Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), bashyizeho amabwiriza agenga ifungurwa ry’utubari, nyuma y’igihe kirekire dufunze kubera kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Ayo mabwiriza asohotse hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa (…)
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwahanduye amavunja umusore wo mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko, wari umaze igihe yugarijwe n’indwara y’amavunja kugeza ubwo yari atakibasha kugenda neza.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeli 2021 mu masaha y’amanywa, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda icyenda bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Uruganda rwa SKOL rukora inzoga za SKOL na Virunga ndetse n’amazi, rwasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gufasha umuryango utari uwa Leta witwa ‘Gira Impuhwe’, usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye ifite ibibazo bitandukanye.
Umugabo n’umugore we batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho mu rugo rwabo ruherereye mu Murenge wa Nkotsi, ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, barimo bahabagira inka yari yibwe umukecuru witwa Bosenibo Zerda wo mu Murenge wa Rwaza, bahita batabwa muri yombi.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje iperereza ryerekeye ishyirwa mu bahire n’abatagatifu kuri Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, aratangaza ko gufungura utubari mu byiciro bishingira ku byo inama z’umutekano zitaguye mu turere ziza kwemeranywaho nk’amabwiriza mashya yo gufungura utubari.
Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 21 Nzeri 2021 yemeje ko utubari tugiye gufungura nyuma y’igihe kirekire twari tumaze dufunze, hari abishimiye ko bagiye kujya banywa inzoga nta nkomyi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille n’inzego z’Umutekano muri iyo Ntara, bakomeje gahunda yo kwegera abaturage, hagamijwe kubakangurira kurwanya ibyaha, akarengane na ruswa no kwakira bimwe mu bibazo bafite binashakirwa umuti.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira abishora mu bikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubucuruzi bw’ibintu bitemewe kubireka hakiri kare, mu kwirinda kugongana n’amategeko ahana mu gihe hagize ufatiwe mu byaha nk’ibyo.
Umushoferi w’imbangukiragutabara akurikiranyweho kwiyitirira urwego rwa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), akambura abashoferi.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe n’abana bato bari mu kigero cy’imyaka irindwi (7), biba ibiribwa ku modoka zibigemura birimo ibirayi, ibitoki n’ibindi, abo bana bakaba baturuka muri uwo murenge, rimwe na rimwe n’abaturuka ahandi.
Banki ya Kigali yifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Umuhuza’, muri gahunda yo gufasha abaturage kwiyongera ubumenyi, batashye amasomero atatu y’ibitabo mu Murenge wa Rutunga w’Akarere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021.
Ku itariki 21 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagabiye imiryango yo mu Turere twa Rutsiro na Rubavu inka 18 n’intama 40.
Ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ubukene atari impamvu nyamukuru ituma abana baba inzererezi, kuko abakene ataribo bonyine bafite abana b’inzererezi.
Inzego zitandukanye za Leta zashyizweho mu gihe na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 zakuweho, inshingano zazo zijya mu maboko ya Minisiteri nshya iherutse gushyirwaho mu Rwanda ari yo MINUBUMWE (Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kujya babanza bagakora ibiri mu bushobozi bwabo byose, mbere yo kwihutira gusaba ubufasha buturutse ku bandi bantu cyangwa ku nshuti, bakiga kwigira mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ku wa Mbera tariki ya 20 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 38 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe kuva tariki ya 14 Nzeli 2021 bafatirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bemera icyaha bakagira inama abandi yo kubyirinda.
Ubwo ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka, byinshi mu bikorwa remezo bikangirika mu mujyi wa Goma, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yitabajwe mu gucanira uyu mujyi. Ibi byakozwe mu buryo bwihuse maze umujyi wa Goma wongera gucana ukoresheje amashanyarazi aturutse mu Rwanda.
U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’u Rwanda n’uw’u Bubiligi, bitewe n’amagambo Minisitiri w’Intebe wungirije w’icyo gihugu akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wacyo, Sophie Wilmès, yavuze anenga imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.
Abanyeshuri 25 kuri 27 ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bari bajyanywe mu bitaro kubera kurya amafunguro yanduye batashye kandi ngo ubuzima bwabo bumeze neza.
Abasirikari, abapolisi, abasivile n’abacungagereza baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, batangiye kongererwa ubumenyi mu birebana no kwigisha abandi ihame ry’uburinganire, mu gihe cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurashishikariza abaturage barugana kwirinda ababarya utwabo bababeshya ko babafasha kubagereza ibirego kuri urwo rwego no kubyihutisha ngo bikemuke.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, avuga ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane kugira ngo birusheho gufatanya mu kwikemurira ibibazo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, abantu 37 bagizwe n’abavuzi gakondo ndetse n’abarwayi babo bafatiwe mu Karere ka Kicukiro bateraniye mu nzu mu buryo bunyuranye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bari bateraniye mu nzu y’uwitwa Habakubaho Alphonse w’imyaka 50 utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari (…)
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yafashe bamwe mu bagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu mu minsi yashize, harimo Rusesabagina ndetse na Callixte Nsabimana wiyitaga Sankara bakaburanishwa, abatuye i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bangirijwe n’abahateye bavuga ko bishimiye kuba barafashwe, bakaba bizeye ko nibamara (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, impunzi zo mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zatangiye kwimurwa ku mugaragaro zijyanwa mu nkambi ya Mahama yo mu Karere ka Kirehe.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho yasuye Ingabo z’u Rwanda zimaze iminsi muri icyo gihugu, mu bikorwa byo kugarura amahoro.