Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango wa HortInvest uterwa inkunga na SNV, bwagaragaje ko imyumvire y’Abanyarwanda mu kurya imboga n’imbuto ikiri hasi.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (USAID) cyemereye u Rwanda Amadolari miliyoni 14 n’ibihumbi 800 (ahwanye n’Amanyarwanda hafi miliyari 15), azakoreshwa muri gahunda yo guteza imbere abagize uruhererekane nyongeragaciro rw’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, mu gihe (…)
Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA), gisaba abifotoje ntibabone indangamuntu cyangwa abafite ibindi bibazo birimo icyo kuzikosoza, kwihutira kubaza aho abakozi ba NIDA baherereye mu mirenge imwe n’imwe y’akarere batuyemo kugira ngo babafashe, ariko bakitwaza ibisabwa.
Umuhanda Kigali-Rulindo-Musanze wari wafunzwe n’inkangu bigatuma utagendwa, ubu wabaye nyabagendwa, nyuma y’aho inzego zibishinzwe ziwutunganyirije.
Akarere ka Karongi kagizwe n’Imirenge 13, ndetse imyinshi muri iyo Mirenge ikaba ari Imirenge y’icyaro kandi irangwa n’imisozi miremire ku buryo kuhageza ibikorwa remezo by’iterambere birimo amashanyarazi byagiye bigorana.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko Umuganda rusange ngarukakwezi wagarutse mu midugudu yose, aho ibikorwa by’amaboko bizabanza, hagaheruka ibiganiro birimo gusaba abaturage kwikingiza Covid-19 byuzuye harimo no guhabwa doze ishimangira, ndetse no gusubiza ku ishuri abana baritaye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bwa 2022-2023, bityo ntihazabeho gukererwa mu kwesa uwo muhigo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko umusizi Bahati Innocent umaze igihe kibarirwa mu mwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ibirombe byo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro byagwiriye abantu, umuntu umwe agahita apfa undi akaba amaze iminsi itatu ashakishwa bataramugeraho.
Umuyobozi wungirije w’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Mutasem Almajal, kuri wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 202, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bari i Malakal mu Ntara ya Upper Nile, abashimira umuhate n’ubunyamwuga (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko iyo umuturage agize uruhare mu byo yifuza ko bimukorerwa, agira n’uruhare mu kubibungabunga kugira ngo bitangirika.
Mu gihe hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ku itariki 14 Gashyantare, muri Arikidiyosezi ya Kigali, byari ibirori aho imiryango inyuranye yavuguruye amasezerano, inizihiza Yubile y’imyaka inyuranye imaze ishakanye.
Hashize imyaka itatu mu Karere ka Gisagara hatangijwe gahunda yo gufashisha amafaranga imiryango ikennye, kugira ngo ibashe gutera imbere, ku buryo muri rusange hamaze gutangwa asaga miliyari 22, kandi ababyitwayemo neza bamaze gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko mu kwezi kumwe haraba habonetse ibisubizo by’ubusesenguzi, ku cyakorwa ngo umugezi wa Nyabarongo udakomeza gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.
Ku wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Santrafurika, General Zokoue Bienvenu n’intumwa ayoboye, basuye ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari (PTS-Gishari).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko gusura abafungiye muri za gereza zitandukanye zo mu gihugu, bizatangira ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022.
Ubutabera bwo mu Bufaransa bwatesheje agaciro ubujurire bwa nyuma, bwari bwatanzwe n’umuryango w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, basaba isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari arimo tariki 6 Mata 1994, akahasiga ubuzima.
Abakozi 130 b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), basoje itorero ry’igihugu aho bahawe izina ry’ubutore ry’Indatezuka mu mihigo, basabwa kujya batega amatwi abo bagorora babasana imitima, mu gihe abenshi bagana inzira z’ibiyobyabwenge nk’ubuhungiro bw’ibibazo byabo.
Abagana Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), barishimira ko abakozi barwo bahawe impuzankano zibaranga, ku buryo nta wabitiranya n’ubonetse uwo ari we wese, nk’uko hari abajyaga biyitirira urwo rwego bagashuka abaturage bakabambura.
Umuryango wa Uzi Yitzhak, w’Abanya Isiraheli baje mu Rwanda mu bukerarugendo, bagakunda umuco w’Abanyarwanda, bashyikirije inka umukecuru Niyonsaba Vestine, akaba yari amaze imyaka itanu iyo yahawe muri gahunda ya Girinka Inka yibwe, baba baramushumbushije.
Abo Basenateri batangaza ibi mu gihe hari abaturage by’umwihariko bakorera mu nyubako zihuriramo abantu benshi, nko mu masoko, mu ma banki, inyubako za Leta n’iz’abikorera, bagaragaza ko badafite ubumenyi buhangije bw’ubutabazi bw’ibanze bakwikorera byihuse, mu gihe haramuka habayeho inkongi y’umuriro.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, Mukamana Esperance, avuga ko mu rwego rwo kunoza no kwihutisha serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka, hagiye kwiyambazwa ba Noteri bigenga kugira ngo iyi serivisi yihute.
Mu rwego rwo kurandura ubukene bukabije mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo iy’ingenzi izwi nka VUP (Vision Umurenge Program), Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze (LODA) cyashyizeho ibigomba gushingirwaho (inkingi) byatuma abaturage bo mu ngo zifite amikoro make (…)
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyante 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Satrafurika, General Zokoue Dhesse Ndet Bienvenu n’intumwa eshatu ayoboye, basuye Polisi y’u Rwanda.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabo.
Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni nako amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu, ingo zisaga 68.2% zifite amashanyarazi, ndetse inyinshi muri zo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Abayobozi mu turere n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Somalia, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, aho bitabiriye ibiganiro bigamije gusangira ubunararibonye mu miyoborere.
Impuguke yaganiriye na Kigali Today ku bijyanye n’itumbagira ry’ibiciro ririmo kugaragara muri iyi minsi, yavuze ko igihembwe cy’ihinga A hamwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori (essence, mazutu,…), byaba ari mpamvu ikomeye yateje guhenda kw’ibicuruzwa.
Umugabo witwa Iyakaremye Théogène ufite ubumuga bw’ingingo, aratabaza nyuma y’uko yibwe igare ry’inyunganirangingo yagendagaho, ibimushyira mu ihurizo ry’uburyo azongera gukora ingendo ajya gushakisha ibitunga urugo rwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney , avuga ko ukwezi kwa gatatu kuzarangira abakozi mu nzego z’ibanze batari mu myanya bayishyizwemo, kugira ngo abaturage babashe kubona serivisi nziza kandi ku gihe.