Kigali: Polisi yahuguye abaturage uko bakoresha kizimyamoto

Ku wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yahuguye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyarugenge, uburyo bakoreshamo kizimyamoto mu gihe habaye ikibazo cy’inkongi, bakajya kuzimya umuriro.

Abaturage beretswe uburyo bwo kuzimya inkongi z'umuriro, cyane cyane izituruka kuri gaze
Abaturage beretswe uburyo bwo kuzimya inkongi z’umuriro, cyane cyane izituruka kuri gaze

Abaturage bahuguwe n’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umiriro (Fire Brigade), ni abo mu mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, bigishijwe uburyo bakoreshamo neza ibikoresho bafite mu ngo zabo bishobora guteza inkongi z’umuriro birimo Gaze.

Bimwe mu byo basobanuriwe ni uburyo gaze izimywamo ndetse n’uko icanwa, hamwe n’uburyo bashobora gukoresha igihe haramutse habaye inkongi z’umuriro mu rwego rwo kugira ngo bagire ibyo bashobora kuba baramira, mu gihe Polisi itarahagera.

Bamwe mu baturage bahuguwe bagaragaje ko inyigisho bahawe ari ingirakamaro kuko hari abatari bacye bagiraga impungenge z’uko bashobora kwitwara mu gihe baramutse bahuye n’inkongi z’umuriro ziturutse kw’iturika rya gaze.

Banigishijwe uburyo bashobora gukoresha isume mu gihe barimo kuzimya gaze yaturitse
Banigishijwe uburyo bashobora gukoresha isume mu gihe barimo kuzimya gaze yaturitse

Umwe mu bahuguwe witwa Shamim Ndikumana, avuga ko yari asanzwe agira impungenge aterwa na gaze akoresha mu rugo iwe bitewe n’uko atari asobanukiwe uburyo ashobora kubyitwaramo igihe havutse inkongi y’umuriro, gusa ngo nyuma yo guhugurwa hari byinshi yungutse.

Ati “Nungukiyemo uburyo bazimya gaze ntabwo nari mbizi, ariko ubu iramutse ituritse nakoresha isume itose, cyangwa naba ntayifite ngakoresha kizimyamoto nkaba nazimya umuriro, kuko hari aho iherutse guturika kizimyamoto yari ihari ariko yabananiye kuyikoresha. Twari dukeneye buno bumenyi bwo kuba twazimya gaze kuko abantu benshi barazitunze ariko ntabwo bazi kuzizimya”.

Basobanuriwe uburyo bashobora gukoresha kizimyamoto
Basobanuriwe uburyo bashobora gukoresha kizimyamoto

Mugenzi we witwa Jean Paul Eric Abdul Karim, avuga ko bigishijwe amasomo atandukanye y’ukuntu bajya bitabara igihe bahuye n’inkongi z’umuriro ahanini zaturutse kuri Gas batunze.

Ati “Nanyuzwe n’uko batweretse uko tuzajya dukoresha kiriya Cyuma bita ‘fire extinguisher’, batwereka uko umuntu akuramo kariya gakomo agasa nkuteruye hejuru, agafata na kariya kari imbere uko gasohokamo gaze ishobora kuzimya umuriro igihe werekeje aho nyine inkono iri gucumba ivamo umuriro. Ikindi batweretse ikinyuranyo kiri hagati y’uko igihe umuriro uri kwaka washyizeho amavuta ku muriro amazi atabizimya, batwereka n’ikinyuranyo cy’uko iyo hari umuyaga umuriro ushobora gushyiraho amazi bikazima kubera, badusobanurira n’icyo ‘oxygen’ bivuga”.

Umuyobozi wa Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ACP Paul Gatambira, asaba abaturage ko igihe cyose bagerageje kuzimya bakananirwa bakwihutira kubimenyesha Polisi kuko iyo bikozwe vuba harokorwa byinshi.

ACP Gatambira asaba abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bananiwe kuzimya umuriro
ACP Gatambira asaba abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bananiwe kuzimya umuriro

Ati “Niba itombotse icyo kiringiti ukagerageza kugikoresha bikakunanira, tumenyeshe hakiri kare kuko umunota umwe umuriro ukiba twakoresha litiro imwe, iminota ibiri twakoresha litiro 100, mu minota icumi twakoresha toni y’amazi kugira ngo tuzimye uwo muriro. Ibibananiye mutumenyeshe, iyo utabaje vuba bahagera vuba kandi bakagufasha ibintu byawe ntibyangirike”.

Abaturage bahuye n’ikibazo cy’inkogi z’umuriro barasabwa kujya bahamagara Polisi kuri nimero ya telefone 0788311120, bakaba bahita babona ubutabazi bwihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka