa 13 Ukwakira 2021, mu mwanzuro wayo wa 2 werekeye ibikorwa by’insengero zahawe uburenganzira bwo gukora, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yashizeho amabwiriza akurikira:
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari, hamaze kunozwa ingamba zo gukura abazunguzayi mu muhanda hagendewe ku mpamvu zituma bawujyamo, kuko bazabanza kuganirizwa bityo babe bafashwa gukora indi mishinga bitewe n’ibyo bashoboye.
Ku wa 18 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto ku midugudu n’utugali twahize ahandi mu marushanwa y’ubudasa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.
Akarere ka Burera ku nkunga y’umushinga w’Abanyamerika witwa ASEF-Rwanda (African Students’ Education Fund), bafashije abana batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc-Commun) baturuka mu miryango ikennye, babaha ibikoresho byose by’ishuri birimo matola, amakaye, ibikapu ndetse n’Amafaranga (…)
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ya Bugema iherereye mu karere ka Luweero muri Uganda, bafashwe bataha mu Rwanda bakaba barekuwe hatanzwe ruswa y’Amashilingi ya Uganda 400,000.
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe Sekanabo Jean Paul w’imyaka 30 na Habuhazi Paulin w’imyaka 23 bakoraga kanyanga, bafashwe ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira, bafatirwa mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Samuduha.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko hagiye kunozwa imikorere ku buryo umubyeyi adasabwa n’ishuri ibyo adafite bikaba byatuma umwana areka kwiga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye cyane uruhare rw’abagore, byumwihariko abo muri Unity Club, mu kubaka iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’Abaturage.
Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 30 bahagurutse mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021 bajya muri Ghana mu rugendo shuri rwateguwe hagamijwe kwiga uburyo bwo kunoza no guteza imbere imishinga yabo.
Abaturage 50 bivurizaga amaso ku bitaro bya Kabgayi uburwayi bukananirana bagahuma, bashyikirijwe inkoni zera mu rwego rwo kubafasha gukomeza ubuzima.
Impunzi 911 zari zisigaye mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, inkambi ya Gihembe ihita ifungwa.
Ikigo gishinzwe igororamuco mu Rwanda (NRS), cyatangiye ibikorwa byo koroza abaturage, cyitura inka cyahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kurushaho gutanga umusanzu mu kwimakaza ihame ry’uburinganire baharanira kubyaza umusaruro amahirwe abegereye ku buryo bungana, no gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabavutsa kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo.
Ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, riramenyesha abantu bifuza kubikora no guhabwa izo mpushya ko umunyeshuri n’ukoresha ikizamini aribo bonyine beremerewe kugera aho bikorerwa.
Abakozi 28 bo mu bitaro bya Kirehe bari baberewemo ikirarane cy’ukwezi kwa karindwi bamaze kwishyurwa, bagashimira itangazamakuru ryagaragaje ikibazo cyabo kikaba gikemutse.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ukwakira 2021, i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, yahitanye abantu batatu inasenya inzu zirenga magana abiri.
Abagore mu Karere ka Ruhango barahamya ko iyo umugore akoze akiteza imbere aribwo urugo rurushaho kuzamuka mu iterambere, kuko umusaruro w’umugabo gusa utahaza abagize umuryango.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umuyobozi uticisha bugufi, udakora atekereza ku iterambere ry’abo ayobora bamucira urubanza kandi amaherezo bizamugaruka.
Abagore bo mu Murenge wa Maraba mu Karereka Huye bavuga ko iterambere ryabo ribangamirwa no kuba bafite ubumenyi buke ku bijyanye n’imishinga ibabyarira inyungu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba abayobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu kwirinda kwirara mu kazi bakora, bakarushaho kunoza inshingano bashinzwe, by’umwihariko zo guha abaturage serivisi zinoze.