Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Said, avuga ko hagiye kuba impinduka mu mijyi igize aka Karere haba mu mitangire ya serivisi, imiturire n’uburyo ubucuruzi bukorwa, hagamijwe gukurura abashoramari ariko n’ubwiza bwayo.
Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwemeza ko Gahunda y’Intore mu biruhuko, ibafasha kwirinda kwiyandarika, bishora muri gahunda zitandukanye zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.
I Gahini mu Ntara y’Uburasirazuba hateguwe urugendo nyobokamana rwiswe ‘Gahini Revival Trip’, rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukirisitu ndetse no kwigira ku birango by’ubukirisitu bihari mu rwego rwo gukomeza urugendo rugana mu ijuru.
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), burisegura ku baturage b’ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ko batazabona amazi kuva tariki 10-12 Kanama 2022, bitewe n’umuyoboro uzaba urimo gusanwa.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzirikana ko ibiruhuko atari igihe cyo kwicara imbere ya televiziyo gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwitoza umurimo.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye impapuro za ba Amabasaderi bashya babiri barimo WANG Xuekun wa Repubulika y’u Bushinwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwereran, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye impapuro zemerera Bwana Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, guhagararira Malawi mu Rwanda nka Ambasaderi mushya.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ubuyobozi budashobora kwihanganira ikintu cyose gishobora gukoma mu nkokora iterambere, ndetse n’icyateza amacakubiri mu Banyarwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’iby’Utugari bishyashya, cyangwa inyubako bisanzwe bikoreramo zikavugururwa ku rwego rujyanye n’igihe; kuko bakomeje kubangamirwa n’imitangire ya serivisi bitewe n’uko zishaje kandi ari ntoya.
Abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga barishimira kwesa umuhigo bahize wo kwigurira imodoka y’umutekano n’isuku, nk’isomo bigiye ku Mulindi w’Intwari, ahari Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’ubwiherero rusange, hari ubwatangiye kubakwa bugera kuri 56.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batangiye ubukangurambaga bw’ibikorwa bigamije guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, avuga ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi biyashamikiyeho nk’igwingira ry’abana, guta ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubukene n’ibindi.
Umurenge wa Nyabirasi uherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ni umwe mu Mirenge itarageragamo na gato insinga zitanga umuriro w’amashanyarazi kugera ku itariki ya 22 Kamena 2020 ubwo inzu ya mbere yagezwagamo amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, aranenga abaturage bahugira mu tubari banywa inzoga, bakirengagiza inshingano zo guhahira ingo zabo, imyitwarire avuga ko ikomeje guteza ibibazo imiryango, bikabangamira imibanire, bigateza n’amakimbirane.
Minisiteri zitandukanye ku bufatanye n’izindi nzego byateguriye abana n’urubyiruko bari mu biruhuko gahunda y’ibikorwa, amasomo n’imikino bazaba bahugiyemo, binasaba ubuyobozi bwa buri kagari kumenyesha abaturage aho izo gahunda zizajya zikorerwa, bikaba biteganyijwe ko iyo gahunda itangira kuri uyu wa Kabiri tariki 09 (…)
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje imihanda ihuza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali itangira gukorerwamo n’imodoka z’ikigo gitwara abagenzi cya Volcano guhera kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko gusura ibigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bibubakamo indangagaciro yo kumvira, ubwitange no kwihangana ndetse no gushingira kuri bike bagakora byinshi biganisha umuturage ku iterambere.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byari bimaze amezi abiri bitangajwe byahindutse. Ibiciro bishya bigaragaza ko litiro ya lisansi ari 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw. Naho litiro ya mazutu yo yashyizwe kuri 1,607 Frw ivuye kuri 1,503 Frw.
Abatuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’umuganura bishimiye ibyagezweho mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, banahigira gukomeza kwesa imihigo.
Ubwo hirya no hino mu Rwanda habaga ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, hari abandi bavuga ko batabonye uko bakora ibirori, bakavuga ko byatewe n’ubukene kuko no kubona ibyo kurya bisigaye bigoye.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Mirenge yose igize Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022, hizihijwe umunsi w’Umuganura; uyu ukaba ari umunsi, uba buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama.
Abo mu Mujyi na bo ntibasigaye inyuma mu kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wizihijwe hirya no hino mu Gihugu. Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Umudugudu, by’umwihariko abo mu Mudugudu wa Kicukiro bakaba bagize amahirwe yo kuwizihiza bari kumwe n’abayobozi bo ku nzego zitandukanye zirimo Umurenge ndetse n’Akarere.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura mu bice bitandukanye by’Igihugu, abaturage bo mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga mu mudugudu wa Rwintanka, baganuye bahigira kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo uzatwara miliyoni 700.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko mu munsi Mukuru ngarukamwaka w’Umuganura, hazajya habaho gusangira n’abantu batabashije kweza, ariko bitewe n’izindi mpamvu zitarimo ubunebwe.
Imiryango 124 kuri 140 yo mu Murenge wa Nyagihanga yasabwe kuzamura amazu igahabwa isakaro, yatangiye kurihabwa nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze baritegereje.
Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje ko ibimenyetso bya gihanga bitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga (RFL) bikoreshwa mu butabera, bidakwiye gushidikanywaho kuko biba byakoranywe ubwitonzi n’ubuhanga.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, arasaba inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, gufatanya zikagabanya ubuso bw’ubutaka bwangizwa n’isuri, kuko bikomeje kugira uruhare rukomeye mu igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi, bikoreka ubukungu bw’Igihugu n’iterambere ryacyo ntiryihute uko bikwiye.
U Rwanda rwamaganye raporo yakozwe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), zivuga ko ngo hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda zagiye kurwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho ngo zifatanya n’inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse ngo u Rwanda rukaba (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cya Nyabugogo kiba gitangiye gukoreshwa mu bihe bya vuba, kuko imirimo yo kucyubaka yarangiye hakaba harimo gukorwa isuku.