Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga nta mutware wabaho ngo yuzuze inshingano ze adafatanyije n’abo atwara.
Abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa Polisi no gukora ibyangombwa bihimbano, nka Pasiporo n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, birimo ibyo mu bihugu by’abaturanyi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage kwitabira amatora ku bwinshi kandi bagahitamo abazabageza ku iterambere ndetse n’abatarabakoreye neza bakabigizayo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, abarinzi b’igihango n’urubyiruko mu ihuriro ngarukamwaka rya 14, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu’.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, abaturage bo mu Karere ka Musanze, bazindukiye mu gikorwa cy’amatora yo mu matsinda (Amasibo) agize Imidugudu yose.
Inyigo yakozwe n’Urwego FOJO Media Institute rwo muri Suède ruteza imbere itangazamakuru, ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PaxPress, yerekana uko Abanyarwanda babona amakuru mu itangazamakuru n’ayo baba bakunda, KT Radio iza ku mwanya wa kabiri muri radio zumvwa na benshi ikaba iya mbere mu (…)
Abagize Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bafashije abazunguzayi kureka ubucuruzi bw’akajagari, baha abagore 20 igishoro n’aho gucururiza hajyanye n’igihe.
Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu wa Nyembaragasa, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bishimira ko batujwe heza, ariko hari aho usanga inzu imwe ituwemo n’imiryango irenze umwe bikababangamira, bakifuza ko bakubakirwa izindi nzu kugira ngo babeho neza bisanzuye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kivuga ko Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, bazafatanya na cyo gushyira kaburimbo mu mihanda y’imigenderano hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko Abanyarwanda batagomba kwitanya uburinganire no kwigaranzurana ngo havuke amakimbirane mu muryango, ahubwo ari uburinganire, ari ukuringanira imbere y’amategeko kandi abagize umuryango bakuzuzanya mu kugera ku iterambere n’ikibereho myiza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hari ibikorwa remezo byinshi bimaze gukorwa byatumye benshi batakibarirwa mu batuye mu manegeka, kandi nyamara batarimuwe aho bari basanzwe batuye.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi zibumbiye mu muryango wo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO). Ni inama ngarukamwaka iteranye ku nshuro ya 23, yabereye mu gihugu cya Repubulika iharanira (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoki mu Burundi, Bizoza Carême, bahuriye ku mupaka wa Ruhwa kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, bagirana ibiganiro binyuranye birimo n’ibijyanye no gukemura amakimbirane aterwa n’abaturage bayobya uwo mugezi.
Abantu batanu bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga (Provisior), bakabikora mu mazina atari ayabo hagamijwe kugira ngo babibatsindire.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, mu Karere ka Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Kagari ka Rutaraka, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rutunganya amata y’ifu.
Mu 2012, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuvanaho ibigo by’imfubyi, u Rwanda rukaba rwari rubaye igihugu cya mbere muri Afurika gikoze ibyo, gusa hari ibyuho byagaragaye mu mategeko agenga icyo gikorwa.
Biragoye muri iki gihe kubona umushyitsi usura u Rwanda agataha atageze mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, aho usanga abanyamahanga banyuranye barahafashe nk’ishuri ry’imiturire inogeye abaturage.
Turi mu 1996, ni ku wa Kane ku kazuba k’agasusuruko, nicaye iwacu ku Gasharu ku irembo ry’akazu katari kure ya nyakatsi, nta nzozi, nta migabo, nta migambi, nta cyerekezo niha, ntawukimpa, sinzi niba nzasoza aya mashuri abanza, kurota ayisumbuye byo ndabyumva nko kwisumbukuruza. Ibyajye ni nk’ibya ya nyoni twajyaga tuganira (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko amakoperative ashobora kwinjiza amafaranga asaga miliyali eshatu ku mwaka, ajya mu mifuka y’abaturage hakaba hari na koperative ishobora kurenza miliyoni 500frw ku mwaka, agasabwa gukoresha ayo mafaranga mu rindi shoramari aho kuyarekera ku mabanki.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko mu rwego rwo kongera ibice byo kwidagaduriramo, bafite imishinga itandukanye irimo n’iyo kongera ibibuga abana bazajya bakiniraho.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, yitabiriye inama ihuza Abayobozi ba Polisi bo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ni inama irimo kubera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Mujyi wa Kinshasa.
Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe uwitwa Ndagijimana Silas w’imyaka 32, yafashwe arimo guha umupolisi ruswa ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, kugira ngo azamufashe gusubirana moto ye yakoreshaga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yafatiwe mu (…)
Kuri uyu wa Kane Tariki 14 Ukwakira 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije ikoranabuhanga yitabiriye inama y’ihuriro ry’Afurika ku bucuruzi mpuzamahanga, izwi nka ‘Global Business Forum Africa’ irimo kubera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, akaba yavuze ko hari ingaruka za Covid-19 zizamara igihe (…)
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwamenyesheje abantu bose ko uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w’umwuga nk’uko abyiyitirira ku muyoboro we uri kuri YouTube witwa ISHEMA TV.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), iravuga ko izakoresha miliyari 1.9 gusa y’Amafaranga y’u Rwanda mu matora y’inzego z’ibanze, bitewe n’uko yasubitswe imyiteguro igeze ku kigero cya 75%.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Kamuhire Alex, nk’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, akaba asimbuye Biraro Obadiah, wari umaze imyaka icumi kuri uwo mwanya, kuko yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta uhereye muri Kamena 2011.
Ababwiye Kigali Today ibyo bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange, na Gacaca, bahamya ko urwo rugomo rukorwa n’abitwikira ijoro, baba bafite umugambi wo kwiba amatungo nk’inka, ingurube, ihene cyangwa intama, wabapfubana, bagahitamo gusiga batemye itungo bahasanze ngo bihimure kuri ba nyiraryo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko umushinga wo kubaka inzira zagenewe imodoka zitwara abagenzi, uzahera ku muhanda uturuka mu Mujyi werekeza ku kibuga cy’indege, zikaba zitezweho kunoza serivisi yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Amateka arandikwa, amateka aravugwa, amateka akaba meza cyangwa akaba mabi, amateka y’u Rwanda, amateka y’Abanyarwanda yabayemo byose, amabi ashavuza cyane n’ameza ashimishije yagaruriye icyizere Abanyarwanda. Uvuga ibyayo iyo atangiye kuyandika kenshi agira ikiniga, ariko yagera aho agera na none akamwenyura agacuma (…)