Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, ahagana saa saba z’ijoro Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe uwitwa Mugisha Daniel w’imyaka 30, yafatanwe litiro 202 za mazutu bicyekwa ko yari amaze kwiba.
Padiri Achille Bawe, uyobora Akanama ka Diyosezi ya Ruhengeri gashinzwe umuryango, yatanze impanuro ku bitegura gushinga ingo, aho yavuze ko abenshi mu bubaka ingo zikaramba usanga ari ababyiteguye bakamenyana bihagije, ko muri iki gihe mu birimo gusenya ingo, harimo ukubana batarigeze bamenyana mu buryo buhagije.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kuboneka abangavu batari bake baterwa inda, hari benshi bavuga ko byakemurwa n’uko buri wese atareberera ababashuka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abagenda n’amaguru bananirirwa ku nzira cyangwa n’abandi babyifuza, batangiye kubona aho baruhukira ku ntebe ziterwa ku mihanda, ndetse ko banahawe Internet (murandasi) y’ubuntu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro muri Repubilika ya Santarafurika, Éric Rokosse-Kamot umaze icyumweru asura ibikorwa by’ubuhinzi n’ishoramari mu Rwanda, yashimye ubuhahirane bw’umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi, avuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo guteza imbere ubuhinzi.
Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali barasaba inzego zibishinzwe ko zabanza gukemura ibibazo bitandukanye biri muri mubazi mbere yuko zitangira gukoreshwa.
Bamwe mu batuye Akarere ka Gicumbi, barashima urukundo rukomeje kuranga abana bo muri ako gace ku muco bakomeyeho wo gutabarana, aho bemeza ko uwo muco ukwiye kubera abakuru urugero kuko bo ngo bagenda bawudohokaho.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko kubaka amahoro bigomba kujyana no guhangana n’ibikorwa bikunze kubangamira umutekano n’umudendezo wa buri muntu, n’ubwo hari abavuga ko ushaka amahoro ategura intambara.
Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi n’indi Mirenge byegeranye, bavuga ko babangamiwe no kuba badafite ahabegereye bashyingura ababo, bitewe n’uko irimbi rya Kinigi ryamaze kuzura ndetse ritagikoreshwa, bagasaba irindi rishya kuko bibagora cyane iyo babuze ababo.
Ubuyobozi bwa ‘Arise Rwanda’, umuryango wita ku burezi ukanateza imbere abagore, butangaza ko bugiye kubaka ivuriro mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, rizafasha abatuye ako karere kubona serivisi zunganira ibitaro bya Murunda.
Inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’ubucuruzi, irashya n’ibicuruzwa byarimo byose birakongoka, Poliri y’u Rwanda ikaba ari yo yazimije uwo muriro.
Ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Iradukunda Pacifique w’imyaka 20, Kwizera Bienvenue w’imyaka 21 na Uwamahoro Sandrine w’imyaka 33. Bafatiwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba, Umudugudu wa Kabukuba, bakaba bacyekwaho kwiba moto y’uwitwa Sibomana (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, irakangurira urubyiruko kutijandika mu bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko bidindiza intego zo guhashya burundu icyo cyorezo cyugarije isi.
Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) hamwe n’Umuryango washinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Mukansanga (CECYDAR), basubije mu miryango abana bavuye ku muhanda, barimo n’abari abajura mu ngo z’Abayobozi nk’uko babyivugira.
Nyuma y’uko Mujawashema Candide, Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yakusanyije miliyoni 76 z’Amafaranga y’u Rwanda binyuze mu muryango yashinze witwa “Africa Jyambere”, akubakira abaturage umuyoboro w’amazi ureshya na 9,5 Km, uwo muyoboro wakomeje kubyazwa umusaruro aho urimo kwifashishwa mu koroza ihene (…)
Bamwe mu bagize imiryango 144, batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bagaragarije Umuvunyi mukuru na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bimwe mu bibazo bibabangamiye, birimo kutamenya gukoresha bimwe mu bikoresho bahawe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize Dr. Emmanuel Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu mwaka wa 2024, nta muturage uzashakira amazi meza muri metero zirenze 400, imishinga yayo irimo gukorwa nigenda neza.
Ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair, Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi bakorera mu mujyi wa Bangui muri Santrafurika, Joint Task Force -Bangui (JTFB), bashinzwe kubungabunga umutekano muri uwo mujyi, n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bakorera mu Murwa mukuru Bangui.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage, bafashe itsinda ry’abantu 12 bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bakanabahohotera babakubita, abo bantu banakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemwe (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuca (NRS), kiratangaza ko ubukene atari bwo kibazo cy’ingutu gituma abana bata imiryango yabo bakajya mu buzererezi, ahubwo ikibazo ari uburere bwo kunyurwa na bike biboneka mu miryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’imiryango, ari bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika.
Abahinzi mu gishanga cya Rwangingo mu Murenge wa Karangazi bavuga ko babangamiwe no konerwa n’inka, rimwe na rimwe bigizwemo uruhare n’abashumba baboneshereza ku bushake, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura icyo kibazo.
Abatuye Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, biyemeje kurwanya no guhashya burundu Covid-19, cyane ko imaze kubatwara ubuzima bw’abantu babiri, bakaba bifuza ko itakongera.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe n’urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), barimo guhuza abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere mu gihugu hose (amadini n’amatorero), kugira ngo ifashe abaturage kwitabira kurwanya Covid-19 harimo no kubashishikariza kwikingiza.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafatiye abantu 28 muri resitora bahahinduye utubari kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Urwego ngenzura mikorere (RURA) ku bufatanye n’ikigo cya AC Group gifite mu nshingano amakarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go, batangije uburyo bushya buzafasha abagenzi kumenya ko amafaranga bashyize ku ikarita yagezeho.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko abatuye Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko batewe akanyamuneza n’ibikorwaremezo binyuranye bubakiwe n’Umuryango World Vision, aho yabakuye mu mibereho mibi yari yugarije uwo murenge, ibegereza iterambere rirambye.
N’ubwo u Rwanda ari igihugu gishishikajwe no guteza imbere uburingane, gufasha umugore kwiteza imbere no kugira uruhare mu bimukorerwa, kugeza ubu hari abagore bacyitinya, bakabatwa n’ingaruka zituruka ku bukene, aho binabakururira ihohoterwa kubera kudasobanukirwa inzira banyuramo, ngo biteze imbere bikabafasha no (…)
Abasomye mu gitabo cy’Ijambo ry’Imana, Sauli avugwa nk’uwarangwaga n’imyifatire igayitse, ariko aza guhinduka, ku buryo abenshi mu bifuza iherezo ryiza bamufatiraho urugero.